Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yambitswe impeta y’urukundo n’umunyamakuru Yves Iyaremye usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau yamaze gukora ubukwe n’undi musore yasimbuje Yves Iyaremye.
Yves Iyaremye ni umunyamakuru wa Imvaho Nshya mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu. Hejuru y'ibyo ni n'umwanditsi ndetse akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda. Tariki 11 Gicurasi 2019 ni bwo uyu musore yatembereje umukobwa wari inshuti ye witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau ahantu hazwi cyane mu karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu arahamutungurira amwambikira impeta y'urukundo.
Ubwo Yves Iyaremye yambikaga impeta Joselyne Cadeau wari umaze kumwemerera kuzamubera umugore
Ubwo amafoto ya Yves Iyaremye na Mutimukeye Joselyne yajyaga hanze benshi batekereje ko ari filime uyu musore yari arimo gukina na cyane ko basanzwe bamumenyereye muri filime zitandukanye nka Ineza yawe na Nyiramaliza n'izindi. Icyakora mu kiganiro na INYARWANDA, Yves Iyaremye yavuze ko 'yateye ivi' ndetse ko yishimiye "Yes" yabwiwe na Mutimukeye Joselyne ndetse amusezeranya ko azamukunda akaramata.
Icyo gihe uyu musore yatangarije INYARWANDA ko urukundo rwe n'uyu mukobwa azarurinda ikizaza cyose gishaka kuruhungabanga. Yaragize ati"Ubu ndi mu byishimo byinshi nk'uko mwabibonye nateye ivi kandi urukundo yanyeretse nzarurinda icyo ari cyo cyose cyaruhungabanya kugeza ku iherezo. Nishimiye kuba Mutimukeye yanyemereye akambwira Yego yanyuze kandi si filime nakinaga nk'uko bamwe babiketse ni ukuri ni ubukwe ni vuba uyu mwaka uzasiga njye n'uwanjye twibaniye akaramata." Nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo, umukobwa yaje no kwerekanwa mu muryango wa Yves Iyaremye, baramushima, nuko nawe abaha impano.
Hano Joselyne Cadeau yari yagiye kwerekanwa mu muryango wa Yves Iyaremye
Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, urukundo rwa Yves na Joselyne rwashyizweho akadomo
Yves na Joselyne Cadeau nyuma yo kwemeranya kuzabana akaramata, byaje guhinduka baratandukana ndetse amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko umukobwa yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’undi musore mu muhango wabaye tariki 27/05/2019, ibisobanuye ko yakoze ubu bukwe nyuma y’ibyumweru bibiri yambitswe impeta na Yves Iyaremye. Amakuru Inyarwanda ifite ni uko indi mihango y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umusore yasimbuje Yves, ari vuba dore ko bazambikana impeta y’urudashira tariki 31/08/2019 na cyane ko integuza z'ubukwe bwabo zamaze kugera hanze.
Joselyne yamaze gukora ubukwe n'undi musore nyuma yo gukuramo impeta yari yambitswe na Yves Iyaremye
Inyarwanda.com yaganiriye n’uyu mukobwa Mutimukeye Joselyne Cadeau tumubajije kuri aya makuru, adutangariza ko nta kintu ashaka kuyavugaho. Yagize ati “Ndumva ntashaka kubivugaho”. Yves Iyaremye yabwiye Inyarwanda.com ko yirinze gutangaza aya makuru ubwo yari amaze gutandukana n’uyu mukobwa, ibintu avuga ko yakoze ku bw’umutekano w’uyu mukobwa kuko ngo yahuye n’ibibazo bikomeye. Yahishuye ko yaba we ndetse n’umukobwa ntawagize uruhare mu gutandukana kwabo.
Amakuru INYARWANDA yamenye avuga ko umuryango w’umukobwa utahaye umugisha urukundo rwa Yves na Joselyne, ari nayo ntandaro yatumye batandukana. Bivugwa ko ababyeyi b'umukobwa banze ko umukobwa wabo ashakana na Yves Iyaremye, nuko bamuhitiramo umusore bagomba kubana witwa Bernard ari nawe bamaze gusezerana imbere y'amategeko nyuma y'ibyumweru bibiri gusa yambitswe impeta na Yves Iyaremye. Twagerageje kuvugana n'ababyeyi b'uyu mukobwa, ntibyadukundira.
Yves Iyaremye yakundaga cyane Joselyne,..yari aherutse kudutangariza ko azarinda urukundo rwabo icyaruhungabanya cyose
Hari amakuru kandi avuga ko bamwe mu nshuti z’umubyeyi wa Mutimukeye Joselyne, nyuma yo kubona ko umukobwa we yambitswe impeta na Yves Iyaremye, yagiye yigamba ko umukobwa we azabana n’umusore yamuhitiyemo. Umwe muri bo waganiriye na Inyarwanda.com utashatse ko dutangaza amazina ye, arasaba ababyeyi kureka kujya bivanga mu rukundo rw'abana babo kuko bashobora kubicira ahazaza habo n'amahitamo yabo.
Yves Iyaremye uri mu bihe bikomeye nyuma yo kwangwa n'abo mu muryango w'umukobwa yihebeye ndetse n'umukobwa na we ubwe akaba yari yamugaragarije urwo amukunda ubwo yamubwiraga 'YEGO', ni umunyamakuru uhagarariye Imvaho nshya mu ntara y'Uburengerazuba akaba n'umuyobozi mukuru wa Sosiyete Yirunga Ltd ikora ibintu bitandukanye byiganjemo gutunganya amafilime n'ibindi. Hejuru y’ibyo kandi Yves Iyaremye ni Perezida w'umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Iterambere rikomatanyije ry'umuturage People Integrated Development Organisation.
Ibyishimo byari byose ubwo Yves yari amaze 'gutera ivi' akabwirwa 'Yego'
Joselyne Cadeau wahoze akundana na Yves Iyaremye ari mu rukundo n'undi musore ndetse n'integuza ku bukwe bwabo zageze hanze
Joselyne Cadeau Mutimukeye hamwe n'umukunzi we mushya witwa Bernard ubwo bari bamaze gusezerana imbere y'amategeko,..aba bandi bari kumwe nabo ni ababyeyi ba Joselyne Cadeau
UMWANDITSI: Gideon Mupende Ndayishimiye
TANGA IGITECYEREZO