Me. Mubiligi Fidèle umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngorora mubiri mu Rwanda (RAF) asanga gahunda yo guhemba abana ibirimo amafaranga ari ikosa rikomeye kuko ngo nta kindi bibamarira uretse kubica mu mutwe no kubabuza umurava wo guhatana.
Byari mu
kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye isozwa ry’imikino ngorora mubiri mu
marushanwa yiswe “Amashuri Kagame Cup” aho bakinaga ibyiciro byose bibarizwa mu
mikino ngorora mubiri kuko ubundi bwoko bw’imikino basoreje mu Karere ka
Musanze mu minsi ishize.
”Turacyari
kubarera, iby’ishimwe igihe cyabyo kizagera. Baramutse bararikiye
iby’amafaranga mu mikino nk’iyi ngororamubiri byose byaba bipfuye. Twashyizeho
ibyiciro byinshi uhereye ku bari munsi y’imyaka 13 kugira ngo buri wese agire
aho yibona, twanasabye abatoza kubyitaho kuko nibo batabyumvaga bashaka
intsinzi. Ubu byaragabanutse.” Mubirigi
Padiri
Gatete Innocent umuyobozi w’ishyirahamwe rya siporo mu mashuri (FRSS) nawe
yahamije ko gahunda yo guha amafaranga abana bakiri bato ari ukubangiriza mu
mutwe kuko ngo bituma batakaza ubushake bwo kuzakomeza guhatana mu myaka iri
imbere.
“Ntabwo kutabaha
amafaranga bizatuma bacika intege kuko ubu abana bari gushora imbaraga zabo
kuko ntabwo bahita bavuga ngo basarure. Turi kubiba, turi kubagara impano z’abana
ntabwo twararikira gushimirwa mu mafaranga kuko igihe kizagera bayabone mu gihe
nyacyo”. Gatete
Ibikombe byatanzwe
Mu itangwa ry'ibihembo muri sitade Muhanga
Isozwa ry’iyi
mikino ryabereye kuri sitade ya Muhanga
harimo gusiganwa ku maguru, gutera ingasire, gusimbuka (umurambararo, uburebure
na Triple Saut) ndetse no kurushanwa mu mukino wa Karate, aho muri rusange,
Intara y’Ibrasirazuba (Ligue Est) ari yo yabaye iya mbere nyuma yo kugira
amanota 469 ndetse inahabwa igikombe.
Metero 100,
200m, 400m, 800m, 1500m, 4x100m, 4x400m, 5,000m na metero 10,000 n’izo ntera
amashuri yarushanyijwemo birangira akarere ka Kamonyi gahize utundi turere,
ihabwa igikombe nyuma yo kwegukana imidari irindwi ya zahabu 7), imidari ibiri
ya Feza (2) n’imidari ibiri y’Umuringa (2) mu gihe Gicumbi yabaye iya kabiri
itwaye imidari irindwi ya Zahabu n’ibiri ya Feza.
Igikombe cyahawe akarere ka Kamonyi
Uwurukundo
Hélène wo mu karere ka Rulindo ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa mu gusiganwa
ku maguru muri metero ibihumbi 10 mu gihe mu bahungu uwabaye uwa mbere ari Ntirenganya
Fidèle wo mu karere ka Kamonyi.
Ikipe ya Rilima ikina Table Tennis
LDK nabo batwaye imidali muri Table Tennis
Muri metero
ibihumbi bitanu (5000 m) mu bahungu Nzayisenga Epimaque (Gicumbi) yabaye uwa
mbere akoresheje 15’1’’22”’ aza akurikiwe na Niyonizigiye Jonathan (Kirehe)
akoresha 15’57’’56”’.
Muri metero
800 umudali watwawe na Felix Uwimana (Rulindo) akoresheje 1’57”12”’ akurikirwa
na Victoire Ingabire (Gicumbi) akoresha 1’58’17”’.
Mu kurasa
umuhunda, Uwizeyimana Christine (Nyamagabe) yahize abandi bakobwa arasa muri
metero 29,72 mu gihe Uwimbabazi Rebeca (Rwamagana) yahize abandi mu gutera
ingasire kuko yagejeje muri metero 22,68.
Mu bakobwa
kandi, Jeannine Ingabire (Rwamagana) yahize abandi mu gusimbuka urukiramende
akora metero 1,40m akurikirwa na Adeline Ihimbazwe (Gakenke) wakoze 1,39 m.
Mu gusimbuka
umurambararo, Niyokwizerwa Florence (Rwamagana) yatwaye umudali nyuma yo
gusimbuka metero 4,88 mu gihe muri triple-Saut umudali watwawe na Niyonkuru
Marthe (Gicumbi) wasimbutse intera ya metero 10,37.
Niyonkuru
Marthe kandi yaje gutwara umudali muri metero 100 akoresheje 12’’34”’ anatwara
undi mudali muri metero 200 akoresheje 27’’34”’.
Niyonkuru Marthe umukobwa ufite impano ikomeye mu mikino ngororamubiri
Mu gutera
ibiremerere mu cyiciro cy’abahungu, Twagirwa Emmanuel (Rulindo) yahize abandi
ageza muri metero 14,04 akurikirwa na Munyaziboneye Jean d’Amour (Kayonza)
wagejeje muri metero 10,80.
Mu kurasa
umuhunda (Disque), Munyaziboneye Jean d’Amour yaje imbere kuko yagejeje muri
metero 24,63 mu gihe Nsabimana Fiston yatwaye umudali mu gusimbuka urukiramende
kuko yageze muri metero 1,70.
Mu gusimbuka
umurambararo, Rulinda Eric (Rubare) yaje ku isonga akoze metero 6,54 mu gihe
muri Triple-Saut hatsinze Niyomugabo Cedric (Kamonyi) wasimbutse metero 12,55.
TANGA IGITECYEREZO