RFL
Kigali

Robertinho yagarutse mu Rwanda avuga ko yanze akazi ka Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/07/2019 9:13
1


Roberto Goncalves de Carmo “Robertinho” umunya-Brezil wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019, yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe cy’ibiruhuko yari amaze muri Brezil.



Robertinho yagiye mu biruhuko nyuma y’itangwa ry’igikombe cya shampiyona 2018-2019 biba ngombwa ko ikipe ikomereza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 adahari bityo basoza ku mwanya wa gatatu.

Nyuma y’igenda ry’uyu mutoza, amakuru yari ahari yari uko yagombaga gusimbuzwa ndetse nyuma ni bwo haje Olivier Ovambe nk’umusimbura.

Olivier Ovambe yatoje mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 birangira Rayon Sports isezerewe igeze muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na KCCA ibitego 2-1.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Robertinho ntabwo yifuje kuvuga ku bijyanye no kuba yarasinye amasezerano mashya mbere yo kugaruka mu Rwanda ahubwo avuga ko icy’ingenzi ari uko yaganiriye neza n’abayobozi, abafana n’abandi batandukanye bamugaragarije ko bamwifuza muri Rayon Sports

“Hari ibintu byinshi byabaye bitari ngombwa ko tugarukaho. Icy’ingenzi ni uko habayeho kuzirikana ibyo nakoze muri Rayon Sports. Abantu benshi barampamagaye harimo abakinnyi, abafana n’abayobozi bamwe na bamwe bambwira ko ngomba kugaruka, ni ikintu cyankoze ku mutima. Nabonye amakipe abiri anyifuza harimo Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo kuko bavuganye na manager wanjye, indi ni iyo muri Bresil ariko naratekereje nti kuki najya gutangira akazi ahandi kandi hari ibyiza nakoze muri Rayon Sports ngomba gukomerezaho ? Rayon Sports ni ikipe dufitanye igihango gikomeye”. Robertinho


Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Iyi Polokwane City yo muri Afurika y'Epfo yabenzwe na Robertinho, yahise isinyisha Zlatko Krmpotic watozaga APR FC mu mwaka w'imikino ushize wa 2018-2019.

Muri Kamena 2018 ni bwo Robertinho yasinye amasezerano y’amezi atandatu yo gutoza Rayon Sports FC, mu Ukuboza 2018 ni bwo Robertinho yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, amasezerano yarangiranye n’umwaka w’imikino 2018-2019.

Kuri ubu hategerejwe amasezerano mashya ya Robertinho muri Rayon Sports dore ko agomba gukomeza gutyaza ikipe izahura na Yanga SC mu mukino wa gicuti bafitanye tariki ya 4 Kanama 2019 i Dar Es Salaam mbere y’uko binjira mu mikino ya Total CAF Champions League 2019-2020 aho batomboye Al-Hilal yo muri Sudan mu ijonjora rya mbere.


Imyitozo ya Rayon Sports irakomeza kuri uyu wa Gatatu nk'ibisanzwe

Muri uru rugendo, Robertinho aza yungirijwe na Alain Kirasa nk’umutoza wungirije ndetse na Maniraguha Claude wahoze ari umutoza w’abanyezamu ba Police FC. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lala4 years ago
    Uwo mutoza Claude w'abazamu mwamaze kuyishyira muri Rayon?hahahaha





Inyarwanda BACKGROUND