RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Green Eagles yasezereye GorMahia-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/07/2019 18:14
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo hakomezaga imikino ya ¼ ya CECAFA Kagame Cup 2019 aho Green Eagles yasezereye GorMahia iyitsinze 2-1,Green Eagles ihita yerekeza muri ½ cy’irangiza.



Gormahia niyo yinjiye mu mukino hakiri kare kuko ku munota wa kabiri w’umukino Kipkirui Nicholas yafunguye amazamu, nyuma yo kurenza umupira Sebastian Mwange umuzamu wa Green Eagles. Gromahia yahise ibona igitego cya mbere.
Tapson Kaseba wa Green Eagles watsinze igitego cya mbere ari hagati y'abakinnyi ba GromahiaNomero 18 Spencer Sautu na nomero 10 wa Gromahia Muguna Kenneth

Wari umukino wari unogeye ijisho aho amakipe yombi yatakanaga ku buryo bukomeye aho ku munota wa 9 w’umukino Rutahizamu wa Green Eagles yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tapson Kaseba.

Micheal Mwenya umukinnyi wa Green Eagles 

Abakinnyi ba Green Eagles bishimira igitego

Ikipe ya Green Eagles yahise igaruka mu mukino aho ku munota wa 10 Tapson Kaseba wari wazonze ba myugariro ba Gormahia maze baza gukozaho intoki umusifuzi wo hagati avuga ko nta penaliti. Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.


Igice cya kabiri cyatangiye wa umutoza wa Green Eagles, Aggrey Chiyangi akora impinduka aho yaje kwinjiza mu kibuga Shadreck Malungwe, waje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 69.

Amakipe yose ava mu rwambariro

Amakipe yombi yakomeje arasatirana ariko ubwugarizi bwa Green Eagles bukomeza kwihagararaho, umutoza mukuru wa Gormahia, Hasan Oktay akora impinduka ngo arebe ko yakwishyura igitego ariko biranga.


Umukino waje kurangira Green Eagles itsinze Gramahia ibitego 2-1, ihita ibona itike bidasubirwaho yo kwerekeza muri 1/2 cy'irangiza.

Muguna Kenneth wa Green Eagles wari wazonze ab'inyuma ba Gromahia

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Gormahia:

Oluoch Bonifance (GK) 29, Shakava Haron (C)18, Ochieng Wellington 30, Mamanyi Charles 27, Sempala Hashim 13, Omondi Boniface 11, Juma Lawrence 24, Kipkirui Nicholas 7, Muguna Kenneth 10 na Onyango Samwel 3.

Ikipe ya Gromahia,..aba ni bo bakinnyi babanjemo

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Green Eagles:

Sebastian Mwange(GK) 31, Warren Kunda 21, Michael Mwenya 15, Boniface Sunzu 2, Gift Wamundila 5, Ceaser Hakaluba (C) 6, Amity Shamende 26, Mukabanga Siambombe 25, Kennedy Musonda 33, Tapson Kaseba 10 na Spencer Sautu.

Andi mafoto:


 





Inkuru ya Paul Mugabe

PHOTOS: Saddam MIHIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND