RFL
Kigali

Kwibuka25: Nyarutarama Tennis Club basuye urwibutso rwa Jenoside ruri i Nyanza ya Kicukiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/05/2019 13:55
0


Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi ijana yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyarutarama Tennis Club, abakinira umukino wa Tennis i Nyarutarama basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro kugira ngo barusheho kwibuka amateka yaranze u Rwanda.



Iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019.

Itsinda ryarimo abasanzwe bakinira uyu mukino ku bibuga bya Tennis Club Nyarutarama ahakomeza no kubera imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 abari abakinnyi, abayobozi, abatoza n’abandi bose bari bafite aho bahurira na Tennis bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Imikino iri kuba ku rwego rwihariye rwa Tennis Club Nyarutarama, bakaba bateganya gusoza kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019.

Bahagurutse kuri Nobleza Hotel/Kicukiro

Mu mateka basobanuriwe bageze kuri uru rwibutso, babwiwe ko Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso ari abiciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro bagera ku 2,500 kongeraho abiciwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro kuri ubu cyahindutse RP-IPRC Kigali. Muri rusange haruhukiye imibiri 96,439 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’ibi baganirijwe ku bijanye no kurwanya Jenoside n’ingengabitecyerezo yayo ndetse banabihuza na siporo bakora yo gukina Tennis kugira ngo bijye bifasha mu rugamba rwo kubaka igihugu abayarwanda bifuzamo amahoro n’umutekano.


Bageze ku rwibutso

Mu mbuga y'urwibutso





Ubwo binjiraga mu rwibutso




Bateze amatwi umukozi w'urwibutso ngo abahe amateka yaranze Nyanza ya Kicukiro


Ngabonziza Damien (Iburyo) umuyobozi wa Nyarutarama Tennis Club wari uyoboye abandi muri iki gikorwa yagize icyo avuga ashimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda


Umwanya wo gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994




Basoje igikorwa


Ngabonziza Damien umuyobozi wa Nyarutarama Tennis Club asinya mu gitabo cy'abashyitsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND