Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 ku cyicaro cya Police FC kiri ku Kacyiciru hateraniye inama yahuje abakinnyi n’abayobozi ba Police FC muri gahunda yo kugira zimwe mu ngingo baganiraho nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino 2018-2019.
Muri iyi
nama ACP Jean Bosco Rangira perezida wa Police FC yafashije ikipe muri rusange
kurebera hamwe uko umwaka w’imikino 2018-2019 wagenze. Gusa byarangiye bose
bumvikanye ko batitwaye neza bagereranyije n’intego bari bafite mbere y’umwaka
w’imikino.
Police FC
yasoje ku mwanya wa kane muri shampiyona 2018-2-19 banatwara umwanya wa kane mu
gikombe cy’Amahoro 2019.
Nyuma yo
gusanga muri rusange baragize umusaruro mubi, basanze bagomba kuruhuka igihe
gito kitarenze iminsi icumi (10) bityo nyuma y’aho bakazatangira imyiteguro y’umwaka
w’imikino 2019-2020.
Abakinnyi ba Police FC babwiwe ko hari abagomba kwirukanwa bagasimburwa
Nyuma yo
guhabwa ikiruhuko cy’iminsi icumi (10), abakinnyi ba Police FC babwiwe ko kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 buri umwe wese azamenya niba ari kumwe
na Police FC mu mwaka w’imikino 2019-2020 cyangwa niba agomba gutizwa ahandi
(mu gihe yaba abyemera) cyangwa se byanga akaba yafata inzira imujyana ahandi
yahahira nk’uko amakuru twahawe n’uwari muri iyi nama abihamya.
Igihari ku
bijyanye n’abagomba gusohoka muri Police FC n’uko abatoza bari basigaye muri
iyi kipe baba baramaze gusezererwa mu gihe hategerejwe ko abashya bagomba
gutangira akazi.
Nshimiyimana
Maurice wari umutoza mukuru nyuma yo kuba yari yafashe uyu mwanya asimbura
Albert Joel Mphande bakoranaga, nawe ntabwo akiri mu mibare ya Police FC kuko
magingo aya yanasubije imodoka y’akazi ndetse n’ mu nama y’uyu wa Mbere akaba
atari ahari.
Nshimiyimana Maurce bita Maso ntakiri muri Police FC
Maniraguha
Claude wari umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe nawe ntabwo amakuru ahari
amugumisha muri Police FC kuko nawe yaba yaramaze guhabwa uburenganzira bwo
kujya mu ikipe ashaka.
Ku bijyanye
n’abakinnyi bashobora kuva muri iyi kipe bazabimenya neza kuri uyu wa Kabiri
tariki ya 10 Nyakanga 2019 ari nako abandi bashya bazaba binjira bavuye mu
makipe atandukanye.
Abakinnyi
bamaze gutandukana na Police FC barimo; Ishimwe Issa Zappy,Mushimiyimana
Mohammed, Nzabanita David na Nduwayo Danny Barthez (Gk).
Aba bakinnyi
bashobora gukurikirwa na; Manzi Huberto Sinceres, Muhinda Bryan, Cyubahiro
Janvier, Peter Otema, Bahame Alafat, Ndayisaba Hamidou na Bwanakweli Emmanuel.
ACP Jean Bosco Rangira perezida wa Police FC avuga ko ashaka impidnuka zizatuma Police FC itwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda
Abakinnyi
bishoboka cyane ko bazaba bari muri Police FC nyuma y’iminsi icumi y’ikiruhuko
bagizwe na; Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Eric Ndoriyobijya, Kubwimana
Cedric Jay Polly, Ndikumana Magloire, Benedata Janvier, Ntirushwa Aimee,
Nduwayo Valeur na Nshuti Dominique Savio.
Munyakazi
TANGA IGITECYEREZO