RFL
Kigali

Manchester United iri mu biganiro bya nyuma na Mario Mandzukic

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:8/08/2019 9:42
0


Mu gihe habura amasaha macye ngo igura n’igurishwa mu Bwongereza rifunge, Manchester United iri mu biganiro bya nyuma na Mario Mandzukic rutahizamu wa Juventus, ngo abe umusimbura wa Romeru Lukaku wamaze kumvikana na Inter Milan.



Manchester United yongeye kuvugana na Mario Mandzukic ngo abe umusimbura wa Romelu Lukaku, rutahizamu w’umubirigi wagiye gukora ikizami cy’ubuzima muri Inter Milian yo mu Butaliyani.

Mario Mandzukic wifuzwa cyane na Manchester United 

Manchester United kandi irifuza gusinyisha rutahizamu wa Athletico Bilbao, Inaki Williams mu gihe iyi kipe yaba itumvikanye na Juventus kuba yabaha Mario Mandzukic kugirango abe umusimbura wa rutahizamu wayo wamaze gutangwa muri Inter Milan, aho Manchester United yamugurishije miliyoni 77 z’amapawundi.

Inaki Willams umukinnyi Manchester United ishobora gusinyisha mu gihe Mario Mandzukic byaba byanze

N'ubwo Manchester United yari yagaragaje kwifuza umukinnyi wa Juventus Paul Dybala bikarangira byanze, kuri ubu ihanze amaso kuri Mario Mandzukic w’imyaka 33 y’amavuko.

Mu gihe habura amasaha atagera kuri 24 ngo igura n’igurishwa rirangire mu gihugu cy’u Bwongereza, dore ko Shampiyona yaho iraza gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2019; umukino ufungura iyi shampiyona urahuza Liverpool na Swansea City, amakipe akomeje kwiyubaka.

Mandzukic wifuzwa cyane na Manchester United mu mwaka ushize w’imikino, mu mikino 33 yakiniye Juventus yatsinzemo ibitego 10. Mu myaka ine amaze muri iyi kipe yatwaye ibikombe bine bya shampiyona y’igihugu cy’Ubutaliyani (Serie A), atwara ibikombe bitatu by’igihugu (the Coppa Italia), ndetse n’igikombe kiruta ibindi mu Butaliyani (Italian Super Cup).

Manchester United kandi irifuza gusinyisha rutahizamu wayo ukomoka muri Esipanye Inaki Williams ufite imyaka 25 y’amavuko watsinze ibitego 12 mu mikino 38 yakiniye Athletico Bilbao. William kandi yabaye umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mutarama 2019 muri shampiyona ya La Liga, aho yaje gufasha iyi kipe kurangiza ku mwanya wa 8 muri ino shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND