Abahanzikazi Charlotte Rulinda na Fatuma Muhoza bagize itsinda Charly&Nina baherutse gushyira hanze indirimbo ‘Nibyo’, batangaje ko hejuru yo kuba ababyeyi babo batarumvaga neza inyungu yava mu muziki hari n’abahanzi bagenzi babo bagiye babagira inama yo kureka umuziki bakabereka y’uko nabo byabananiye bashobora kubivamo.
Charly&Nina bamaze ukwezi mu bukangurambaga bise #100GirlsIwacu bagejeje mu bigo umunani by’amashuri bakangurira abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, SIDA, kutava mu ishuri, kurwanya imirire mibi n’ihohotera ryo mu ngo.
Uretse gutanga ubu butumwa banaririmbiraga abanyeshuri zimwe mu ndirimbo zabo.
Charly yabwiye INYARWANDA, ko icyo bari bashyize imbere muri ubu bukangurambaga atari ukwamamaza indirimbo zabo ko ahubwo bafashije abanyeshuri b’abakobwa kumenya icyo bashaka, guhanira kuvoma ubumenyi mu ishuri mbere y’uko bagira ikindi batekereza, kwirinda ibishuko n’ibindi.
Yagize ati “Icyagaragaye n’uko ibigo byose twanyuzemo abana bishimye babyakiriye neza abayobozi babo batubwiye y’uko cyari igitekerezo cyiza. Ubonye abenshi badusabye kuba twagaruka ubwo nibishoboka wenda tuzasubirayo…twese uko twakoranye twishimiye uko byagenze n’icyo twagezeho.”
Mu bukangurambaga bakoreye mu kigo Ecole Secondaire Saint Vincent Muhoza, giherereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu, kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2019, babwiye abanyeshuri b’abakobwa ko intago yose irushya ariko bisaba gushikama kugira ngo wemeze benshi baba bavuga ko utagera kucyo wiyemeje.
Charly yavuze ko batangira urugendo rw’umuziki n’ababyeyi babo batabyumvaga neza ikibuga bashaka gukiniramo ariko ko bitewe n’uburyo bitwaye igihe cyageze bakabashyigikira.
Yagize ati “Gutangira kuririmba ababyeyi bacu nabwo
babyumvise neza kuko ntabwo batekerezaga y’uko umuntu ashobora kuririmba
akabaho cyangwa se agashobora kwishyura ishuri cyangwa agashobora kubaho nk’umukobwa,”
Yungamo ati “Byaje kutugora dukora indirimbo zirakundwa babona ko ari byo babona y’uko tubayeho kubera umuziki. Ariko ntabwo byari byoroshye na gato.
Kumvisha abantu y’uko akazi ukora ari nka kabandi kandi gakorwa n’abantu bacye mu Rwanda ariko twakomeje kubemeza y’uko ibyo batekereza atari byo hanyuma ubu ngubu barabyemeye tumeze neza akazi karakomeje. Murakoze!
Nina avuga ko bagiye bahura n’ibibazo byinshi ahanini byaturutse ku kuba ari abakobwa. Atanga urugero rw’uko akazi kabo kenshi gakorwa mu ijoro, ibitaramo no kujya muri studio n’ibindi. Yongeyeho ko banagowe no guhita bisanzura mu kibuga cy’umuziki kuko bakoze hafi indirimbo esheshatu bataramenyekana.
Aba bahanzikazi bamenyekanye ku ndirimbo ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo wo mu Burundi. Ni indirimbo yabahaye ijambo mu muziki w’u Rwanda, yacuranzwe mu tubyiniro, ibitaramo, iba idarapo ry’umuziki mu 2016 ivugwa bigiye kure mu itangazamakuru
Charly&Nina basoreje ubukangurambaga bwabo #1000GirlsIwacu muri E.S Saint Vincent Muhoza
Yavuze ko mu ndirimbo za mbere bakoze ntizimenyekana bashoyemo amafaranga menshi n’imbaraga ariko bataciwe intege n’uko batahise bakirwa ahubwo bakomeje gukora.
Charly yatanze urugero avuga ko banaciwe intege n’abahanzi bagenzi babo ariko ko bashikamye bagakomeje gukora kugeza uyu munsi bujuje imyaka icyenda batanga umusanzu wabo mu muziki w’u Rwanda.
Ati “Kugeza naho abahanzi bagenzi bacu batubwira bati eeeeh mwaretse ko mutazabishobora. Natwe turi abahungu kandi biratugora natwe tugiye kubivamo mwashatse ikindi kintu mukora,”
Charly yabwiye abana b’abakobwa ko ikintu cyose bashaka bakigeraho bashingiye ku kuba hari abagore bafite aho bigejeje bashobora kubabera ikitegererezo.
Ubukangurambaga #1000GirlsIwacu bwagejejwe mu bigo by’amashuri y’Uburezi bw’Ibanze (12 Years Basic Education).
Ni igikorwa bagishyigikiwemo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Arthur Nation y’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi, Minisiteri y’Urubyiruko(Minyouth), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Kasha n’abandi.
Abakobwa bitwaye neza mu mikino itandukanye bahembwe
Abanyeshuri b'abakobwa bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bwa Charly&Nina
Nina avuga ko bahuye n'imbogamizi nyinshi ariko ko bakomeje gushikama
AMAFOTO: Kamanda Promosse-Arthur Nation
TANGA IGITECYEREZO