Aimable Manzi ni umuhanzi w’imyaka 55 wabanjirije abandi mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, uyu akaba ari umuraperi wo mu ntara y’Uburasirazuba winjiye mu muziki ndetse akaba aherutse gutsinda irushanwa ryateguwe na Radio Izuba ryanatumye ahabwa amahirwe yo gutarama muri iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga y'abaturage mu karere ka Ngoma.
Uyu mugabo uhamya ko afite abana umunani n’umwuzukuru yatangarije Inyarwanda.com ko agishaka kureba niba yakwinjira mu muziki akaba icyamamare. Yadutangarije ko yatangiye gukunda muzika mu mwaka wa 2005 arebera ku muraperi wo muri Tanzania witwa Proffessor Jay, akaba ari nawe yafatiragaho akarorero ariko nanone avuga ko akunda bikomeye umuraperi w’umunyarwanda Danny Nanone.
Yavuze ko yahisemo gukora Hip Hop kuko yabonaga ariyo njyana ikunzwe n’urubyiruko kanid rukaba ari rwo rugize umubare munini w’abanyarwanda. Ikindi ngo ni uko yagombaga kumworohera kuyandika kuko n'ubusanzwe ari umusizi ukora ibijyanye n’imivugo.Aimable Manzi yatangarije umunyamakuru ko mu bana umunani afite, umukuru afite imyaka 25 akanagiramo umwe ukora muzika ndetse banakunze gufatanya mu kwandika indirimbo.
Aimable Manzi imbere y'abafana muri Iwacu Muzika Festival mu karere ka Ngoma
Nubwo ngo abo bangana mu cyaro bakunze kumufata nk’inkunguzi ariko ngo ntibimuca intege cyane ko azi icyo ashaka. Abajijwe aho akura imyuka ituma arapa nkuko yabyumvishaga umunyamakuru yavuze ko byibuza buri munsi atera pompaji 20 cyangwa 30, izi akaba yanahise azikorera imbere ya Camera mu rwego rwo kwemeza umunyamakuru wari ushidikanyije ku byo avuze. Uyu mugabo ubusanzwe akora akazi ko kuvuga amazina y’inka mu bukwe nk’akazi kamutunze.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANZI AIMABLE
TANGA IGITECYEREZO