RFL
Kigali

Indirimbo ‘Mon amour’ yarabatunguye! Urugendo rw’imyaka 10 rw’itsinda rya Trezzor ryubatse ibigwi mu muziki w’umwimerere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2019 9:51
0


Imyaka icumi irashize itsinda rya Trezzor ryumvikanisha ubushongore n’ubukaka mu muziki w’umwimerere bisunze injyana ya Rock. Ni injyana bashikamyeho igihe kinini ibambutsa imipaka bayinyuzamo ibihangano byabongereye igikundiro bahatana no mu marushanwa akomeye mu muziki.



Ni abanyamuziki bombi bakoze indirimbo z’umwimerere mu micurangire nka ‘Urukumbuzi’, ‘Love Song’; bakoranye na Rukabuza Rickie [Dj Pius], ‘Sakwe Sakwe’, n’izindi. Iri tsinda ryamamaye cyane ubwo ryabarizwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.  

Rigizwe na Kana Yves wamaze imyaka 10 yiga gucuranga Guitar Classic. Mu mirimo ashinzwe muri iri tsinda yongeraho n’inshingano zo kwandika indirimbo. Mugenzi we Hategekimana Bertrand yize gucuranga piano classic ndetse ni nako kazi ka buri munsi akora ni umwarimu wa muzika.

Bombi bahuriza ku kuvuga ko kuba barize muzika byatumye bakora umuziki w’umwimerere mu micurangire bahuje. Indirimbo ya mbere y’iri tsinda rya Trezzor yasohotse hanze kuya 28 Kamena 2009, Radio Salus yabaye iya mbere yacuranze ibihangano by’iri tsinda, barishima cyane!  

Urugendo rwo kwihuza rwatangiriye muri St Andre bombi ari abanyeshuri ubushuti burashibuka none bujuje imyaka icumi batanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Bamaze gukora alubumu ebyeri bavuga ko zabasigiye imvune n’isomo ridasaza mu muziki.

Indirimbo ‘Mon Amour’ baherutse gukorana n’itsinda rya Urban Boyz ndetse na Ziggy 55 bavuga ko ari yo ndirimbo iruta izindi mu zo akoze kuko yagize umubare munini w’abantu bayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube, icurangwa mu tubari, utubyiniro mu bitaramo bikomeye, baratungurwa! 

Bahuriza ku kuvuga ko byaturutse ku buremere bw’amazina y’abahanzi bayikoranye, ibitekerezo bahurije hamwe ndetse n’ingufu bayishyizeho mu gihe cy’imyaka ibiri bari bamaranye uyu mushinga w’indirimbo yakomotse ku mukobwa bahuriye mu bukwe.

Ishusho y’imyaka icumi bamaze mu muziki: 

Yves Kana avuga ko bitoroshye kwibuka buri ntambwe bateye  mu myaka icumi ishize kuko kuko ngo bakoze byinshi byababijije ibyuya kugeza n’ubu. Ngo ntibyari byoroshye kwiyumvisha igituma indirimbo zabo zidakinwa kuri Radio n’ahandi kandi bashyizemo ingufu zose mu kunoza neza imiririmbire.

Avuga ko imyaka 10 y’itsinda rya Trezzor yamufunguriye imiryango ikomeye ndetse ngo byinshi agezeho, akazi yabonye, aho atumirwa n’ibindi abicyesha iri tsinda yashinze yubakiye ku njyana ya Rock itari imenyerewe mu Rwanda. 

Yagize ati “...Trezzor kuri njyewe yambereye nk’umuryango cyangwa se nk’urufunguzo mu buzima mbayemo ubu ngubu. Kandi mfite icyizere cy’uko no mu myaka iri imbere bizakomeza bimfasha kubera ko hari imiryango cyangwa se hari ahantu henshi ngera kubera umuziki wa Trezzor,”

Bertrand asanga itsinda rya Trezzor ryaramufashishije kugaruka mu muziki byeruye ashingiye ku kuba yari asanzwe akora umuziki wa classic. Yongeraho ko byanatumye yiga n’izindi njyana zitandukanye zatumye agira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’umuziki. 

Yagize ati “Naragutse mu muziki kuko ibyo nzi […] urabona njyewe natangiye nkora ibyo bita music classique ncuranga mu kiliziya bisanzwe nkumva ko nyine ari wo muziki. Ntawundi muziki ubaho wawuruta. Aho ninjiriye muri Trezzor nabonye ‘diversity’ y’imiziki itandukanye byatumye niga cyane,”

Nawe avuga ko byamufunguriye imiryango ndetse ko n’akazi yabonye byaturutse ku kuba yari asanzwe azwiho ko ari umuhanzi ushobora no kwigisha muzika.

Producer Trackslayer umaze igihe kinini akora indirimbo iri tsinda avuga ko yababonyeho ubumenyi bwihariye mu muziki bituma byorohera producer gutunganya indirimbo. 

  

Abasore babiri b’ingaragu bakora umuziki:

 Bombi ntibaratera intambwe yo kurushinga. Bavuga ko kuba bose bakiri abasore gahunda yo gukora indirimbo bayitegura neza ndetse bakayumvikanaho ku buryo buri wese aboneka ndetse iyo hagize ugira impamvu abibwira mugenzi we, mbese ngo barahuza muri buri kimwe.  

Bertrand avuga ko baba bafite ingengabihe y’ibikorwa bagomba gukora kandi buri wese akagira uruhare mu kuyitegura. Ati “…Uko dupanga ingengabihe y’ibikorwa duteganya niko dupanga kugira ngo ibikorwa tubikore hatabayeho kugira ngo wenda umwe abe yabangamira undi muri gahunda ze,”

Ibi bituma no mu buryo bwo guhitamo indirimbo bashyira hanze babanza kuyumvikanaho mbere y’uko isohoka. Niba Kana Yves yandika indirimbo ngo Bertrand atanga ibitekerezo by’uko yakorwa ndetse n’ibicurangisho byayisembura kugira ngo inoge.

     

Alubumu ya mbere n’iya kabiri zabasigiye ishusho:

Bamaze gukora alubumu ebyeri, iya Gatatu iragana ku musozo. Bavuga ko alubumu bakoze zabasigiye ibikorwa bifatika kandi ko zagiye zikorwa mu buryo butoroshye kuko nk’igihe bateganyaga kuzishyirira hanze atariko byagendaga ahanini bitewe na producer.  

Yves Kana asobanura ko nka alubumu ya mbere yabagoye bitewe n’uko bayikorereye mu Burundi basanga Producer atisanzuye mu njyana ya Rock. Indirimbo ya mbere bakoranye nawe ibibutsa ko bayisubiyemo inshuro enye bitewe n’uko ibyo bashakaga atari byo babonaga.

Banavuga ko alubumu ya kabiri yatinze gusohoka ahanini biturutse kuri Producer wayikoze agahita ajya mu mahanga  yamaze amezi arindwi.

Alubumu ya kabiri ndetse n’iya Gatatu bari gutegura ngo bayishoyemo amafaranga menshi kandi yarabavunye bashaka ko buri kimwe cyose bifuza gikorwa.

Bertrand ati “Ni albumu yadusabye gukora cyane. Kuko niyo iriho izo ndirimbo zose nka ‘Mon amour’. Habayeho akazi kenshi gakomeye. Habayeho kwigomwa byinshi. Habayeho kugira bimwe umuntu aretse neza kugira ngo umuziki ukorwe neza. Ikindi twayitayeho imbaraga nyinshi cyane.”  

Indirimbo eshanu z’ibihe byose ku itsinda rya Trezzor:

Ku mwanya wa mbere bashyiraho indirimbo ‘Mon amour’ bakoranye n’itsinda rya Urban Boyz ndetse na Ziggy 55. Bertrand avuga ko iyi ndirimbo bayitanzeho buri kimwe cyose gishoboka ku buryo banezerewe n’umusaruro yabahaye.  

Yves kana yongeraho ko iyi ndirimbo yatumye bagire umubare munini w’abantu barebye indirimbo zabo ku rubuga rwa Youtube. Ngo ni ubwa mbere bari bagejeje abantu benshi bakurikiranye amashusho y’iyi ndirimbo.

Ku mwanya wa kabiri bashyiraho indirimbo ‘Love song’. Bertrand avuga ko iyi ndirimbo yatumye bongera kwisanga batumirwa muri festival mu bihugu bitandukanye, barushaho kuvugwa cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga. 

Yves Kana ashyira indirimbo ‘Rocks star’ ku mwanya wa Gatatu kuko ngo yatumye bongera gushimangira ubuhange bwabo mu njyana ya Rock bacuranze igihe kinini.

Ikindi ngo iyi ndirimbo bayikoranye n’umuraperi Bull Dogg ibafasha kwigarurira n’umubare w’abakunda injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Indirimbo yitwa ‘Simba pole’ bayishyira ku mwanya wa kane kuko ngo mu gihe cy’imyaka ibiri ishyizwe hanze bisanze icurangwa kuri Televiziyo mpuzamahanga babona ko umuziki wabo wambutse imipaka. Ibintu bavuga ko byatumye iyi ndirimbo bayishyira ku rutonde rw’indirimbo zatumye bamenyekana birushijeho.

Indirimbo iri ku mwanya wa Gatanu bayise ‘Iwacu’ bavuga ko ari inkuru mpamo banditse y’inshuti yabo yabaganirije uko yatekerezaga urushako na nyuma y’uko arugezemo. Bavuga ko ari indirimbo yatumye bagira umubare munini w’ababakurikirana ndetse abakunze ubutumwa burimo bayisaba igihe kinini kuri Radio, Televiziyo n’ahandi.

Indirimbo 'Mon amour' bakoranye n'itsinda rya Trezzor yarabatunguye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ITSINDA RYA TREZZOR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND