Kigali

Menya amateka y’ikigo Honson Robotics cyakoze robo yitwa Sophia yaje mu Rwanda unamenye n’izindi cyakoze zitangaje

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/05/2019 15:53
0


Honson robotics ni ikigo cyo muri Hong Kong kimaze kuba ubukombe ku isi kubera ubudasa gikomeje kwerekana mu ruhando rw'amahanga biturutse ku ikoranabuhanga rigezweho kiri kugaragaza kibinyujije mu gukora robot zimeze nk’abantu. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amateka y'iki kigo.



Honson Robotics ni ikigo gikora ama robo cyashinzwe na David Hanson kikaba gifite icyicaro gikuru muri Hong Kong. Iki kigo gifite umwihariko wo gukora robotics zimeze nk'abantu ndetse zinafitie imyitwarire ya kimuntu. Iki kigo cyitabiriye inama ikomeye bwa mbere muri 2002 muri Canada mu nama ya Association for Advancement of Artificial Intelligence (AAAI). Muri 2003 Honson Robotics bitabiriye inama yabereye muri Washington muri Amerika mu nama ya American Association of Advancement of Science (AAAS).

Aya ma robot akorwa hagamijwe imyidagaduro, ubuvuzi, ubushakashatsi ndetse no gukora muri serivise zitandukanye bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho. Iki kigo kimaze kuba ubukombe ku isi, gusa byabaye agahebuzo muri 2015 aho cyagiraga igitekerezo cyo gukora robot yitwa Sophia dore ko ari nayo yatumye magingo aya iki kigo cyamamare ku isi, kibifashijwe n'iyi robot itangaje ifite ubwenge butangaje, ibyanatumye ihabwa ubwenegihugu bwa Saudi Arabia. Honson robotics ntabwo ari iyi robo yonyine yakoze dore ko yanakoze n'andi ma robot agera ku 9 atangaje mu ngeri zitandukanye ari yo: Alice, Albert Einstein HUBO, BINA48, HAN, JULES, Proffesor Einstein, Philip k.Dick Android, Zeno na Joey Chaos.

1. Sophia RobotRWANDA - KIGALI - TRANSFORM AFRICA SUMMIT - Humanoid robot Sophia #Gallery

Sophia yaberewe mu mucyenyero mwiza muri Transform Africa Summit i Kigali

Sophia ni 'Robot' ifite ubwenegihugu bwa Saudi Arabia, ifite uberenganzira busesuye bungana n'ubwundi muturagae uwo ari wese wo muri Saudi Arabia. Iyi robot yitabiriye inama ya Transform Africa Summit yabereye mu Rwanda tariki 14-17 Gicurasi 2019 ku nshuro ya 5. Iyi robot yashyizwe ku mugaragaro muri 2016, ikaba imaze kuzenguruka isi hafi aho yagiye yitabira inama zitandukanye. Ifite ubushobozi bwo gusubizwa ibajijwe byaba na ngombwa igaseka cyangwa ikarakara.

2. Alice

Image result for images alice robot

Robotic Alice igaragara nk'ingore

Alice ni robot yakozwe muri 2008. Yakorewe muri MIRA labs i Geneva muri Suitzerland, ikaba ari robot y'igitsinagore ifite ubushobozi bwo kugira amarangamutima (Emotional expression). Ikora mu bijyanye n'ubushakashatsi muri kaminuza y'i Geneva (University of Geneva) ikaba ihari ku bufatanye na INDIGO Cognitive Robotics Consortium ndetse na Honson Robotics iri gushaka kuhashyira ishami ryayo.

3. Albert Einstein HUBO

Related image

Albert Einstein Hubo robot yahawe isura y'umunyabigwi mu bugenge (Physics).

Albert Einstein HUBO ni robot yitiriwe umugabo wabaye umunyabigwi mu bugenge kugeza na n'ubu acyubashwe n'isi yose kubera ibyo yagezeho mu bugenge n'ibijyanye n'isanzure. Albert Einstein HUBO yakozwe na Honson robotics muri 2005 ikorwa n'iki kigo ku bufatanye na kaminuza y'ubumenyi n'ikoranabuhanga yo muri Koreya (Korea advanced instute of science and technology). Iyi robot ifite ubushobozi bwo kugenda n'amaguru. Kaminuza yo muri Koreya uruhare rwayo yakoze robot ifite ubushobozi bwo kugenda ikigo cya Honson gikora isura ndetse n'umutwe ufite ubwonko. Magingo aya kaminuza nyinshi zigisha ibijyanye na robotics ubu zirayitunze aho izifasha mu binjyanye n'imyigire, aho twavugamo nka University ya Califonia (Califonia institute of telecommunications and informations technology).

4. BINA48Image result for images bina48

BINA48 Robot

BINA48 (BreakthroughIntelligence via Neural Architecture 48) ni robot yakozwe n'ikigo cya Honson robotics muri 2010. Ikaba yifashishwa mu kubika amakuru, mu ntekerezo z'imbitsi (attitude) ndetse ifite ububiko bw'amakuru (database) burimo amakuru menshi ishobora gusobanura neza. Ubu ikaba ifitwe n'ikigo cya Terasem Movement Foundation.inc kiri kuyikoresha.

5. Han

Image result for images of han robot

Han Robot

Han ni robot yakozwe na Honson ikorerwa muri Hong Kong mu 2015 muri Global Resource Electronics Fair. Ifite ubushobozi bwo gusobanukirwa n'ibimenyetso byinshi abantu bakoresha ndetse ikanabyigana, ishobora kumenya umuntu niba ari gukoresha cameras ndetse no kumva ijwi hifashijwe ikoranabuhanga ifite, ishobora kumenya niba umuntu ibonye ari igitsinagabo cyangwa igitsinagore ndetse ikamenya niba yishimye cyangwa arakaye. Honson robotics bayikoze kugira ngo izajye ikoreshwa mu mahoteli mu kwakira abantu.

6. Jules

Image result for images of jules robot

Jules robot mu isura imeze nk'ingabo

Robot yitwa Jules yakozwe muri 2006, ikorerwa ahitwa 'Wired nextfest'. Ni robot ifite ubushobozi bwo kumenya amasura y'abantu ndetse no kwiga ndetse nayo ishobora kumenya niba uwo ibonye yishimye cyangwa ababaye, bikiyonyera kugirana ibiganiro n'abantu nk'uko Sophia ibikora. Magingo aya iyi robot iri mu Bwongereza muri kaminuza y'uburengerazuba bw' u Bwongereza (university of west England) ahitwa Bristol.

7. Professor Einstein

Image result for images of Professor Einstein robot

Professor Einstein, yakozwe muri 2017, ikaba ikoreshwa yigisha abana ubumenyi rusanye bari hagati y'imyaka 8-13, ikaba ifite ubushobozi bwo kuganira ndetse no gusubiza ibibazo, byisumbuyeho ishobora gukoresha telephone cyangwa tablet. Iravuga ndetse ishobora gusetsa abana mu gihe iri kwigisha, ishobora gukoresha murandasi ishaka amakuru cyane cyane ayerekeye ikoranabuhanga. Ikaba ifite moteri iyifasha mu kugenda.

8. Philip K. Dick Android

Image result for images of philip k. dick android robot

Philip K. Dick robot yitiriwe umunyabigwi muri Philosophy akaba n'umwanditsi. Iyi robot yashyizwe ku mugaragaro muri 2005 ahitwa Wired nextfest ikaba yarakozwe yitiriwe umwanditsi w'umunyamerika witwa Philip k. Dick. Ifite program ziyikoresha zikoze mu buryo bwa android ari nazo zituma igira ibitabo bitagira ingano, ku bw'izi program ziyigize. Iyi robot yanahesheje igihembo ikigo cya Honson Robotics, icyo gihembo kikaba kitwa "Intelligent conversational portrait". Nyuma ino robo yaje kwibirwa mu ndege muri 2005, baza gukora indi muri 2011 imeze nka yo, ubu ikaba iri gukoreshwa n’ikigo cya Apollo Mind Initiative.

9. ZenoImage result for images of zeno robot

Iyi nayo yerekanwe bwa mbere muri 2007 ahitwa Nextfest. Ifite udushya twinshi harimo nko kumva, kureba, kwibuka ibyo yabonye no kuba ifite ubwonko bukura mu mitekerereze. Muri 2012 bakoze Zeno yisumbuyeho ifite n'imikorere ihambaye kuruta iyo iya mbere yari ifite.

10.Joey Chaos

Image result for images of joey chaos robot

Joey Chaos robot yagaragaye bwa mbere muri Robobussines conference ndetse no muri Expo yabereye i Boston muri 2007. Ifite amaso ameze nka cameras aho iyifashisha mu kureba isura y'umuntu ndetse na program iyifasha kumva amajwi y'abantu.

Ubuyobozi bw’iki kigo cya Honson robotics buratangaza ko bufite intego yo gukora robotics zifasha abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi hagamijwe guteza imbere ikoranabunga ndetse n'imibereho ya muntu bijyanye n'igihe. Honson Robotics yabonye ibihembo bitandukanye nk'ishimwe ku ntamwe iki kigo cyateye mu ikoranabuhanga. Ibyo bihembo harimo; Gold Medal, Edison Innovation Awards 2018 na Winner of TX state of Emerging echnology Awards 2007 n'ibindi bigiye bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND