RFL
Kigali

USA: Bukuru Peter Kavoma wasezeye umupira w’amaguru imbura gihe yinjiye mu muziki

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2019 13:32
0


Bukuru Peter Kavoma wamenyekanye mu makipe nka Interforce FC, ASPOR FC na Dream Team Football Academy akaza kuva mu kibuga akajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu amaze gufatisha mu mwuga wo kwandika indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel).



Kanda hano ukurikire indirimbo "IBYO WAKOZE" irimo Kavoma

Peter Kavoma winjiye mu mwuga wo kwandika no kuririmba injyana ya “Gospel” avuga ko yasezeye umupira w’amaguru nyuma yo kugira imbogamizi ikomeye yo kugira ubumuga bwo kutumva neza bityo abatoza bakamwirengagiza kuko amabwiriza batangaga yayumvaga bitinze.

“Natangiriye gukinira muri Aspor FC y’abato mara umwaka umwe banshyira mu bakuru. Naje kuvamo njya muri Police Academy naho mvamo ngana muri Dream Team football Academy niho narangirije nerecyeza muri USA” Bukuru


Bukuru Kavoma Peter ubwo yari mu Rwanda akina muri Dream Team 

Bukuru akomeza vuga ko nyuma yo kuba yari mu bakinnyi beta babaga bari kumwe mu ikipe, yaje guhura n’ikibazo cyo kugira ubumuga bwo kutumva neza bityo abatoza bakagenda bamwigizayo kuko atumvaga neza amajwi y’abatoza.

“Academy ya APR bigeze kumfata ariko nyuma bakanyanga ku bw’ikibazo cy’amatwi. Sec na bo baranyanze ku munota wa nyuma w’amajonjora kubera icyo kibazo kimwe n’Isonga n’aho bansezereye muri ubwo buryo. Ibyo byose byatumye numva Football yanjye ntaho izangeza bitumancika intenge nsa nk’uwubihunga njya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika”. Bukuru


Bukuru Kavoma Peter ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva mu mupira w'amaguru

Asobanura uko yinjiye mu mwuga wo kwandika no kugerageza kuririmba mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Bukuru agira ati “Mu ndirimbo ntabwo naririmbye cyane ahubwo ndandika abandi bazi kuririmba kundusha bakaririmba kandi bikagenda neza”. Bukuru asoza avuga ko kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitamubuza gukorana n’abahanzi bari mu Rwanda bakaba bakorana akabaha indirimbo bakaririmba.

“Nandika indirimbo abandi bakaririmba harimo n’abari mu Rwanda bakomeye dukorana nka Tresor, Zebedayo n’abandi batandukanye twakoranye ariko hari aho naririmbyemo mvugamo amagambo macye y’ubutumwa bw’Imana n’abo bakaririmba igihe kinini”. Bukuru


Kavoma Bukuru Peter avuga ko yavuye mu mupira kubera gucika intege 

Mu ndirimbo uyu musore amaze kugiramo uruhare ni eshanu (5) zirimo; Ibyo Wakoze ari kumwe na Tresor, Uwiteka ni Mwiza yakoranye na Tresor, Naomo na Diane kimwe na Ndatangaye Mukiza ndetse n’indi yitwa Urampagije yakoranye na Mandela bari kumwe na Kaliza.

Kurikira hano indirimbo "ITUBERE MASO"


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND