RFL
Kigali

Christopher aranenga abapasiteri bibasiye “Igisupusupu”

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:30/08/2019 9:00
2


Christopher umuhanzi wamenyekanye ku ndirimbo z’urukundo ndetse zuzuye imitoma, akoresheje imbuga nkoranyambaga yacyebuye aba Pasiteri bibasiye Nsengiyumva “Igisupusupu”.



Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gucicikana aba pasitoro batandukanye bakomeje kwifashisha indirimbo Igisupusupu ya Nsengiyumva Francois nk’urugero rwa bimwe mu biri kuyobya abantu, ndetse bakavuga ko amagambo ari muri iyi ndirimbo ari ibishegu.

Icyamamare muri muzika nyarwanda Christopher,  abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yasabye abapasiteri kurekera kuvuga nabi uyu mugabo ahubwo barusheho kumutangaho ingero zitanga icyizere mu bo babwirizwa.

“Pastors aho kumuvuga nabi numva mwakamutanzeho ingero zitanga icyizere mu bo mubwiriza. Keep on shining Nsengiyumva, enjoy your your blessings”- Christopher

Aya magambo yari aherekejwe n’amashusho Nsengiyumva Francois aba avuga ingero z’ibyahindutse mu buzima bwe nyuma yo kumenyekana ku ndirimbo Igisupusupu. “Numvaga bitashoboka. Imana yohereje Mukurarinda ngo mugende munshakire Francois . Ubu Sinkijya gica inshuro, ntangira Mituweli ku gihe,  umwana wanjye ntakirya rimwe ku munsi .”

Nyuma y’ibi mu kiganiro kigufi Christopher yahaye INYARWANDA yadutangarije ko adasobanukirwa n’ingingo z’abarwanya iyi ndirimbo ndetse ashimangira ko niba atari ubugome cyangwa kutamenya agaciro k'ibintu by’umuntu ni ukwangisha umuntu abantu.

“Icya mbere ntabwo nsobanukirwa na Point (ingingo) z’abantu bamurwanya kubera ko ni akazi yahisemo kandi karamuhiriye rero niba wa warebye kariya ka video umuntu utari ubashije kugaburira umwana we kabiri munsi, ajya guca inshuro nk'uko yabivuze noneho ugasanga umuntu yagiye mu bintu atazi ahantu byatangiriye n’aho bigeze akajya kumurwanya amubwira abandi bantu ntekereza ko niba atari ubugome cyangwa kutamenya agaciro k'ibintu by’umuntu ni ukwangisha umuntu abantu.”

Christopher wakozwe ku mutima n'aho Imana yakuye Nsengiyumva acyebura aba ba Pasiteri

Christopher yakomeje adutangariza ko ari ibintu akomeje kubona bifata indi ntera ku mbuga nkoranya mbaga aho amaze kubibonana aba Pasiteri batatu. Christopher avuga ko aba bapasiteri bashobora kwifashisha Bibiliya bagashimangira ikintu runaka bifashishije imwe mu mirongo iboneka muri Bibiliya ari naho abona ko ibi ibintu biba bifite imbaraga nyinshi zatuma abantu barekera kumva indirimbo z’uyu muhanzi wabo kubera ibyigisho byabo.

Nsengiyumva umaze guhindurirwa ubuzima n'indirimbo ze eshatu harimo n'Igisupusupu

Christopher abona ko abantu bose bakwishimira iterambere rya Nsengiyumva harimo n'aba ba Pasiteri ndetse akabagira inama yo kujya bamutangaho urugero nk'umuntu wavuye ahantu kure akagera ku rwego rushimishije, cyane ko Nsengiyumva kumenyekana kwe abikesha Imana. 

Christopher yasoje agira inama Nsengiyumva yo gukomereza ho cyane ko afite uburyo bwe bwihariye bumutandukanya n'abandi banyamuziki dufite inaha mu Rwanda ndetse amwizeza no kuzagera n'ahandi hatari aha tumubona ubu ngubu.

Reba amashusho Nsengiyumva avuga bimwe mu bintu bitatu amaze kugeraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOHN4 years ago
    icyaha kibi n'ishyari, ubu se ntibiyerekanye ko indirimbo ya nsengiyumva yabarashye? ngo amaze imyaka n'imyaka ntararenga umutaru, ariko uw'imana yatunze inkoni ngo kivuye rwagitiwa nigisupusupu none murebe abantu kigize, ngaho za burayi mugihe we atarinjira no muri Mariot. bajya mukirokore nta muhamagaro ngo bagiye kurya ibya rubanda bitagenda uko bakekaga bagasebanya ngo bariya bakoreshwa na shitani' dore ejobundi i rubavu muri ADEPR Mbugangari umwarimu witwa Higiro yasinyishije ababyeyi ntibashobora kumvikana, banze kamere iraza atuka umusaza witwa francois mumvugo nyandagazi inama iremur'ubwo, adpr nitagenzura abayisebya leta izabibakorera
  • Dufatanye janvier4 years ago
    Abanyamadini cyane cyane abapasiteri barikunda cyane bagakabya kuko iyo aza kura yari umuyoboke w'idini ryabo ntibaba bamwibasiriye njye mbona bakwiye kurekeraho





Inyarwanda BACKGROUND