Intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza; Rugamba Sipiriyani we n’umuryango bibutswe kuri uyu wa kane tariki 15 Kanama 2019 mu birori byaranzwe no kuririmba indirimbo ze, avugwa ibigwi n’abo yagiriye neza, ab’imitima yoroshye basuka amarira.
Yatashye Yeruzalemu nshya! Yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage Rugamba yasigiye Abanyarwanda.
Urupfu rwe rwasize icyuho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kuva mu 1995; abasigaye mu muryango we bamwibuka buri tariki 15 Kanama, kuri iyi nshuro byabereye muri Salle ya Saint Paul nyuma ya Misa yo kumusabira yabereye muri Chapelle ya Saint Paul.
Ni ibirori byitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti z’umuryango, abari mu kigero cye, abakunze ibihangano bye, abanogewe n’ikinamico zumvikanamo ijwi rye, abo yunze n’abo yahurije muri Communaute de l’Emmanuel yagaruriye benshi icyizere cy’ubuzima.
Abitabiriye banogewe n'indirimbo, imbyino, umudiho bikomoka kuri Rugamba, bikajyana n’ubuhamya. Korali Rugamba, Amasimbi n’amakombe n’abandi baririmbye muri iki gitaramo batanze ibyishimo ku mubare munini witabiriye ku buryo hari nababuze aho bicara barahagarara kugeza igitaramo gisozwe.
Ababanye nawe bahurije ku kuvuga ko Rugamba yari umuntu mugari urangwa n’urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga ‘ibijumba’.
Bavuze ko yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.
Ndahiro Emmanuel yanyuze muri Communaute de l’Emmanuel yashinzwe na Rugamba Sipiriyani, kuri ubu arwubakanye na Mukandayisenga Marie. Mu buhamya bwe, yavuze ko yari umwana w’’ikirara’ adafite icyizere cy’ejo hazaza. Avuga ko yakoze ‘amafuti’ menshi ku buryo yumvaga bigoranye kubona uwamushyira ku murongo.
Ashingiye ku nkigisho n’ubufasha yaboneye muri Communaute de l’Emmanuel, Ndahiro yavuze ko Rugamba yasize umurage mwiza ku banyarwanda kandi ko ahora izirikana ineza yagiriwe ku buryo nawe ayitura abandi.
Indirimbo nyinshi za Rugamba Sipiriyani zikubiye mu gitabo cyiswe “Turirimbe”. Umuhanzikazi Mariya Yohani wagwije ibigwi, yaririmbye muri ibi birori avuga ko Rugamba yasize ibihangano by’ubutumwa bukomeye kandi ko babuze intwari mu zindi.
Rugamba Sipiriyani yibutswe mu birori byitabiriwe n'umubare munini
Byari biteganyijwe ko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance yitabira ibi birori nk’Umushyitsi Mukuru ariko ntiyabonetse ku mpamvu yamenyesheje.
Yatumye Umunyamahanga Uhoraho muri iyi Minisiteri ariko nawe ntiyabonatse, atanga impamvu y’uko yatungujwe akazi ku wa Gatanu bityo ko kuri uyu wa kane ataboneka.
Byari binateganyijwe ko umwe mu bayobozi mu Nteko y’Ururimi n’Umuco yitabira ibi birori ariko nawe yamenyesheje ko yagize impamvu ‘zitunguranye’.
Buri mwaka hategurwa insanganyamatsiko yihariye kuri Rugamba n’umugore we:
Rugamba Olivier Imfura ya Rugamba Sipiriyani yatangarije INYARWANDA, ko muri iyi mwaka w’2019 bahisemo insanganyamatsiko igira ati “Rugamba na Daforoza, abahamya b’urukundo” bashingiye ku rukundo rudasanzwe rwabaranze bakiri ku isi.
Yavuze ko buri mwaka batoranya insanganyamatsiko bagendeye ku mibereho, inganzo n’imibanire yaranze Rugamba n’umufasha we batashye batanduranyije.
Yavuze ko kuri uyu wa 15 Kanama atari umunsi wo kwibuka ko Rugamba n’umuryango we bishwe muri Jenoside ahubwo ko ari umunsi wo kwibuka umurage yasigiye abanyarwanda n’uko bakomeza kuwubungabunga.
Yagize ati “Ntabwo ari ukumwibuka nk’umuntu wishwe. Ni ukumwibuka nk’umuntu ufite icyo yasigiye abanyarwanda tukareba kandi icyo twakoresha umurage yadusigiye.”
Yungamoa ati “Rugamba na Daforoza baranzwe n’urukundo. Barangwa n’urukundo basangiza abandi. Nko mu gihe cyabo bamaze gushinga iriya Communaute de l’Emmanuel nibo bunganga imiryango yananarinye, basize urukundo mu bantu ku buryo uyu mwaka twavuze tuti uru rukundo basize batweretse reka uyu mwaka turibitirire.”
Tania yagera ikirenge mu cya Rugamba ariko ntiyageze ahe:
Tania ni umukobwa ukiri muto akaba umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani mu birori byo kwibuka Sekuru yaririmbye indirimbo “Umurange w’urukundo” yakoranye n’umuhanzi w’umunyabigwi Ngarambe Francois-Xavier.
Tania yabwiye INYARWANDA, ko mu minsi ya vuba iyi ndirimbo bayishyira hanze isohokanye n’amashusho yayo.
Bwana Rugamba Olivier wibarutse Tania avuga bahisemo ko indirimbo “Umurage w’urukundo” iririmbwa muri ibi birori mu rwego rwo guhamya umurage w’urukundo Rugamba yasigiye abanyarwanda.
Rugamba Olivier [ubanza iburyo; Imfura ya Rugamba Sipiriyani] aha yari kumwe n'umufasha we, Aline
Avuga ko umwana we Tania watangiye urugendo rw’umuziki ashobora gutera ikirenge mu cya Sekuru Rugamba Sipiriyani ariko adashobora kugeza aho Sekuru yagejeje.
Ati “Kuvuga ko yatera ikirenge mu cye yagerageza ariko kuvuga ko yagera ku rwego rwa Rugamba byo…Rugamba ni mugari nk’uko nigeze kubivuga.
“Nta muntu numva ko wamugera no ku gatsitsino. Yatera(Tania) ikirenge mu cye ndabyemera ariko Rugamba ni mugari.”
Indirimbo Rugamba Sipiriyani yanditse biragoye kumenya umubare wazo:
Rugamba Olivier imfura ya Rugamba Sipiriyani yabwiye INYARWANDA, ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n’ubu.
Ati “Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mugitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse.
“Nk’iyo wumvise zimwe mu ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora nitumara kwandika ibitero byose.”
Avuga ko zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa “Igipimo cy’urukundo”.
Yavuze ko ntakiguzi ku ndirimbo za Rugamba Sipiriyani kuko nawe ibyo yakoraga byose atigeze aharanira inyungu. Ngo anashinga itorero ntiyari agamije inyungu ahubwo yagira ngo ribe isoko y’umuco benshi bavomaho.
Amateka avunaguye ya Rugamba Sipiriyani:
Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.
Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.
Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.
Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.
Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Korali Rugamba yanyuze benshi
Amasimbi n'amakombe bacyesheje igitaramo
Padiri wahesheje umugisha abitabiriye ibirori byo kwibuka Rugamba Sipiriyani
Umuhanzi Ngarambe Francois [uwa kabiri uturutse iburyo] ari kumwe n'umufasha we ubanza iburyo, Kagoyire Yvonne Solange
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana yitabiriye ibi birori
Igitaramo kitabiriwe n'umubare munini w'abanyuzwe n'ibihangano bya Rugamba
Yakurikiye igitraramo afata n'amashusho y'urwibutso
Rwiru umwana w'umuhanzi Ngarambe Francois
Ibirori byitabiriwe n'umubare munini w'abakuze
Mariya Yohana yaririmbye muri ibi birori avuga ko u Rwanda rwabuze ingenzi
N'abo mu mahanga ntibanzwe n'ibi birori
Tania, Umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani
Aline umufasha wa Rugamba Olivier, Imfura ya Rugamba Sipiriyani
Serge Nahimana, Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yizihiwe asanga Intore mu ngamba
Kanda hano urebe amafoto menshi:
KANDA HANO UREBE UKO IBIRORI BYO KWIBUKA RUGAMBA SIPIRIYANI BYAGENZE
AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO
VIDEO: Uwamariya Cecile-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO