Kigali

"Nkunda ibijumba n’inkoko, ba myugariro beza ni Rwatubyaye na Mutsinzi, inzozi zanjye ni ugukinira Man United" Michael Sarpong

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:24/08/2019 9:02
2


Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2019, Michael Sarpong yamaze amatsiko abakunzi be ku bibazo bajya bibaza. Ubwo yabahaga umwanya kuri Instagram ngo bamubaze ibyo bashaka yaje kuvuga ko ba myugariro beza babiri yakinanye nabo mu Rwanda ari Rwatubyaye na Mutsinzi ndetse avuga ko afite inzozi zo gukinira Manchester United.



Ni ikiganiro kirambuye uyu rutahizamu wa Rayon Sports, Micheal Sarpong yagiranye n’abakunzi be mbere y’uko Rayon Sports berekeza mu gihugu cya Sudan gukina na Al Hilal umukino wo kwishyura mu majonjora y’ibanze ya CAF Champions League, dore ko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1, umukino wabereye i Kigali.

Micheal Sarpong yafunguriye umutima abakunzi be baraganira

Umufana umwe yagize ati “Micheal Sarpong ni abahe ba myugariro babiri ubona ko ari bo beza kurenza abandi mwakinanye?" Sarpong yahise amusubiza ati "Ni Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange." Undi ati "Sarpong mu byo kurya ukunda ibihe?" Amusubiza agira ati  "Nkunda ibijumba ndetse n’inkoko." Yabajijwe kandi aho asengera "Ese usengera mu rihe Dini?" Undi ati  "Ndi Umukiristo." Umufana ati "Ese ni iki Sarpong akunda kunywa?" Uyu mukinnyi ati "Nkunda kunywa Panache." Umufana ati "Ese ni iyihe kipe ugirira inzozi kuzakinira?" Sarpong ati "Manchester United”.

Abakunzi ba Sarpongo bakomeje bamubaza ibibazo bitandukanye dore ko yanyuzagamo akandika mu Kinyarwanda, byakomeje kwibazwa na benshi niba koko yaba yaratangiye kwiga ururimi rw’ikinyarwanda.

Bakomeje bamubaza bati: “Ese ni ibihe bihe byiza wagize mu mupira w’amaguru utazigera wibagirwa? Sarpong ati "Ni  Penaliti natsinze ikipe ya APR FC." Ese ari Messi na Ronaldo ukunda nde? Nuko ati "Nkunda Michael Sarpong." Ese ni uwuhe mutoza ufata nk’umutoza w’ibihe byose?  Ati "Ni Robertinho." Ni uwuhe mukinnyi wigiraho (Role Model)? Sarpong ati "Thierry Henry”.

Ni ikiganiro kirambuye uyu rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong yagiranye n’abakunzi be, aho bamubajije byibura ibitego abona azatsindira ikipe ya Rayon Sports mu mukino bafite wo kwishyura bazahura na Al Hilal, uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, muri Sudan maze yizeza abakunzi be ko azatsinda ibitego bibiri wenyine.

Bimwe mu bibazo abakunzi ba Sarpong bamubajije 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • innocent5 years ago
    Nakomerezaho turamushyigikiye
  • Niringiyimana Philemon5 years ago
    gusa sarupongo igitekerezo afite cyokuzamura intera namubwirango kuraje



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND