RFL
Kigali

Nyuma y’ibyumweru 2 yambikiwe impeta ku Kivu n’umunyamakuru Yves Iyaremye, yakoze ubukwe n’undi musore

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/06/2019 14:08
58


Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yambitswe impeta y’urukundo n’umunyamakuru Yves Iyaremye usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau yamaze gukora ubukwe n’undi musore yasimbuje Yves Iyaremye.



Yves Iyaremye ni umunyamakuru wa Imvaho Nshya mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu. Hejuru y'ibyo ni n'umwanditsi ndetse akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda. Tariki 11 Gicurasi 2019 ni bwo uyu musore yatembereje umukobwa wari inshuti ye witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau ahantu hazwi cyane mu karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu arahamutungurira amwambikira impeta y'urukundo.


Ubwo Yves Iyaremye yambikaga impeta Joselyne Cadeau wari umaze kumwemerera kuzamubera umugore

Ubwo amafoto ya Yves Iyaremye na Mutimukeye Joselyne yajyaga hanze benshi batekereje ko ari filime uyu musore yari arimo gukina na cyane ko basanzwe bamumenyereye muri filime zitandukanye nka Ineza yawe na Nyiramaliza n'izindi. Icyakora mu kiganiro na INYARWANDA, Yves Iyaremye yavuze ko 'yateye ivi' ndetse ko yishimiye "Yes" yabwiwe na Mutimukeye Joselyne ndetse amusezeranya ko azamukunda akaramata.

Icyo gihe uyu musore yatangarije INYARWANDA ko urukundo rwe n'uyu mukobwa azarurinda ikizaza cyose gishaka kuruhungabanga. Yaragize ati"Ubu ndi mu byishimo byinshi nk'uko mwabibonye nateye ivi kandi urukundo yanyeretse nzarurinda icyo ari cyo cyose cyaruhungabanya kugeza ku iherezo. Nishimiye kuba Mutimukeye yanyemereye akambwira Yego yanyuze kandi si filime nakinaga nk'uko bamwe babiketse ni ukuri ni ubukwe ni vuba uyu mwaka uzasiga njye n'uwanjye twibaniye akaramata." Nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo, umukobwa yaje no kwerekanwa mu muryango wa Yves Iyaremye, baramushima, nuko nawe abaha impano.


Hano Joselyne Cadeau yari yagiye kwerekanwa mu muryango wa Yves Iyaremye

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, urukundo rwa Yves na Joselyne rwashyizweho akadomo

Yves na Joselyne Cadeau nyuma yo kwemeranya kuzabana akaramata, byaje guhinduka baratandukana ndetse amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko umukobwa yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’undi musore mu muhango wabaye tariki 27/05/2019, ibisobanuye ko yakoze ubu bukwe nyuma y’ibyumweru bibiri yambitswe impeta na Yves Iyaremye. Amakuru Inyarwanda ifite ni uko indi mihango y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umusore yasimbuje Yves, ari vuba dore ko bazambikana impeta y’urudashira tariki 31/08/2019 na cyane ko integuza z'ubukwe bwabo zamaze kugera hanze.


Joselyne yamaze gukora ubukwe n'undi musore nyuma yo gukuramo impeta yari yambitswe na Yves Iyaremye

Inyarwanda.com yaganiriye n’uyu mukobwa Mutimukeye Joselyne Cadeau tumubajije kuri aya makuru, adutangariza ko nta kintu ashaka kuyavugaho. Yagize ati “Ndumva ntashaka kubivugaho”. Yves Iyaremye yabwiye Inyarwanda.com ko yirinze gutangaza aya makuru ubwo yari amaze gutandukana n’uyu mukobwa, ibintu avuga ko yakoze ku bw’umutekano w’uyu mukobwa kuko ngo yahuye n’ibibazo bikomeye. Yahishuye ko yaba we ndetse n’umukobwa ntawagize uruhare mu gutandukana kwabo.

Amakuru INYARWANDA yamenye avuga ko umuryango w’umukobwa utahaye umugisha urukundo rwa Yves na Joselyne, ari nayo ntandaro yatumye batandukana. Bivugwa ko ababyeyi b'umukobwa banze ko umukobwa wabo ashakana na Yves Iyaremye, nuko bamuhitiramo umusore bagomba kubana witwa Bernard ari nawe bamaze gusezerana imbere y'amategeko nyuma y'ibyumweru bibiri gusa yambitswe impeta na Yves Iyaremye. Twagerageje kuvugana n'ababyeyi b'uyu mukobwa, ntibyadukundira.


Yves Iyaremye yakundaga cyane Joselyne,..yari aherutse kudutangariza ko azarinda urukundo rwabo icyaruhungabanya cyose

Hari amakuru kandi avuga ko bamwe mu nshuti z’umubyeyi wa Mutimukeye Joselyne, nyuma yo kubona ko umukobwa we yambitswe impeta na Yves Iyaremye, yagiye yigamba ko umukobwa we azabana n’umusore yamuhitiyemo. Umwe muri bo waganiriye na Inyarwanda.com utashatse ko dutangaza amazina ye, arasaba ababyeyi kureka kujya bivanga mu rukundo rw'abana babo kuko bashobora kubicira ahazaza habo n'amahitamo yabo.

Yves Iyaremye uri mu bihe bikomeye nyuma yo kwangwa n'abo mu muryango w'umukobwa yihebeye ndetse n'umukobwa na we ubwe akaba yari yamugaragarije urwo amukunda ubwo yamubwiraga 'YEGO', ni umunyamakuru uhagarariye Imvaho nshya mu ntara y'Uburengerazuba akaba n'umuyobozi mukuru wa Sosiyete Yirunga Ltd ikora ibintu bitandukanye byiganjemo gutunganya amafilime n'ibindi. Hejuru y’ibyo kandi Yves Iyaremye ni Perezida w'umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Iterambere rikomatanyije ry'umuturage People Integrated Development Organisation.


Ibyishimo byari byose ubwo Yves yari amaze 'gutera ivi' akabwirwa 'Yego'


Joselyne Cadeau wahoze akundana na Yves Iyaremye ari mu rukundo n'undi musore ndetse n'integuza ku bukwe bwabo zageze hanze


Joselyne Cadeau Mutimukeye hamwe n'umukunzi we mushya witwa Bernard ubwo bari bamaze gusezerana imbere y'amategeko,..aba bandi bari kumwe nabo ni ababyeyi ba Joselyne Cadeau

UMWANDITSI: Gideon Mupende Ndayishimiye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izabayo patience andre 4 years ago
    Mucyekako joslyne arumwana wo guhitirwamo umugabo amaze imyaka itatu irenga akundana na bernard none yves batamaranye nigice cyumwaka bibaye big deal burya rero iyurumuhungu ushaka umugeni ubanza kwa sobukwe nicyo rero bernard yarushije yves naho guterivi byo ntimubitindeho kuko yanze kwanga iriya mpeta ngatamusebya kd yves nawe sumwana arabizi urukundo bada hatiriza yihangane kbc numusore mwiza utabura numukobwa wundi umukunda iyaba yaranamukunze mbere byari kunshimisha arko siko bimeze from brother blood of joslyne.
  • Fanny4 years ago
    Niyihangane ntiyumveko kuba bimubayeho ubuzima burangiye azabona undi umukunda erega ibitubaho byose nuko harimpamvu ark abakobwa kukituta nyurwa ndababaye pee
  • muyoboke jean pierre4 years ago
    abantu bakwiriye kubaza ngushishoza bakanamenya byibitse umuntu uwo ariwe
  • Jean Jacques Safari Musira4 years ago
    Dear bro, ntucike intege ,maybe n'amahirwe wagize , mureke yigendere nawe harabagutegereje . Sit and take time to think about ur future , ntagikuba cyacitse . Only the end will let u know whether you were wrong or right to miss that girl . Homme patient manage Les fruits mūrs.
  • Kamali4 years ago
    Igikecuru kingana gutya se ababyeyi bagihitiramo kikabyemera?nacyo kirajagaraye nta rukundo afire!biratangaje kuba mu gihugu dufite ababyeyi bateye gutyo imyumvire yabo ni iy ubugome pe!uwo musore wabenzwe natuze ntiyari use ahubwo hari icyo Imana imurinze kuko yari atwaye umukobwa utazi kwifatira ibyemezo ntacyo yari kuzamumarira pe!yari kuzamuvunisha
  • Genesis4 years ago
    Abarwanya imyiryane, intonganya n' amakimbirane mu ngo nibabanze bakangurire ababyeyi kujya bareka kwivanga mu nkundo z' abana babo kuko atari bo baba bazanabubakira, ariko anyway uyu mukobwa nawe ntari serious, sinkeka ko byamugwiririye kubikora mu gihe cya 2 weeks. Uru rugo muzandebere neza ko ruzaramba
  • nancy4 years ago
    Yezuuuu ibi c biracyabaho
  • Anita4 years ago
    Ntamuntu uhemuka kutiyisi ngo azayiveho atishyuye,iki gikobwa se barinze bacyambika impeta kitamubeshyaga urukundo,nuwamujyanye mumurenge asanzwe ahari.ariko ubundi buriya Bernard hhhhhhhh jyana umugore kbs
  • consolee4 years ago
    mbega ubuhemu!,uwo mubyeyi ntabwo azi ibyo akoreyumwana ko Atari byiza na gat gato azibonera!ngo wirukira ugisiga ugisiga ugsanga.
  • Mami Marthe4 years ago
    Birababaje ndetse cyane ntanicyo nabona navuga biba birenze
  • Samuel Ishimwe4 years ago
    Erega ,uriya muco wo gutera ivi si uwacu ,Umukobwa ashorobora guter'ivi na benshi akihitiramo ndumva nta gitangaza kirimo kuko iyo ufite igikundiro buri wese ugukunda aba yumva yagusaba kwibanira na we rero iyo amahitamo aje niko bigenda Yves Yihangane.
  • humura4 years ago
    nagende ntacyo agutwaye,arukundo rurigenga.Imana ikomore bro
  • Gacamumakuba4 years ago
    Uyu muvandimwe w'umukobwa ibyo avuga ntabyo azi! Mushiki we igihe yamaze i Rubavu yari asanzwe abana cyane na Yves kuburyo buzwi. Ikindi kandi niba ibyo avuga abizi mbere y'uko uriya mukobwa wabo yambikwa impeta nambwire igihe yari amaze ari kwa Yves? Nambwire aho yari umunsi ubanziriza Civil weeding? Bernard nawe narirane n'abarira kuko nawe ntazi icyo arongoye n'ubwo ntabateze iminsi! Inkuta n'umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu nibyo bagabo ntanze! Hhhhhhhh gusa Yves nawe apowe nk'amaniga kuko yaragaruje.
  • Theophile4 years ago
    Ntawamenya buriya ukuri kuri hagat i ya Yves na Joselyne kandi nzi neza ko umutima w'umuntu utajya urya ruswa gusa kimwe cyo cy'ingenzi gikomeye aho gupfusha urugo wapfusha ubukwe
  • Nk4 years ago
    Niyihangane bibiho muzima wangu wamukobwa we witenye umwaku niwahemuka guca ufite amahoro
  • Kariza4 years ago
    Cadeaux yambitswe impeta na Yves ataramenya ko atwite inda ya Bernard kuko bombi barakundanaga. Nkuko musaza we yabyivugiye. Yves niyihangane uwawe arahari kd mwiza uzagukunda
  • unknown4 years ago
    sasa rero uyu mukobwa ni umugome mubi cyane? ese iyo wenda amukatira bikagira inzira? Mana we, aramusebeje cyane pe!
  • Kim4 years ago
    Mbe zabayo Musaza wa Joselyne kuki utavuga ko mushrooms wawe yagiye gusezerana yaraye iwabo wa Hyves ibyo aribyo byose abakobwa bajye bavugisha ukuri kuko baba bazi ikibari kumutima kdi niba Ari ababyeyi babyivanzemo barahemutse pe! Niba bari bamaranye imyaka itatu nikuki yemeye gukundana nundi kugeza ubwo yambikwa impeta? Itonde bro nawe byakubaho. Ibyo uvuze ngo guca kwa sebukwe byonyine birerekana ikibyihishe inyuma. Ugire mushiki wawe inama azubahe uwo asanze. Sorry Niko mbyumva nkumusomyi nk'umunyarwanda.
  • Uwanyirubutagatifu Emma4 years ago
    None x uyu mukobwa yarananiwe guhakanira Yves kugira agere aho atera ivi?
  • mirabelle Anne4 years ago
    None se ko mugamije gusenya urugo rushya? Gutera ivi ukambika impeta bisibanuye iki? Ibi byo rwose abasore birirwa babitera ndetse bakabikorera abashakanye bishakira sexe gusa. Ntimwagombaga kubitaho igihe





Inyarwanda BACKGROUND