Mbere y’uko ikipe ya Police FC yakira abakinnyi bashya n’abatoza bagomba gutangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2019-2020, iyi kipe yasezereye abakinnyi umunani biganjemo abari bayimazemo umwaka umwe.
Muri aba
abakinnyi banahawe amabaruwa abatandukanya na Police FC, barimo Peter Otema
wari umaze umwaka muri Police FC nyuma yo kuva muri Musanze FC. Amakuru ahari
avuga ko uyu mugabo yaba ariwe wisabiye gutandukana kuko ngo atigeze abona
umwanya uhagije wo gukina nk’uko yabyifuzaga ndetse andi makuru akavuga ko yaba
agiye kujya muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu 2014.
Peter Otema ntakiri umukinnyi wa Police FC
Muri rusange
abakinnyi basezerewe muri Police FC uko ari umunani (8) muri iki cyiciro cya
nyuma ni; Bahame Alafat, Niyondamya Patrick, Ndayisaba Hamidou, Peter Otema,
Muhinda Bryan, Manzi Huberto Sinceres, Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.
Aba
bariyongera kuri Ishimwe Issa Zappy, Nzabanita David na Nduwayo Danny Barthez
(GK), abakinnyi bagiye mbere y’uko igikombe cy’Amahoro 2019 kirangira cyo kimwe
na Mushimiyimana Mohammed wagiye muri APR FC.
Ndayisaba Hamidou (7) na Cyubahiro Janvier (13) nabo basohotse muri Police FC
Abakinnyi
bishoboka cyane ko bazaba bari muri Police FC nyuma y’iminsi icumi y’ikiruhuko
bagizwe na; Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Eric Ndoriyobijya, Kubwimana
Cedric Jay Polly, Ndikumana Magloire, Benedata Janvier, Ntirushwa Aimee,
Nduwayo Valeur na Nshuti Dominique Savio.
Niyibizi Vedaste yari amaze umwaka 2018-2019 avuye muri Sunrise FC
Mu mwaka w’imikino
2018-2019, Police FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane (4) inacyura
umwanya wa kane (4) mu gikombe cy’Amahoro 2019.
TANGA IGITECYEREZO