Kigali

Kigali: Hasojwe irushanwa rya Tennis ryiswe “Rising Through Sports” ryahaye Scholarships abana 8

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:26/08/2019 17:43
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019 kuri Cercle sportif hashojwe irushanwa ryitabiriwe n’abatarengeje imyaka 16 ndetse n’abakuru mu bahungu ndetse no mu bakobwa ryiswe Rising Through Sports.



Ni irushwa ryashowemo asaga miliyoni 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda aho ryatewe inkunga na Moata Engil hamwe na Gorilla Games. Sekamana Yannick wateguye iri rushanwa avuga ko ryangeze neza kandi ko atari incuro ya mbere ategura irushanwa kuko iri ryari irushanwa rya gatatu ataguye.

Abakinnyi bose bahawe ibihembo bari kumwe n'abaterankunga ba Rising Through Sports

Sekamana Yannick yagize ati:” … Ni irushanwa ryateguye ku buryo mpuzamahanga, aho iri rushwanwa twashyizemo asaga miliyoni 6.5 z'amanyarwanda dufatanyije n’abaterankunga, aho twizera ko rizajya riba buri mwaka. Ni byo twatanze Scholarship (Amafaranga y’ishuri) mu gihe cyingana n’umwaka ku banyeshuri umunani, abakobwa bane ndetse n’ahungu bane, aho tuzabishyurira amashuri mu gihe kingana n’umwaka".

Sekamana Yannick yakomeje avuga ati:” Ni irushanwa kandi ryitabiwe n’abakuru ntabwo ari abana gusa aho uwabashije kugera ku mukino wa nyuma yahawe amafaranga 250,000 y’u Rwanda naho uwatwaye irushwanwa ahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni irushwanwa twifuza ko rizajya riba buri mwaka mu kwezi kwa Kanama’’.

Abana batarengeje imyaka 16 bahawe amafaranga y'ishuri y'umwaka wose

Niyigena Etienne watwaye igihembo cy'amafaranga ibihumbi 500 by’u Rwanda aganira na Inyarwanda.com yavuze ko asanzwe akina Tennis ndetse ko yungukiyemo kugira inararibonye avuga ko byaba byiza bagiye babona amarushwana ngarukamwaka byabafasha.

Umukinnyi wahanganiye na Niyigena igihembo nyamukuru waje kwegukana amafaranga 250,000Rwf

Niyigena yagize ati:” … nsanzwe ndi umukinnyi ndetse n’umukunzi wa Tennis gusa icyo navuga iri rushanwa rinsigiye ni inararibonye kuko umukinnyi twakinnye uno munsi ni Munini afite ibo byinshi kundusha, kuko we aragenda akagaruka agasubirayo ariko kugaruka bwa gatatu ntabashe kubikora ariko ngwe mfite umwuka mwinshi ku murusha navuga ko uko ucyina n’abantu ugira icyo ubigiraho. Ndashimira abateguye iri rushwanywa kuko nakinnye amarushanwa menshi ariko iri ni irya mbere negukanyemo amafaranga menshi’’.

Manishimwe Emmanuel umwana utarengeje imyaka 16 wabashije kuba yahigika abandi nawe akegukana igihembo cyo kuba yarihirirwa ishuri mu gihe gisaga umwaka yavuze ko ari iby’agaciro nawe agiye gufasha ababyeyi be kuba yakwirihira ishuri ku buryo nazajya ababwira ko agiye gukina bazajya bamuha uburenganzira.

Niyigena ari mu kibuga akina

Manishimwe yagize ati:”… Niga mu mwaka wa gatanu ndashimira aba bantu bateguye iri rushanwa kuko bizatuma ababyeyi banjye bampa uruhushya nkajya nkora imyitozo, kuko bazabona ko bingirira akamaro. Nkunda gukina Tennis kuko nakuze mbona mukuru wange ayicyina kandi niteguye kuzakina nkamera nka Rafael Nadal’’.

Iri rushwanwa rimaze iminsi ribera ahazwi nko kuri Cercle Sportif aho ryashowemo asaga miliyoni 6.5 z’amanyarwanda, rikaba ari irushanwa rizajya riba buri mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND