Kigali

Gatsibo Sports Day 2019 yasize igaragaje ko imikino Gakondo ari ingenzi ahubwo ibura gitegura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2019 17:05
0


Akenshi usanga mu Rwanda iyo bavuze imikino abenshi batekereza umupira w’amaguru mbere y’ibindi byose. Nyuma ni bwo hatangira gutekerezwa indi mikino nka; Volleyball, Basketball, Athletics n’indi iba igiye imenyerewe cyane.



Gusa, biba bigoye ko wakumva umuntu atanga igitecyerezo ku mikino gakondo nk’Igisoro, kugashya, gusimbuka urukiramende, gukirana no gufatana.

Iyi gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira siporo no gukomeza kwibukiranya imikino Gakondo, Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ni yo yayizanye aho biteganyijwe ko izazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu hatangwa ubukangurambaga ku bijyanye no gushishikariza abanyarwanda umuco wo gukora siporo cyane cyane urubyiruko ndetse no guteza imbere imikino gakondo.

Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba bateguye umunsi wahariwe siporo, umunsi wahurijwemo ubwoko butandukanye bw’imikino (Gatsibo Sports Day 2019), umunsi wabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019. Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Nyabisindu.

Mu mikino yakinwe kuri uyu munsi, hajemo umwihariko ukomeye kuko hari umubare munini y’urubyiruko ariko hanitabira abakuru barimo abasaza basheshe akanguhe basiganwe mu bijyanye no koga mu kiyaga cya Muhazi ndetse no kugashya mu bwato bwa Kinyarwanda.

Kuri uyu munsi, hakinwe umukino wo gusiganwa ku magare, koga, Beach Volleyball, kugashya, gusiganwa ku maguru na siporo rusange ya mucaka mucaka yabanjirije igikorwa nyirizina.


Abahembwe bose muri rusange mu mikino itandukanye 

Mu mukino wo gusiganwa ku magare (Cycling), abakinnyi barengeje imyaka 18 bakoze intera ya kilometero 35 (35 Km), abahungu bahizwe na Nibishaka Djuma akurikirwa na Munyaneza Maurice ndetse na Mushimiyimana Patrick waje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 18 (15-17) bakoze intera ya kilometero 22 (22 Km) birangira Ishimwe Claude abaye uwa mbere akurikirwa na Sugira Abdul waje ku mwanya wa kabiri mu gihe Anastase Mukurizehe yabaye uwa gatatu. Ishimwe Claude yahawe Umudali wa Zahabu n’igare rishya nk’igihembo cyo gukomeza kumufasha gukora imyitozo ikakaye.



Ishimwe Claude yahawe igare nk'igihembo  gikuru

Umuhoza Josiane yaje ku mwanya wa mbere mu bakobwa batarengeje imyaka 18 akurikirwa na Claudine Uwimana mu gihe Iradukunda Yassippi yaje ari uwa gatatu.

Mu mukino wo koga (Swimming), abasiganwa bakinnye mu byiciro bibiri kuko hari abasiganwe mu ntera ya metero 300 (300 m) na kilometero imwe (1 Km).

Muri metero 300, Niyonzima Gilbert yabaye uwa mbere akurikirwa na Rwangeyo Francois mu gihe Ncamihigo Herman yaje ari uwa gatatu muri iki cyiciro.


Niyozima Gilbert asoza metero 300

Mu ntera ya kilometero imwe (1 km), Kajenone Celestin yahize abandi akurikirwa na Bigirimana Jean Bosco naho Mwemezi Christian yasoje ku mwanya wa gatatu.




Kajenone Celestin umwe mu bahize abandi mu koga 

Mu gusiganwa mu bwato, abarushanwa bakoreshaga ubwato busanzwe buzi mu Rwanda bukoze mu biti. Aha, ikipe yabaga igizwe n’abakinnyi babiri. Ikipe ya Kajenone Celestin na Bigirimana Jean Bosco yahize ayandi ikurikirwa n’ikipe ya Basabose Ferdinand na Gatera Eric.

Mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), ikipe igizwe na Munyaneza Patrick afatanya na Mwizerwa Viateur batwaye igikombe mu bagabo mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Manirakiza Fatuma afatanyije na Mwemeramahoro Fatuma.

Mu gusiganwa ku maguru (Athletics), hakinwe ibyiciro bibiri (2) birimo intera ya kilometero umunani (8 Km) na kilometero eshatu (3 Km) mu bahungu n’abakobwa.


Hatangwa ibihembo hafi y'ikiyaga cya Muhazi

Mu bahungu basiganwe mu ntera ya kilometero umunani (8 Km), Rwabukwisi Paul yaje ari uwa mbere akoresheje 24’01’’ mu gihe Kabyemera John yabaye uwa kabiri akoresheje 25’28” aza imbere ya Sindayigaya Claude wabaye uwa gatatu akoresheje 26’59”.

Mu bakobwa basiganwe muri kilometero umunani (8 Km), Mutuyimana Epiphanie yabaye uwa mbere akoresheje 28’50” akurikirwa na Nayituriki Dorothea wakoresheje 28’52”. Mugombwanyana Ruth yaje ari uwa Gatatu akoresheje 29’22”.

Mu ntera ya kilometero eshatu (3 Km), Rukundo Bosco yaje ku mwanya wa mbere mu bahungu akoresheje 10’15” akurikirwa na Bonfis Ishimwe wakoresheje 10’18’’naho Niyoyita Moussa Kim aba uwa gatatu akoresheje 19’20”.

Mu bakobwa bakoze kilometero eshatu (3 Km) baserukiwe na Nyiramuhire Salima wakoresheje 12’01’’ akurukirwa na Ufitese Divine wagize ibihe bya 12’30’’ kuko Tuyisenge Jeannette yaje ari uwa Gatatu akoresheje 16’21”.

Muri iki gikorwa, Amabadaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yavuze ko abaturage aho bava bakagera bagomba kumva akamaro ka siporo bahereye mu kuba yabagirira akamaro mu kubaka imibiri yabo ndetse no kuba yabatunga mu buryo bwo kwinjiza amafaranga.

“Abana bakiri bato bitabiriye uyu munsi wa siporo mu kagari ka Nyabisindu, mukomeez mushyiremo imbaraga kuko siporo ni ikintu gikomeye cyazabafasha mu iterambere ry’ejo hazaza. Murabizi ko intara yanyu ivukamo Areruya Joseph, Ndayisenga Valens n’abandi, bari ni abantu bageze ku rwego rwiza rw’ubuzima biciye muri siporo. Murasabwa gushyiramo umuhate mugakomeza gukora siporo”. Amb.Munyabagisha


Ambasaderi Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike ubwo yari i Kiramuruzi nawe aho yakoreye siporo atwara igare


Amabasaderi Munyabagisha valens ubwo yasesekaraga ahaberaga siporo rusange yo kunanura imitsi 

Mu gikorwa cya siporo rusange yabanjirije indi mikino yose, Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ko aka karere bagira gahunda ya siporo rusange ibahuza buri wa Gatandatu w’icyumweru cya gatatu cya buri kwezi kandi ko abaturage abona babyumva kuko bibagirira akamaro.

“Mu karere kacu ka Gatsibo abaturage bumva neza gahunda ya siporo kuri bose kandi biradufasha nk’abayobozi kubasha kubagezaho zimwe muri gahunda za leta kuko siporo ituma bahura aru benshi. Twishimiye uruhare komite Olempike yagize muri iki gikorwa kandi ko n’ubutaha imiryango irafunguye mu karere kacu kuko siporo irakunzwe”. Gasana


Gasana Richard Meya w'akarere ka Gatsibo



Meya Gasana Richard mu mazi yoga 

Nyuma y’iyi siporo rusange, Gasana Richard kimwe n’abo bafatanya kuyobora akarere ka Gatsibo bagiye mu kiyaga cya Muhazi baha urugero abandi bari baje koga kuko nabo bagiye mu mazi baroga baranasoza bityo abarushanwa baratangira.

Nyuma y’isozwa ry’amarushanwa yo koga, abayobozi muri aka karere basubiye mu mazi bafatanyije n’abari barushanyijwe bose kugira ngo bakomeze kuryoherwa n’umukino wo koga.

Mufuruke Fred Guverineri w’intara y’Uburasirazuba wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yakanguriye abaturage batuye mu karere ka Gatsibo n’intara y’Uburasirazuba muri rusange gukomeza kwitabira gahunda za siporo rusange kandi abayobozi bagakomeza gufasha abana bafite impano zigakunzwa.

Guverineri Mufuruke yavuze ko abaturage bagomba gukora siporo cyane cyane abana bakiri bato bakamenya ko ari umwuga wazabafasha kwibeshaho mu gihe kiri imbere.

“Ndashimira abaturage b’akarere ka Gatsibo bitabiriye uyu munsi wa siporo, nshima cyane abasheshe akanguhe batweretse imwe mu mikino gakondo. Abana mwaje muri aya marushanwa namwe ndabashimiye kandi mukomeze mukore siporo mushyizemo umwete kuko ari umwuga wabatunga ejo cyangwa ejo bundi”. Goverineri Mufuruke




Guverineri Mufuruke Fred ubwo yari muri siporo rusange n'abaturage batuye mu karere ka Gatsibo

Guverineri Mufuruke yakomeje agira ati “Ni byo siporo igira umumaro ku mubiri wacu ariko baturage bacu mujye mwibuka gutanga ubwisungane mu kwivuza ko mu gihe wakoze siporo ukagira ikibazo biba byiza iyo ufite ubwisungane mu kwivuza kuko byagufasha mu kwivuzwa bitagutwaye imbaraga”.

Abakinnyi bitwaye neza mu byiciro by’abakiri bato, amashyirahamwe y’imikino ibarizwamo bemeye ko bazakomeza gukirikirana abo bana bakazazamurwa bagakina ku rwego rwisumbuye.



Bizimana Festus Visi perezida muri Komite Olempike nawe yari i Gatsibo atwaye igare 

Andi mafoto yaranze siporo rusange i Kiramuruzi























PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND