RFL
Kigali

CYCLING: Impinduka muri Rwanda Cycling Cup 2019 ikomeza kuri uyu wa 6 hakoreshwa inzira z’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2019 13:55
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019 hazakomeza irushanwa ngaruka kwezi ryo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup 2019) aho abasiganwa bazaba bigaragaza mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.



Nyuma yo kuba iri siganwa rizajya mu nzira itarigezwe ikoreshwa muri Rwanda Cycling Cup zabanje, iri siganwa ryiswe “Tour de Kigali 2019” aho abasiganwa bazahaguruka banasoreze kuri Ecole Primaire Intwari (Nyamirambo) aho kuba Nyabugogo nk’uko FERWACY yabimesheje abanyamakuru.

Inzira ya ya EP Intwari-Tapis Rouge-Nyakabanda-Kimisagara-Nyabugogo-Yamaha-Apacope-NISR-Agakiriro-Gitega-EP Intwari niyo abasiganwa bazanyuramo ifite intera ya kilometero 12 (12 Km).

Iyi nzira, abakobwa bazayizenguruka inshuro esheshatu (72 Km) mu gihe abari mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato bazahakoresha inshuro umunani (96 Km). Abakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abagabo bakuru bazahazenguruka inshuro 9 (108Km).


Ishimwe Diane wa Benediction Excel Energy Continental Team umwe mu bakobwa bazitabita isiganwa 

Rwanda Cycling Cup iheruka yari yabereye mu Karere ka Musanze na Gakenke aho Uwizeyimana Boneventure yatwaye igihembo gikuru. Uwizeyimana ntabwo azagaragara muri Tour de Kigali bitewe n’uko ari kumwe n’ikipe ye ya Benediction muri Tour du Congo 2019.

Abandi bakinnyi batazagaragara muri Tour de Kigali 2019 barimo ikipe rusange ya Benediction iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igizwe na Byukusenge Patrick, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Team).


Benediction Excel Energy Continental Team iri muri DR Congo

Aba bakinnyi baziyongeraho abagiye mu mahugurwa mu Buyapani barimo; Uhiriwe Byiza Renus, Munyaneza Didier, Gahemba Bernabe ndetse n’abari mu Bubiligi mu marushanwa yitabiriwe na SKOL Fly Cycling Team na Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi kimwe na Nkurunziza Yves uri i Monaco.


Nsabimana Jean Baptiste (Imbere) na Muhoza Eric (Inyuma) bari mu Bubiligi ntabwo bazakina Tour de Kigali    


Habimana Jean Eric (Imbere) ntabwo azakina kuko ari mu Busuwisi mu myitozo mpuzamahanga


Rwanda Cycling Cup 2019 iheruka yabereye mu mihanda ya Musanze na Gakenke 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND