Kigali

Tanzania: Ikibazo cy’icyangombwa cyatumye Miggy adakina umukino KMC yatsinzwemo na Azam FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2019 8:18
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 ubwo Kinondoni Municipal Council (KMC) yatsindwaga na Azam FC igitego 1-0 muri shampiyona ya Tanzania, Mugiraneza Jean Baptiste (Rwanda) ntiyakinnye kuko nta cyangombwa.



Igitego cya Azam FC cyatsinzwe na Iddy Seleman bakunda kwita Iddy Nado, igitego batsinze mu gice cya mbere cy’umukino.


11 ba Azam FC batsinze KMC FC 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni umukinnyi w’umunyarwanda umaze amezi macye asinye muri KMC FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. Kuri ubu yamaze gusiba umukino bari bafitanye na Azam FC kuko nta cyangombwa arabona kimwemerera gukina muri iyi shampiyona (Player License).

Ubwo KMC yari isohoye urutonde rw’abakinnyi 18 yari kwitabaza ikina na Azam FC, abakurikirana shampiyona ya Tanzania babuzeho Mugiraneza Jean Baptiste bibaza icyabaye.

Muri uko kubaririza icyatumye uyu mugabo adakina nyamara ari mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (N’ubwo atahamagawe), ni bwo INYARWANDA yashatse kumenya ukuri nyako bityo ayitangariza ko nta cyangombwa (License) arabona ko ngo atazi aho ikibazo kiri.

“Nari nzi ko ndibukine. Nageze mu rwambariro umutoza ambwira ko nta cyangombwa cyanjye babonye bityo ko ngomba kwihangana. Nababaye cyane kuko ni umukino nari niteguye bihagije ahanini ko twari guhura na Azam FC babayemo”. Miggy


Mugiraneza Jean Baptiste ubwo yiteguraga Azam FC

Abajijwe aho ikibazo kiri, Mugiraneza yavuze ko ubwo KMC iheruka mu Rwanda gukina na AS Kigali abayobozi be bari bavuganye na FERWAFA basanga ibintu biri kugenda neza ahubwo ko yatunguwe no kumva ko bitarajya mu buryo.

Mu gushaka kumenya ahari ikibazo, INYARWANDA yanyarukiye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA)  ari nako kuvugana na Bonny Mugabe umuyobozi muri iri shyirahamwe ushinzwe kurivugira asobanura ko ibintu byose byakabaye byararangiye ahubwo ko ikibazo kiri kuri KMC yatinze kuzuza ibyo isabwa.

“Kugira ngo Miggy ahabwe ITC harabanza hakabaho ko ike yahozemo (APR FC) imenyeshwa ko KMC imushaka. APR FC yamuhaye ibaruwa imukuramo (Release Letter) ihita ijya mu bijyanye no guhana abakinnyi ku rwego rwa FIFA . Igisigaye n’uko KMC igomba kujya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ikabasabira umukinnyi muri FERWAFAkugira ngo twemeze ko avuye mu Rwanda nta kindi kibazo tugahita yubyemeza. Kugeza ubu nta busabe bwa TFF turabona”. Mugabe


Bonny Mugabe umuvugizi wa FERWAFA yemeje ko ikibazo cya Miggy gishingiye ku burangare bwa KMC FC 

Ku kibazo cyo kuba Mugiraneza acyeka ko APR FC yaba yaratinze kumenyesha muri FIFAko yamurekuye, Mugabe avuga ko ubwo KMC yari mu Rwanda abayobozi bayo babibajije muri FERWAFA igahita yibutsa APR FC ko yakwihutisha igikorwa bityo bahita babikora. Gusa ubu ngo igisigaye n’uko KMC yajya muri TFF igasaba ko iri shyirahamwe risaba FERWAFA ko bacyeneye Mugiraneza nk’umukinnyi wa KMC, bigahita birangira.

Tariki ya 10 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri KMC FC avuye muri APR FC yari abereye kapiteni.


Mu mwaka w'imikino 2018-2019, Mugiraneza yari kapiteni wa APR FC 

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC muri Kenya.


Umukino wa Azam FC na KMC wabeye ku gica munsi cy'uyu wa Kabiri  

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND