RFL
Kigali

MU MAFOTO: Songa Isaie yafashije Police FC kuzarangiza mu makipe ane bihimura kuri SC Kiyovu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/05/2019 21:27
0


Police FC yatsinze SC Kiyovu ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru. Songa Isaie yatsinze ibitego byose bya Police FC ahita anuzuza ibitego 12 muri shampiyona 2018-2019. Igitego cya SC Kiyovu cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude.



Kiyovu Sport baje gusoza umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Karera Hassan yahawe ikarita itukura nyuma yo kuzuza amakarita abiri mu mukino bityo ahita asohoka.


Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 


Karera Hassan yahawe ikarita itukura 


Nizeyimana Jean Claude niwe watsindiye SC Kiyovu

Police FC yari mu rugo nibo bafunguye amazamu ku munota wa 27’ ubwo Songa Isaie yarebaga mu izamu. Nyuma nibwo Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro yaje kwishyura ku munota wa 42’. Songa Isaie yaje gushyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 85’ w’umukino.



Songa Isaie (9) yatsindiye Police FC ibitego bibiri 



Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC yaboneyeho kwibutsa umukunzi we ko amukunda cyane 



Ndayishimiye Antoine Dominique (14) agurukana Habihirwe Aristide (2)


Rugangura Axel umunyamakuru wa RBA yogeza umukino



Umukino warimo ukwitanga gukomeye

Police FC yahise isinya ku ngingo yo kuzaza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona 2018-2019 nyuma y'uko ubu ifite amanota 49 mu mikino 28 mu gihe SC Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 42. Bivuze ko niyo SC Kiyovu yatsinda imikino yose uko ari ibiri itanyura kuri Police FC niyo nayo yaba yayitakaje.

Muri uyu mukino, amakipe yombi yagaragaje gukinira hagati mu kibuga cyane bitewe n'uko abatoza bombi yaba  Alain Kirasa (SC Kiyovu) na Nshimiyimana Maurice (Police FC) bari bateguye uburyo bwo gukinira cyane hagati nyuma bagacisha imipira mu mpande.

Karera Hassan ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo 

Jean Paul Uwihoreye yigeze gukina muri Police FC

Police FC yari yakiriye umukino idafite Mushimiyimana Mohammed na Eric Ngendahimana usanzwe ari kapiteni w’ikipe kuko Hakizimana Issa Vidic yaje kwambara igitambaro.

Kubura kw’aba bakinnyi byatumye hagati mu kibuga hakina Nzabanita David na Ndayisaba Hamidou imbere yabo gato hari Hakizimana Kevin bita Pastole. Uwimbabazi Jean Paul yanyuraga iburyo. Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaie basimburanwaga ibumoso no mu gutaha izamu, uburyo bukunze gutanga umusaruro kuri Police FC.

Emmanulel Bwanakweli yari mu izamu. Mpozembizi Mohammed yakinaga inyuma iburyo, Muvandimwe JMV agaca ibumoso bityo mu mutima w’ubwugarizi hagakina Hakizimana Issa Vidic wari kapiteni afatanya na Nsabimana Aimable.


Hakizimana Issa Vidic (15) aguruka na Nizeyimana Jean Claude rutahizamu wa SC Kiyovu


Ishimwe Saleh yishyushya ngo asimbure 


Ngirimana Alex kapiteni wa SC Kiyovu yigeze gukinira Police FC

Kuri SC Kiyovu itari ifite abakinnyi nka Kalisa Rachid na Gyslain Armel, byasabye Alain Kirasa gukoresha Habamahoro Vincent, Heron Scarla na Nsanzimfura Keddy hagati mu kibuga.

Nizeyimana Djuma yakinaga aca mu ruhande rumwe, Nizeyimana Jean Claude agakina ataha izamu, Uwihoreye Jean Paul yakinaga uruhande rw’ibumoso rwose akagera imbere nk’uko Ahoyikuye Jean Paul yabikoraga ibumoso.


Hakizimana Kevin (25) abangamira Habamahoro Vincent ukina hagati muri SC Kiyovu


Nzabanita David yari umuyobozi wo hagati mu kibuga kwa Police FC


Uwineza Placide umwe mu bakinaga mu bwugarizi bwa SC Kiyovu muri uyu mukino

Ngirimana Alex kapiteni w’iyi kipe, Karera Hassan na Placide Uwineza bakinaga mu bwugarizi imbere y’izamu ryarimo Ndoli Jean Claude.

Police FC yaje kungukira mu mipira ica mu mpande kuko abakinnyi bay obo hagati babonaga umupira bagahita bawukuramo bawushyira ku ruhande kuko bari bamaze kubona ko Heron Scarla na Habamahoro Vincent bahagaze neza bityo bitaba amahire biyemeje guhangana nabo ku mupira.




Alain Kirasa umutoza wa SC Kiyovu yagize impungenge ubwo Nizeyimana Djuma yari avuye mu kibuga 



SC Kiyovu bakoresheje imbaraga mu gice cya mbere

Ubwo Police FC yari imaze kubona igitego cya kabiri, Nshimiyimana Maurice yahise abona ko ari ngombwa kukirinda bityo ahita yinjiza Mitima Isaac usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi amushyira hagati mu kibuga asimbura Hakizimana Kevin.

Mitima Isaac yaje afasha Nzabanita David na Munyemana Alexandre (yasimbuye Ndayisaba Hamidou) biyongeraho Peter Otema waje asimbura Uwimbabazi Jean Paul bityo bazibira hagati mu minota yari isigaye.


Umukino wakinwe imvura ihise 

Alain Kirasa yaje kugira ikibazo cya Nizeyimana Djuma wagize ikibazo cy’imvune mu ntangiriro z’igice cya kabiri ahita asimburwa na Habihirwe Aristide, Ngarambe Jimmy Ibrahim asimbura Ahoyikuye Jean Paul naho Ishimwe Saleh asimbura Nsanzimfura Keddy. Ishimwe yaje kwitabazwa mu busatirizi mu minota ya nyuma ubwo SC Kiyovu yashakaga igitego cy’umutwe kuko uyu musore asanzwe ari muremure ariko ntibyatanga umusaruro.

Mu busanzwe uyu mukino ntabwo wari woroshye bitewe n'uko umukino ubanza SC Kiyovu yatsinze Police FC ibitego 2-0 ku kibuga cya Mumena.

Ikindi gikomeza uyu mukino ni uko bamwe mu bakinnyi n’abatoza bagiye baca muri aya makipe yombi. Duhereye ku batoza ni uko Maniraguha Claude umutoza w’abanyezamu ba Police FC yakinnye muri SC Kiyovu.

Ku bakinnyi ni uko Ngirimana Alex kapiteni wa SC Kiyovu yakiniye Police FC cyo kimwe na Jean Paul Uwihoreye. Ndoli Jean Claude umunyezamu wa mbere wa SC Kiyovu yakiniye Police FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Nsabimana Aimable 13, Hakizimana Issa Vidic (C, 15), Nzabanita David 8, Ndayisaba Hamidou 20, Hakizimana Kevin 25, Uwimbabazi Jean Paul 7, Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14.


SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Uwineza Placide 6, Ngirimana Alex (C,15), Karera Hassan 5, Habamahoro Vincent 13, Nsanzimfura Keddy 14, Heron Scarla 17, Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Nizeyimana Jean Claude 10 na Nizeyimana Djuma 9.





Hakizimana Issa Vidic niwe wari kapiteni wa Police FC

Dore uko amakipe yagiye akina umunsi wa 28:

Kuwa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019

-Rayon Sports 3-1 FC Musanze (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019

-AS Muhanga 2-1 APR FC (Stade Muhanga)

-Mukura VS 1-0 Marines FC (Stade Huye)

-Espoir FC  1-1 AS Kigali (Rusizi)

-Sunrise FC 1-2 Kirehe FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019

-Amagaju FC 0-1 Bugesera FC (Nyagisenyi)

-Etincelles FC 1-0 Gicumbi FC (Stade Umuganda)

-Police FC 2-1 SC Kiyovu (Kicukiro)



Abafana ba SC Kiyovu  


Abafana ba Police FC




Abana bakinira Shinning Football Academy nibo batoraga imipira yarenze (Ball Boys)



























Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya 




PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND