RFL
Kigali

Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane yatangaje ko Tiwa Savage atari ngombwa mu gitaramo bari gutegura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2019 13:20
0


Sunday Justin Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko abona umuririmbyi Tiwa Savage atari ngombwa mu gitaramo bateguye cyo kwishimana n’abafana ba Miss Mwiseneza Josiane.Miss Mwiseneza Josiane aherutse gutangaza ko yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abafana be yatumiyemo umunya-Nigeria, Tiwa Savage uri mu bagezweho ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko igitaramo giteganyijwe kuba hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2019.

Ibi yabitangaje atarabona umujyanama. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Sunday Justin, umaze igihe gito ari umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane, yatangaje ko atifuza kuvuga byinshi ku gitatamo Mwiseneza yatumiyemo Tiwa Savage cyane ko yabivuze bataratangira gukorana

Yavuze ko igitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Mwiseneza Josiane bari kugitegura kandi bifuza ko kizaba ‘amateka’.

Yagize ati “Nta byinshi nakivugaho kuko cyavuzwe ntaratangira gukorana nawe. Gusa igitaramo cyo kirahari niyo Savage ataza haza n’abandi ariko kuhaba ko kirahari kandi kizaba ari amateka.”

Sunday avuga ko Miss Mwiseneza baganiriye amubwira ko yatumiye Tiwa Savage mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana be.

Miss Josiane aherutse gutangaza ko yatumiye Tiwa Savage mu gitaramo cyo kwishimana n'abafana be

Kuri we ngo Tiwa Savage si ngombwa kuko mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu hari abahanzi bakomeye batumira bagakora igitaramo cyiza kurusha Tiwa Savage.

Yagize ati “Yabimbwiyeho ariko njyewe ntabwo numva ko Tiwa Savage ari ngombwa. Haba mu gihugu ndetse no hanze hari abahanzi bakomeye twakorana igitaramo cyiza batari Savage.”

Uyu muhanzikazi wavutse kuya 05 Gashyantare 1980 azwi mu ndirimbo nka ‘All over’, ‘Ma lo’, ‘Lova lova’ n’izindi nyinshi.

Tiwatope Savage [Tiwa Savage] ni umuhanzi w’umunya-Nigeria. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime. Aherutse kugirana amasezerano y’imikoranire na Sony/ATV.

Mu 2012 yari yasinye amasezerano na Mavin Records batandukanye mu minsi ishize. Muri Kanama 2016 yari afitanye amasezerano na Roc Nation.


Sunday Justin avuga ko bari gutegura igitaramo cyo kwishimana n'abafana ba Mwiseneza Josiane, ngo Tiwa Savage atabonetse bakoresha abandi bahanzi

Tiwa Savage amaze gukorana n'abahanzi bakomeye mu muziki

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND