RFL
Kigali

Zambia: Usengimana na Nshimirimana bafashije Buidcon kubona itike yo kuzakina imikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2019 11:56
2


Usengimana Faustin myugariro w’umunyarwanda ukina muri shampiyona ya Zambia ndetse na Nshimirimana David, umurundi bakinana mu bwugarizi bwa Buidcon FC, bafashije iyi kipe kubona inota rimwe kugira ngo bazakine imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Confederation Cup).



Buidcon FC kuri ubu yasoje ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B) n’amanota 31 mu gihe Green Eagles FC ari yo iri ku mwanya wa mbere n'amanota 36 ikaba izakina imikino ya TOTAL CAF Champions League.

Buidcon FC yabonye itike yo kuzakina Total CAF Confederation Cup 2019-2020 nyuma yo kugwa miswi na Power Dynamos bakanganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019 bakinnye ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.

Muri Shampiyona ya Zambia (Zambia Super League) bateganya ko buri tsinda riba rigomba kuzamura amakipe abiri ya mbere bityo bikaba amakipe ane (4). Ikipe zabaye iza mbere mu matsinda zihita zibona itike yihuta ijya mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) mu gihe amakipe yasoje ari aya kabiri ajya mu mikino yatwaye ibikombe by’ibihugu cyangwa yaje mu myanya ya kabiri bitewe n’amategeko ya CAF agenga iyo shampiyona cyangwa amakipe igihugu cyemererwa gusohora (Total CAF Confederation Cup).


Buidcon FC yabonye amanota ayijyana mu mikino Nyafurika

Aganira na INYARWANDA, Usengimana Faustin yavuze ko wari umukino utoroshye kuko gukina n’ikipe izi ko ushaka inota rimwe nayo iba ishaka kukwereka ko atariyo waboneraho itike. Wari umukino ukomeye n'ubwo Power Dynamos nta kintu kinini yaharaniraga uretse kuba yari kubabuza amanota y’umunsi.

“Twarakinnye biradukomerana cyane kuko Power Dynamos yaradusatiriye bikomeye kuva ku munota wa mbere kugeza ku ifirimbi ya nyuma. Mu kuri nta kintu Dynamos yaharaniraga uretse kuba yadutsinda ikadutesha itike y’imikino ya CAF. Gusa kuko twari dufite intego twihaye, twarayigoye birangira twese tubuze igitego ariko tubona inota twasabwaga”. Usengimana


Usengimana Faustin umunyarwanda ukina yugarira muri Buidcon FC

Mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020, Zambia izaba ifiteyo Buidcon FC yasoje ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B) na Zanaco FC yasoje itisinda rya mbere (A) iri ku mwanya wa kabiri.

Ku rundi ruhande, mu mikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, Zambia izaba ihagarariwe na Zesco United yasoje ari iya mbere mu itsinda rya mbere (A) na Green Eagles yasoje ari iya mbere mu itsinda rya kabiri (B).


Usengimana Faustin (31) na Nshimirimana David (25) bakinana muri Buidcon FC muri Zambia 

Usengimana Faustin yakinnye muri APR FC na Rayon Sports mbere yo kujya muri Khaitan muri Qatar, ikipe yavuyemo ajya muri Buidcon FC muri Zambia.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GATO4 years ago
    kdi ni akomereze aho
  • GATO4 years ago
    Faustin ndabona ikibuga akiniraho ari rayon sport gusa gusa iraganje rwose.





Inyarwanda BACKGROUND