Kuva kuwa 22 kugeza ku wa 23 Kamena 2019 hazakinwa shampiyona mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, irushnwa ritegurwa na n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) n’abaterankunga bakorana.
Shampiyona y’u
Rwanda 2019 izatangirira i Nyamata tariki 22 Kamena 2019 aho abazitabira
isiganwa bazakina igice cy’aho buri mukinnyi aba asiganwa n’ibihe ku giti vcye
(Individual Time Trial), gahunda izatangira saa yine (10h00’) mu mujyi wa
Nyamata.
Kuri uyu
munsi wa mbere wa shampiyona 2019 ifitwe na Munyaneza Didier, hazaba harimo
ibyiciro bitatu birimo; abakobwa, abahungu bari munsi y’imyaka 19 ndetse n’abahungu
bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 (Elite & U23).
Shampiyona izakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru
Mu cyiciro
cy’abakobwa (Women Category), buri mukinnyi azakora ibilometero 25 (25 Km) mu
nzira ya Nyamata-Mbyo-Nyamata kimwe n’bahungu bakiri bato (Juniors).
Abakinnyi
bari mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 bazakora intera ya kilometero
41.8 (41.8 Km) aho bazakora umuhanda wa Nyamata-Ramiro-Nyamata.
Ku Cyumweru
tariki 23 Kamena 2019 ubwo hazaba hasozwa shampiyona 2019, hazakinwa gusiganwa
muri rusange (Road Race) aho ibyiciro byose bazajya bahaguruka kuri sitade
Amahoro bakongera bagahagaruka nyuma basoza.
Shampiyona izasozwa ku Cyumweru abakinnyi bakuru balora intera ya kilometero 125
Ku bahungu
bakiri bato; bazakora urugendo rwa kilometero 100 na metero 400 (100.4 Km) mu
muhanda wa Stade Amahoro-Prince House-Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez
Lando-Stade Amahoro.
Icyiciro cy’abakinnyi
bari mu cyiciro cy’abahungu bakuru n’abari munsi yimyaka 23, bazakora urugendo
rungana na kilometero 125 (125 Km). Aba bakinnyi bazakora urugendo rungana n’urwo
barumuna na bashiki babo bazaba bakoze ariko bongereho kuzenguruka i Remera
inshuro eshatu (3 Laps). Bazahaguruka saa tatu n’iminota itanu (09h05’) mu gihe
bagenzi babo bazaba bahagurutse saa tatu (09h00’).
Munyaneza Didier niwe ubitse shampiyona 2018
Nyuma yo
gukora urugendo rwa Stade Amahoro-Prince House-Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez
Lando-Stade Amahoro, bazongeraho rwa Stade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga
Hospital-MTN-RDB-Airtel Tigo-Stade Amahoro urugendo bazakora inshuro eshatu (3
Laps).
Mu 2018,
Munyaneza Didier yatwaye shampiyona yo mu muhanda (Road Race) mu gihe mu
gusiganwa n’ibihe (ITT) irushanwa ryatwawe na Areruya Joseph.
Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph akina mu bana bakiri bato
Mu bakobwa,
shampiyona yo mu muhanda yatwawe na Nirere Xaverine (Les Amis) mu gihe mu
bahungu bato yatwawe na Habimana Jean Eric (Fly Cycling).
Mu gusiganwa
n’ibihe (ITT), Uwihirwe Byiza Renus yari yahize abakiri bato (abahungu) ubwo
yari muri Muhazi Cycling Club mu gihe Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club)
yari yatwaye ITT mu bakobwa.
Amakipe icyenda (9) niyo azitabira shampiyona 2019 ari yo; Fly Cycling Club, CCA, Muhanzi CC, Kigali CC, Kayonza Young Stars Cycling Team, Les Amis Sportifs, Benediction Excel Energy Continental Team, Karongi Vision Sport Center na Nyabihu Cycling Team.
TANGA IGITECYEREZO