Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis ku isi (ITF) ijya igira gahunda ihoraho yo kuzamura urwego rw’abakiri bato bafite impano muri uyu mukino, aho usanga bafata abana mu bihugu bitandukanye bakajyanwa mu mashuri yateye imbere mu kwigisha uyu mukino bityo bakaba bahakura ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari badanganwe.
Muri Afurika
hari ibigo bitatu (3) bishobora kwakira abana bafite impano itangaje muri
Tennis. Muri ibyo harimo; ikigo kuri Muri Afurika y’Epfo, Maroc na Kenya (Nairobi).
Hakizumwami
Junior nawe nyuma yo kugaragaza ubuhanga afite muri uyu mukino yaje kwisanga mu
murongo mwiza wo kuba yajya gukuza impano mu kigo kiri i Nairobi muri Kenya mu
gihe cy’ukwezi kumwe asa n’aho ageragezwa kugira ngo niyitwara neza
azakomerezemo gahunda zose zo gukina Tennis no kwiga amasomo asanzwe.
Uyu mukinnyi
yahagurutse mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeli 2019 agana i Nairobi
muri Kenya aho azamara ukwezi kumwe akabona kumenyeshwa ikizakurikira.
Hakizumwami Junior ni uwa 23 muri Afurika yose akaba uwa mbere mu karere u Rwanda rurimo
Hakizumwami
w’imyaka 14 ni nimero ya mbere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba mu bana
bari mu kigero kimwe cy’imyaka akaba ari uwa 23 muri Afurika yose.
Uyu mwana ni
uwa mbere mu bihugu 12 bigize igice cy’uburasirazuba no hagati, igice kigizwe n’ibihugu
birimo nk’u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, South Sudan, Ethiopia,
Seychelles, Comoros, Eritrea, Somalia na Djibouti.
Hakizumwami
abaye umukinnyi wa kane (4) w’umunyarwanda ubashije kuba yakwinjira mu kigo
kigisha umukino wa Tennis muri Afurika kuko Hagenimana Eric yagiye mu kigo cyo
muri Afurika y’Epfo kuri ubu akaba yarabaye umutoza ukomeye wa Tennis muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ernest
Habiyambere yitabiriye amahugurwa nk’aya i Nairobi muri Kenya mbere yo kujya
kuyanoza neza muri Maroc kuri ubu akaba ari umukinnyi w’intyoza ndetse akaba
yari n’inkingi ya mwamba mu ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino ya Davis Cup
2019 yabereye muri Congo-Brazza Ville. Iyi mikino yasize u Rwanda ruvuye mu
cyiciro cya kane rujya mu cyiciro cya gatatu nyuma yo kwitwara neza.
Nyuma y'ukwezi ni bwo abanyarwanda bazamenya niba Hakizumwami yatsinze igeragezwa muri Kenya
Tuyishimire
Fabrice ni undi mukinnyi w’u Rwanda wagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa mu
kigo cy’i Nairobi muri Kenya. Kuri ubu ni umukinnyi ukomeye wa RP-IPRC Kigali.
Ubwo ikipe y'u Rwanda yateruraga igikombe cy'irushanwa rya Tennis ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba 2018 mu bahungu bakiri bato
Mu
ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) basanzwe bafite gahunda
ihamye yo kuzamura impano z’abana bakiri bato biciye mu cyo bise “Junior Tennis
Initiative(JTI)”.
Muri iyi gahunda bihaye, bari kubara abana barenga 200 batarengeje imyaka 14 bari hirya no hino mu makipe batorezwamo.
TANGA IGITECYEREZO