Umuririmbyi R Kelly yongeye gutabwa muri yombi muri leta ya Chicago aho akurikiranweho ibyaha by’icuruzwa ry’abantu rishingiye ku gitsina. Ibyaha aregwa bigera kuri 13, bije byiyongera ku bindi byinshi yagiye ashinjwa byo gusambanya abagore n’abakobwa barimo n’abatagejeje imyaka y’ubukure.
Yatawe muri yombi kuri uyu wa kane akaba akurikiranweho
ibyaha birimo no kutubahiriza amabwiriza yahawe n’ubutabera. Joseph Fitzpatrick, umuvugizi w’umushinjacyaha
wa leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko R Kelly yatawe muri yombi nyuma y’uko
hari ikirego cyatangiwe muri Illinois, gikubiyemo ibyaha by’amashusho y’ubusambanyi
arimo abana batagejeje imyaka y’ubukure.
R Kelly ari mu ntambara ikomeye n'ubutabera
Iyi ni inshuro ya kabiri R
Kelly atawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ubusambanyi. Ibi byaha byose
aregwa byatijwe umurindi na filime ‘Surviving R Kelly’ yariho ubuhamya
butandukanye bw’abagore n’abakobwa bemeza ko yabahohoteye, barimo n’uwahoze ari
umugore we Andrea Kelly. R Kelly ibi byaha byose yakomeje kubihakana.
Src: The Guardian
TANGA IGITECYEREZO