Shyuha Festival ni iserukiramuco ryo kumurika imodoka na moto kimwe n'ibindi binyabiziga bitangaje ndetse abahanga mu gutwara bakanyuzaho bereka abantu uko batwara ibi binyabiziga ku buryo butangaje. Herekanirwa imodoka na moto z’amateka akomeye mu Rwanda n’izindi zifite umwihariko ukomeye ku buryo zikurura abantu.
Kuri ubu iri serukiramuco
rigiye kuba bwa gatatu mu Rwanda ahateganyijwe kubera imurika ry’imodoka na
moto zinyuranye. Mu kiganiro abari gutegura iki gikorwa bagiranye
n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane, batangaje ko mu by’ukuri
iki gikorwa bakiteguye 100% ndetse banamaze kubona imodoka nyinshi ziganjemo iz’agaciro
ndetse n’izifite amateka. Aha babajijwe niba biteguye kumurika imodoka yahoze
itwara Perezida Habyarimana n’izindi z’amateka ziri mu Rwanda.
Abanyamakuru bari bitabiriye iyi nama
Umunyamakuru wabajije iki
kibazo yabasobanuriye ko azi ahantu imodoka yahoze itwara Perezida Habyarimana
iparitse i Nyarutarama. Abategura iri serukiramuco ry’imodoka na Moto
batangaje ko bari mu biganiro byo kuzana imodoka zinyuranye ndetse ko uretse n’iyi
hari imodoka zatwaraga ba Ambasaderi n'abandi bayobozi cyera zizamurikwa muri
Shyuha Festival.
Usibye iyi modoka n’izindi z’amateka kuri ubu abategura Shyuha Festival batangaje ko bari gushaka uburyo ibinyabiziga bitandukanye bifite umwihariko byazamurikwa. Byitezwe ko iki gikorwa kizaba tariki 27 Nyakanga 2019 aho kwinjira ari amafaranga 5000frw ugahabwa ibyo kunywa bibiri. Iri serukiramuco rizatangira saa tanu za mu gitondo rirangire saa tanu z’ijoro kuri stade Amahoro. Hazaba hari imyidagaduro itandukanye nk’imiziki izaba icurangwa n'aba djs bagezweho nka ari bo Dj Toxxyk na Dj Marnaud.
TANGA IGITECYEREZO