RFL
Kigali

Biramahire Abeddy na Bashunga ku rutonde rw’abakinnyi Buidcon izakoresha mu mikino ya CAF 2019-2020 - VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2019 11:43
0


Hirya no hino muri Afurika, amakipe arimbanyije imyiteguro y’imikino Nyafurika irimo iya Total CAF Confederation Cup na Total CAF Champions League 2019-2020, BuidCon FC (Zambia) yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha barimo abanyarwanda batatu.



Buidcon FC isanzwe ibamo Usengimana Faustin (Rwanda) na Nshimirimana David (Burundi) izakina imikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020 nyuma yo gusoza shampiyona 2018-2019 iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B) kuko shampiyona ya Zambia ikinwa mu matsinda (A na B).

Iyi kipe rero ikaba ifite abakinnyi batatu b’abanyarwanda ku rutonde rw’abakinnyi 24 batanze ku rutonde rwashyikirijwe CAF.


Usengimana Faustin Vidic asanzwe ari kizigenza muri Buidcon FC

Mu izamu bafitemo Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu mu ikipe ya Rayon Sports na Bandari FC (Kenya), Usengimana Faustin ari mu bakinnyi bugarira aho abana na Nshimirimana David, umurundi wakinaga muri Mukura Victory Sport.


Bashunga Abouba ni umunyezamu muri Buidcon FC

Mu bakinnyi bataha izamu, Buidcon ifitemo Biramahire Abeddy nawe akaba umukinnyi mushya muri iyi kipe nyuma y’uko uyu musore yatandukanye na Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia na Mukura VS (Huye).


Biramahire Abeddy yageze muri Buidcon avuye muri Mukura VS

Dore urutonde rw’abakinnyi Buidcon FC yatanze:

Abanyezamu (3): Ngeleka Katembwe, Ndjomo Ndjara na Abouba Bashunga

Abakina inyuma (8): Eric Ngoy Kabulo, Diego Apanane, Eric Owusu, Usengimana Faustin, Isaac Shamujompa, Paul Musamali, David Nshimirimana na Paul Banda.

Abakina hagati (8): Moses Phiri, Chanda Mushili, Lameck Silwaba, Ngosa Sunzu, Banyamen Senkavu, Mpho Mathekgane, Najeeb Abbas na Ibrahim Diaby.

Abataha izamu (5): Eleuter Mpepo, Biramahire Abeddy, Kayembe Ali Alido, Emmanuel Mwiinde na Biston Banda.

Buidcon FC kuri ubu yasoje ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B) n’amanota 31 mu gihe Green Eagles FC ari yo iri ku mwanya wa mbere n'amanota 36 ikaba izakina imikino ya TOTAL CAF Champions League.

Buidcon FC yabonye itike yo kuzakina Total CAF Confederation Cup 2019-2020 nyuma yo kugwa miswi na Power Dynamos bakanganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019 bakinnye ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.

Muri Shampiyona ya Zambia (Zambia Super League) bateganya ko buri tsinda riba rigomba kuzamura amakipe abiri ya mbere bityo bikaba amakipe ane (4). Ikipe zabaye iza mbere mu matsinda zihita zibona itike yihuta ijya mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) mu gihe amakipe yasoje ari aya kabiri ajya mu mikino yatwaye ibikombe by’ibihugu cyangwa yaje mu myanya ya kabiri bitewe n’amategeko ya CAF agenga iyo shampiyona cyangwa amakipe igihugu cyemererwa gusohora (Total CAF Confederation Cup).

Mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020, Zambia izaba ifiteyo Buidcon FC yasoje ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B) na Zanaco FC yasoje itsinda rya mbere (A) iri ku mwanya wa kabiri.

Ku rundi ruhande, mu mikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, Zambia izaba ihagarariwe na Zesco United yasoje ari iya mbere mu itsinda rya mbere (A) na Green Eagles yasoje ari iya mbere mu itsinda rya kabiri (B).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND