APR Football Club ni ikipe y’umupira w’amaguru ifite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse ikaba n’ikipe izwi muri Afurika bitewe nuko ikunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya CAF. Kuri ubu umufana wa APR FC utishimiye umusaruro iyi kipe iri gutanga, yanditse ibaruwa ifunguye ayigenera abafana b'iyi kipe.
Gusa muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ntabwo
byabaye amahire ko APR FC ishimisha abafana ari nayo mpamvu Ishimwe umwe mu bafana ba
APR FC yafashe umwanya akandika ibaruwa y’uko yumva amerewe muri iyi minsi
nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona ndetse akaba nta cyizere afite cyo
gutwara igikombe cy’Amahoro 2019.
Mu myaka 26 imaze ishinzwe, APR FC ifite ibikombe 17
bya shampiyona, ibikombe umunani by’igikombe cy’Amahoro, igikombe kimwe cya
Super Cup 2018 n’ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup.
Iyo APR FC ibuze igikombe cya shampiyona biba ikibazo gikomeye hagati yayo n'abafana
Dore ibaruwa Ishimwe yandikiye abakunzi n’abayobozi ba APR FC:
IBARUWA
IFUNGUYE KU BAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU DUHUJWE NO GUFANA APR FC
ISHIMWE ni ryo zina ababyeyi banyise ndi ingaragu nkaba umunyeshuri uri gusoza amasomo y’ibijyanye n’ubushabitsi muri imwe muri za kaminuza zikorera mu Rwanda ndi umufana wa APR FC kugeza none. Nyuma y’iminsi myinshi maze numva ntishimye mbitewe n’ikipe nihitiyemo gufana nifuje kuruhura umutima wanjye nandikira ibaruwa ifunguye abafana bose ba Gitinyiro aho baherereye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Bafana ba APR FC ndabasuhuje aho muri hose amahoro y’Imana
abane namwe! Sindi intyoza mu bijyanye na sport cyangwa umupira w’amaguru ariko
nkunda nanjye umupira w’amaguru! Nakuze bisa naho nta kipe mfana kurusha izindi
kuko buri gihe nahoraga mfana ikipe ikomeye kandi ikanganye binagaragarira
amaso mu kibuga ndetse no hanze yacyo, numvaga nta mpamvu yo kwizirika ku bintu
bitameze neza .
Hari
abumvaga nafanaga iyi tugahura ikindi gihe mfana indi agatangara akumva ko
bitabaho akirengagiza ko abantu bose badateye kimwe. Kenshi numvikanaga nk’utazi
iby’umupira no gufana ariko njye numva
uko numva ibintu ari byo biryoshye kuko sinigeze narimwe mbarizwa mu bari mu bihe bikomeye ikipe nabaga mfana
ni iyabaga ihagaze neza.
Muri iyo nzira yo kwirema nk’umufana w’umupira w’amaguru nabaye umukunzi w’amakipe atandukanye mu Rwanda mu bihe byayo byiza. Nabaye umufana wa Kiyovu iyoborwa n’umugabo witwa Kaddafi ifite abakinnyi bakomeye nka ba Diouff, Njali, Fundi, Kubi Levis n’abandi. Iyo Kiyovu yatsinze Simba SC yo muri Tanzania muri CECAFA iyirusha cyane, icyo gihe niyumvaga nk’Umuyovu mu bihe byiza kandi bya Jeanot Witakenge na ba Gatete Jimmy n’abandi bakinnyi beza RAYON iheruka kugira b’aba Rayon bakinishaga ishyaka ridaharanira guhaha gusa.
Kuva RAYON itwara CECAFA iyivanye
muri Tanzania narayifannye yari ikipe ikomeye cyane, ariko naje gusanga ayo
makipe nubwo nayafannye nta guaranty (garanti) yampaga yo kuba amakipe y’ibigwi
bikomeye. Uko ngenda nsobanukirwa mu buzima busanzwe menya n’amakuru y’umupira
kurushaho nanakura naguka mu mirebere n’imitekerereze nashatse kuba umufana
w’ikipe imwe ariko nifuza kwihuza n’ikipe yaha umutekano amarangamutima yanjye.
Naritegereje mbona APR FC ni yo kipe
yonyine yampa icyizere ko izaguma ari ikipe ikomeye mpitamo kuva ubwo gufana
ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC .
Indirimbo yayo iyirata iyita Nyamukandagira mu
kibuga kikarasa imitutu niyo yamfashaga kumva ubukana bw’ikipe yanjye nkuko
bigaragara mu kirango cyayo cy’intare, numvaga ntacyanesha intare kandi mu bihe
bitandukanye intare zujuje zisendereza
ibyishimo umutima wanjye nabayeho nk’umufana igihe kinini numva amarangamutima
yanjye arinzwe ariko rwose ubu ndumva
ntishimye na gato kubera guhitamo APR kandi
ntanicyo nabikoraho birasa nkaho menye vuba ko ikipe nihebeye atari iy’abafana
ari ikipe ya gisiriakare nubwo imbabaza ntacyo byishe!
None mu
rwego rwo gushakira igisubizo amarangamutima yanjye n’ay'abandi dushobora kuba
duhuje amiyumvo no gufana ikipe ya APR
FC batanyuzwe n'uko ibintu bikorwamo mbandikiye iyi baruwa ifunguye ngo
mbasangize igitekerezo cyanjye.
Abafana ba APR FC tumaze kuba benshi cyane
kandi usibye no gufana APR
duhuriyeho dukunda umupira muri rusange bamwe barawusobanukiwe kandi cyane!
twese twifuza ibyiza bishoboka no kuboneka ariko ahari kubera ikipe ifite undi
murongo utaruwo gushimisha abafana bizatugiraho ingaruka igihe kirekire . Umunyarwanda” yaravuze ngo kwishima ni ukubihitamo “.
Nyakubahwa
umukuru w’igihugu cyacu umwe mu bahanga Africa yagize PAUL KAGAME yaravuze ngo” Nta muntu ushobora kuguha agaciro agaciro
urakiha” .
Mbandikiye
mwese mubabazwa n’ikipe mwihebeye ngo mbasangize
umupangu w’uburyo twakwihwesha agaciro kandi ntawe tubangamiye.
Mfite igitekerezo cy’uko twashinga ikipe yacu
yambara umukara n’umweru tukayita LIONS
FC ikaba APR FC y’abafana iriya tukayiharira MINADEF n'ubundi duhuriye ku mukara
n’umweru kandi twiyumva nk’intare cyane kurusha uko twiyumva nk’abasirikare. Mbandikiye
mbasaba ko abumva duhuje imyumvire twashinga intare z’abaturage kandi
ndababwiza ukuri ko bitagoye.
Urugero nabaha rufatika umugabo KNC yashinze ikipe ari umwe ayita GASOGI UNITED ngo ifite n’abaterankunga! ku rwego rwayo iraho n’ikipe y’umuntu
umwe nyine…ubu koko abafana bose batishimiye imyitwarire n’uko ibyemezo
bifatwa ntitwashinga indi Ntare itanga ibyishimo ku bantu ? ahubwo tukajya
tugura abakinnyi muri APR FC yakera ko yo ubu iri kurerera umupira w’amagauru
w’ahazaza mu Rwanda? Ndababwiza ukuri duhuje imyumvire, tugahuza ibitekerezo
iki gitekerezo kikanozwa byashoboka.
Urugero dukoze urubuga ruhuza abafana bose
turi kumva ibintu kimwe kuri interineti byatworohera kwihuza n’igitekerezo
tukarushaho kugisesengura mu buryo bwagutse kandi burambye ndabizi mu bafana ba
APR harimo abahanga batandukanye harimo abumva technology badufasha tukaba hamwe mu isura nshya kandi mu ishusho itanga ikizere kandi ifite intumbero yo
gukundisha abantu umupira w’amaguru, ikipe yacu no kuba indorerwano yo
gusabana binyuze muri sport tukagira
isura yadufasha gucuruza tugatanga show na entertainment ikipe ikagira igira
communication iruse ihari tukayamamaza tukarema brand muri sport y’u Rwanda.
Twatangirira mu cyicuro cya kabiri mu mwaka umwe twaba twazamutse tukaza mucyiciro cya mbere kandi bitewe n’umubare twaba dufite ubwinshi bwacu twabucuruza hari abashaka kwiyamamaza bakwifuza kwiyegereza ishusho yacu n’imurika bikorwa by’abafatanyabikorwa bacu, tukarushaho guhuza umupira na business noneho ikipe ikaba yabaho kandi yifashije kuko twabashije guhuza football na business.
Ndabizi
ko hari abanyikiriza ibi bintu bikaba byakunda binyuze mugusangira ibitekerezo
by’abafite ubumenyi bwite ,abato n’abakuru abazi umupira wa none uyobowe
n’ubucuruzi na marketing ndetse n’abazi umupira wo mu myaka ishize ushingiye mu
gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru tugiye umugambi tugafatanya tukarema
ikintu gishya cyacu ndababwiza ukuri ko byaba byiza kurushaho.
Ka nsoze iyi
barwa yanjye nshimira abafana umukara n’umweru mu Rwanda aho muri hose amahoro
abe kuri mwe n’imiryango yanyu. Nshimire kandi ibitangazamakuru bimfashije
gutambutsa iyi baruwa nari mbageneye sinasoza kandi ntabwiye ubuyoboizi bw’APR
FC ko gutsindwa na Bugesera byambabaje cyane! Uwakwifuza ko tubiganiraho
biruseho yanyandikira kuri Ishinick90@gmail .com
TANGA IGITECYEREZO