RFL
Kigali

Tennis: Hakizumwami Junior w’imyaka 14 yitabiriye igeragezwa ry’ukwezi muri Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 19:50
0


Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis ku isi (ITF) ijya igira gahunda ihoraho yo kuzamura urwego rw’abakiri bato bafite impano muri uyu mukino, aho usanga bafata abana mu bihugu bitandukanye bakajyanwa mu mashuri yateye imbere mu kwigisha uyu mukino bityo bakaba bahakura ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari badanganwe.



Muri Afurika hari ibigo bitatu (3) bishobora kwakira abana bafite impano itangaje muri Tennis. Muri ibyo harimo; ikigo kuri Muri Afurika y’Epfo, Maroc na Kenya (Nairobi).

Hakizumwami Junior nawe nyuma yo kugaragaza ubuhanga afite muri uyu mukino yaje kwisanga mu murongo mwiza wo kuba yajya gukuza impano mu kigo kiri i Nairobi muri Kenya mu gihe cy’ukwezi kumwe asa n’aho ageragezwa kugira ngo niyitwara neza azakomerezemo gahunda zose zo gukina Tennis no kwiga amasomo asanzwe.

Uyu mukinnyi yahagurutse mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeli 2019 agana i Nairobi muri Kenya aho azamara ukwezi kumwe akabona kumenyeshwa ikizakurikira.


Hakizumwami Junior ni uwa 23 muri Afurika yose akaba uwa mbere mu karere u Rwanda rurimo 

Hakizumwami w’imyaka 14 ni nimero ya mbere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba mu bana bari mu kigero kimwe cy’imyaka akaba ari uwa 23 muri Afurika yose.

Uyu mwana ni uwa mbere mu bihugu 12 bigize igice cy’uburasirazuba no hagati, igice kigizwe n’ibihugu birimo nk’u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, South Sudan, Ethiopia, Seychelles, Comoros, Eritrea, Somalia na Djibouti.

Hakizumwami abaye umukinnyi wa kane (4) w’umunyarwanda ubashije kuba yakwinjira mu kigo kigisha umukino wa Tennis muri Afurika kuko Hagenimana Eric yagiye mu kigo cyo muri Afurika y’Epfo kuri ubu akaba yarabaye umutoza ukomeye wa Tennis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Ernest Habiyambere yitabiriye amahugurwa nk’aya i Nairobi muri Kenya mbere yo kujya kuyanoza neza muri Maroc kuri ubu akaba ari umukinnyi w’intyoza ndetse akaba yari n’inkingi ya mwamba mu ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino ya Davis Cup 2019 yabereye muri Congo-Brazza Ville. Iyi mikino yasize u Rwanda ruvuye mu cyiciro cya kane rujya mu cyiciro cya gatatu nyuma yo kwitwara neza.


Nyuma y'ukwezi ni bwo abanyarwanda bazamenya niba Hakizumwami yatsinze igeragezwa  muri Kenya

Tuyishimire Fabrice ni undi mukinnyi w’u Rwanda wagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa mu kigo cy’i Nairobi muri Kenya. Kuri ubu ni umukinnyi ukomeye wa RP-IPRC Kigali.


Ubwo ikipe y'u Rwanda yateruraga igikombe cy'irushanwa rya Tennis ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba 2018 mu bahungu bakiri bato

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) basanzwe bafite gahunda ihamye yo kuzamura impano z’abana bakiri bato biciye mu cyo bise “Junior Tennis Initiative(JTI)”.

Muri iyi gahunda bihaye, bari kubara abana barenga 200 batarengeje imyaka 14 bari hirya no hino mu makipe batorezwamo.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND