Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.
Mu rucyerera
rw’uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeli 2019 ni bwo iyi kipe yageze i Victoria mu murwa
mukuru wa Seychelles ahazabera umukino ku kibuga cya sitade INITE.
Amavubi muri sitade INITE bazakiniramo
Amakuru ava
muri iki gihugu biciye mu banyamakuru b’abanyarwanda bari kumwe n’Amavubi avuga
ko ikipe yose imeze neza kandi ko imyitozo ya nyuma yagenze neza kuko ngo nta n’umwe
ufite imbogamizi izatuma adakina.
Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi ubwo yari ageze ku kibuga
Bageze muri
iki gihugu bagomba gukiniramo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeli 2019, Mashami
Vincent yagaragarije abanyamakuru ko ikipe yose muri rusange inaniwe bitewe
n’uburyo urugendo rwagenze ariko ko bitazaba urwitwazo mu gihe ikipe yaba
yitwaye nabi.
“Ibyo ntabwo byabura uramutse ushyize mu nyurabwenge ariko na none twavuganye b’abakinnyi ko ahantu turi n’ibibazo turimo muri iki gihe n’uburyo ikipe imaze igihe yitwara, tugeze mu gihe cyo kutagira urwitwazo na rumwe bityo ibyo kuba waba wakoze urugendo rugoranye, waba unaniwe utananiwe akenshi ibyo abantu ntabwo babirebaho icyo baba bashaka ni iminota 90’. Turi hano (Seychelles) ngo dukore ako kazi tutitaye ku byabaye byose kuko ntabwo bibara ku muntu utabirimo”. Mashami
Mashami Vincent na Haruna Niyonzima bajya umugambi wo gutegura umukino bafitanye na Seychelles
Umukino w’u
Rwanda na Seychelles uzakinwa tariki ya 5 Nzeli 2019, ukazaba ari umukino
ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri
Qatar. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya
Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00’).
Hakizimana Muhadjili rutahizamu w'Amavubi na Emirates Club yo muri Saudi Arabia
Dore abakinnyi
20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:
Ndayishimiye
Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK,
APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club,
Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel
(APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi
Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad
(Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna
Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR
FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de
Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na
Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).
TANGA IGITECYEREZO