RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste wa KMC ntazakina imikino ibiri na AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2019 13:18
0


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umunyarwanda ukina hagati mu kibuga uheruka kugurwa na KMC FC yo muri Tanzania, ntabwo azakina imikino ibiri bazahuramo na AS Kigali bitewe n’uko uyu mugabo atarabona ibyangombwa bya CAF.



Mugiraneza wageze muri KMC avuye muri APR FC, ari ku rutonde rw’abakinnyi KMC FC izakoresha mu mwaka w’imikino 2019-2020. Gusa ntabwo yemerewe gukina imikino ibiri ya mbere y’ijonjora rya mbere rya Total CAF Confederation Cup 2019-2020 bihwanye n’imikino ibiri bazakina na AS Kigali.

Aganira na INYARWANDA, Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko n’ubwo azaba ari kumwe n’ikipe mu Rwanda atemerewe gukina imikino y’ijonjora rya mbere nk’uko CAF yabimenyesheje KMC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2019.

“KMC nayisinyiye yaramaze gutanga urutonde muri CAF, nyuma baje gutanga amande yatuma njye n’abandi bakinnyi babiri dukina ariko kuri uyu wa Kabiri ni bwo CAF yanzuye ko tuzakina ari uko KMC igeze mu ijonjora rya kabiri bityo tutemerewe gukina ijonjora rya mbere”. Mugiraneza


Mugiraneza Jean Baptiste ubwo yari agiye muri Tanzania tariki 22 Nyakanga 2019

Abajijwe niba ari muri gahunda y’abakinnyi ba KMC bagomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kane, Mugiraneza yemeje ko azaba ari kumwe n’abandi bazakina nk’uko ubuyobozi bwa tekinike bwabyemeje.

Kinondoni Municipal Council (KMC) biteganyijwe ko igera mu Rwanda mu rucyerera rw’uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2019 kuko bazaba i Dar Es Slaam n’indege ya saa munani z’ijoro bagana i Kigali.

KMC izacakirana na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019 kuri sitade ya Kigali saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’).

   


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND