RFL
Kigali

Nhlanhla w’itsinda Mafikizolo yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka 15

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2019 13:10
0


Umuririmbyi Nhlanhla Nciza ubarizwa mu itsinda rya Mafikizolo rikomeye mu muziki muri Afurika, yemeje ko yamaze gutandukana n’umugabo we Thembinkosi Nciza uzwi nka TK, bari bamaranye imyaka 15 mu munyenga w’urukundo.



Itsinda rya Mafikizolo ribarizwa muri Afurika y’Epfo rigizwe na Teo Kgosinkwe ndetse na Nhlanhka Nciza. Iri tsinda mu bihe bitandukanye ryegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, ndetse ryataramiye inshuro nyinshi mu Rwanda.

Nhlanhla yanditse ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa 20 Kamena 2019 yemeza yatandukanye n’umugabo we ashima ko yamufashije mu buzima no mu rugendo rwe rw’umuziki. Yamushimiye ko yamubaye hafi mu kurera abana kandi ko bemeranyije gukomeza gufashanya kwita no gutanga urugero rwiza ku bana babo.

Uyu muririmbyikazi w’imyaka 41 yavuze ko ku myaka bagezeho hari ibyo batagombaga gutangaza ku neza y’abana babyaranye. Ashima inshuti n’umuryango n’abandi bababaye hafi ariko kandi ibyabo ntibifuza gukomeza kubishyira ku karubanda ku neza y’abo bibarutse.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 15 umubano wacu utajegajega umugabo wanjye, TK Nciza nanjye twiyemeje gushyira iherezo ku bumwe bwacu… Kuri iyi myaka turifuza ko hari ibyo tutangaza mu kurengera abana bacu. Turabashimiye.”

Bombi bari bafitanye abana batatu barimo Nkululeko, Thansanqa ndetse na Luvuyo. Mu 2009 bapfushije umukobwa wabo waguye mu mpanuka y’imodoka. Mafikizolo yashinzwe mu 1997. Yari igizwe n’abantu batatu, gusa kuya 14 Gashyantare 2004 uwitwa Tebogo Madingoane yitabye Imana. Itsinda risigaramo Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza wamaze gutandukana n’umugabo we bari bamaranye imyaka 15.

Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo ‘Ndihamba nawe’ yabamenyekanishije birushijeho. Bongeyeho indirimbo ‘Happiness’, ‘Udakwa jalo’, ‘Love potion’, ‘Khona’ n’izindi bakomeza kugwiza ibigwi.


Mu bihe bitandukanye Mafikizolo yagiye ikorera ibitaramo mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND