Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’iminota 36 (06h36’) nibwo Mugisha Moise yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe avuye mu Bubligi aho SKOL Fly Cycling Team iri mu masiganwa.
Saa moya n’iminota
38’ (07h38’) nibwo uyu musore yari asohotse mu kibuga kugira ngo yakirwe nk’undi
wese uvuye mu butumwa hanze y’igihugu.
Mugisha Moise asesekara i Kanombe
Mugisha
Moise aje mu Rwanda nyuma yo gusoza amasiganwa y’icyiciro arimo kimwe mu bigize
amasiganwa ari kubera mu Bubiligi kuva tariki ya 5 Nyakanga 2019.
Mugisha aje
mbere y’abakiri bato basigaje amasiganwa abiri kuko yahamagawe mu ikipe y’igihugu
y’abatarengeje imyaka 23 izitabira imikino ya All Africa Games 2019 izabera
muri Maroc kuva tariki 16-30 Kanama 2019.
Aganira na
INYARWANDA, Mugisha Moise yavuze ko amasiganwa yakinnye yamusigiye amasomo
akomeye kuko ngo byamwutwaye imbaraga kugira ngo amenye uburyo umuntu ashobora
gutwara mu mihanda itambika akaza no kumenya igihe witegura gutangira gutwara
witegura gutsinda cyangwa gufasha mugenzi wawe kuba yatsinda.
“Amasiganwa
nakinnye mu Bubligi nasanze harimo itandukaniro n’andi umuntu aba yatakinnye
muri Afurika. Nje mbere y’abo twajyanye kuko nzajyaa n’abandi muri All Africa
Games kandi intego ni ukureba uko twakwitwara neza twifashishije amasomo
twakuye hanze”. Mugisha
Mugisha Moise yari yambaye umwenda mwiza wa SKOL
Agaruka ku
mpamba y’amasomo akuye mu Bubiligi, Mugisha Moise yagize ati “ Icyo yanyunguye
n’uko mu Rwanda nta hantu hatambika cyane dufite, nize gutambika ndi ku
muvuduko mwiza nkaba nakwitwara mu gikundi (peloton) noneho nkaza no kumenya
igihe ngomba kwitegura gutsinda naba ndi mu Rwanda cyangwa hanze”.
Mugisha Moise avuga ko nka Team Rwanda bazakora ibishoboka muri All Africa Games 2019
Mugisha
Moise yongeyeho ko umuyaga yakiniyemo mu Bubiligi wamwigishije uko yarushaho
kuwihisha mu gihe ari mu isiganwa ndetse n’uburyo yahisha bagenzi be akaba
atahura n’umuyaga mu gihe bashaka gutsinda.
Mugisha
Moise yahise ajya mu karere ka Musanze aho agiye gukomezanya imyitozo na
bagenzi be kugira ngo bahuze umugambi wo kuzitwara neza muri All Africa Games
2019.
Kuva kuwa
Gatanu tariki 16 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2019, i Rabat muri Maroc hazabera
imikino yose ibarizwa ku mugabane wa Afurika mu kiswe “All Africa Games”,
imikino izaba iri ku nshuro ya 12 kuva mu 1965 ubwo yabaga bwa mbere.
Moise Mugisha ubwo yari muri Tour du Cameroun 2019
Mu mikino
iba mu Rwanda izaba iri muri iri rushanwa harimo n’umukino wo gusiganwa ku
magare (Cycling). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagararirwa n’abakinnyi barimo;
Areruya Joseph, Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise na Munyaneza Didier
bita Mbappe.
TANGA IGITECYEREZO