Ishimwe Issa Zappy wari umaze imyaka ibiri muri Police FC (2017-2019) yasezeye kuri bagenzi be nyuma yo kuba amasezerano yari afitanye n’iyi kipe azarangirana na tariki ya 4 Nyakanga 2019.
Ishimwe Issa
Zappy ni umukinnyi ukina yugarira ari ahagana inyuma ku ruhande rw’iburyo
(Right Back), akaba yarageze muri Police FC mu 2017 avuye muri Rayon Sports.
Ishimwe kuri
ubu ari gushakwa cyane n’ikipe ya Bugesera FC ndetse na Wazito FC yo muri
Kenya, ikipe yakabaye yaranagiyemo mu 2018.
Mu gitondo
cy’uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019 mbere y’uko ikipe ya Police FC
itangira imyitozo ya nyuma bitegura Rayon Sports bagomba guhurira mu mukino wo
gushaka umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2019, Ishimwe Issa Zappy yahawe
umwanya asezera kuri bagenzi be kuko ngo yibaza ko abenshi muri bo batazongera
kubonana mu buryo bworoshye.
Ishimwe Issa Zappy ubwo yari ku kibuga cya Kicukiro mu gitondo cy'uyu wa Kabiri aje gusezera bagenzi be
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA, Ishimwe Issa Zappy yavuze ko imyaka ibiri yari amaze
muri Police FC nta kintu ayishinja kandi ko yagize ibihe bijyanye na gahunda y’Imana
uko yari iteye.
“Amasezerano
yararangiye. Nasezeye kuri bagenzi banjye kubera ko umukino usoza nzaba ntahari
kubera ko ndwaye. Nasanze ntari kuzabona undi mwanya wo kubasezera bose bahari,
niyo mpamvu nafashe akanya njya ku myitozo kugira ngo dusezeraneho nk’abantu
twabanye neza”. Zappy
Ishimwe Issa
Zappy kuri ubu arashakwa n’amakipe abiri arimo Wazito FC yo muri Kenya na FC
Bugesera yo mu Rwanda.
“Umupira niko kazi kacu. Muri Police FC nahagiriye ubuzima bwiza ariko ngomba kujya kugeragereza ahandi nkareba naho uko bimeze kuko biba bicyenewe no kugeragereza ahandi. Hari gahunda mfite ahandi hantu n’ubwo atari ngombwa ko mpita mpavuga, ariko hagati muri uku kwezi nko mu matariki 15 nzaba namenye aho ngomba kujya”. Zappy
Ishimwe Issa Zappy yatandukanye na Police FC yari amazemo imyaka ibiri 2
Amakuru INYARWANDA yari ifitiye gihamya ko ikipe ya Bugesera FC yaba yaramuganirije mbere yo gusezera muri Police FC, Ishimwe Issa Zappy yemeye ko baganiriye ahubwo ko nta kintu barumvikana gifatika ngo abe yasinye, gusa yemera ko bibaye bitaba bibi.
“Bugesera FC twaravuganye ariko ntabwo ariho nzahita njya kuko hari n’andi anarimo iyo hanze
y’u Rwanda. Bugesera FC twaravuganye ariko nta kintu kizima birageraho”. Zappy
Imyaka ibiri
si igihe gito umuntu ari umukozi ahantu, kuri Ishimwe Issa Zappy avuga ko mu
gihe cy’imyaka ibiri yavuga ko yatangiye akina igihe kinini kinahagije kuri we
ariko ngo umwaka w’imikino 2018-2019 uri mu byatumye afata umwanzuro wo kuva
muri Police FC.
“Imyaka
ibiri ntabwo navuga ko yabaye myiza cyane ndetse sinavuga ko yanabaye mibi cyane kubera
ko mu mwaka wa mbere nakinnye imikino myinshi, umwaka wa kabiri nawo waraje
sinakina imikino myinshi ni nayo mpamvu nabonye ko byaba byiza ngiye
kugeragereza ahandi”. Zappy
Police FC bazindukiye mu myitozo bitegura umukino bafitanye na Rayon Sports bahatanira umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro 2019 kuri uyu wa Gatatu
Ishimwe Issa
Zappy yatangiye umupira w’amaguru avuye mu ikipe y’abato ba APR FC (2007-2008)
mbere yo kujya muri La Jeunnesse FC (2009) mbere yo kujya muri AS Kigali (2010-2011).
Mu 2010 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bitabiriye
irushanwa ryabereye muri Sudan.
Nyuma ya 2011, Ishimwe Issa Zappy yasubiye i Burundi agiye kurangiza amashuri ahita anakomeza gukina muri Royale FC na Olympic Star mbere yo kugaruka mu Rwanda agakinira Sunrise FC mu 2014.
Mu 2015 yaje
muri Rayon Sports ahamara umwaka umwe w’imikino 2015-2016 mbere yo kujya muri
Police FC kuva mu 2017 kugeza muri uyu mwaka turimo wa 2019.
Ishimwe Issa Zappy (hagati) yakunze kuba ku ntebe y'abasimbura mu mwaka we wa nyuma muri Police FC
TANGA IGITECYEREZO