RFL
Kigali

FC Barcelona yateye intambwe yerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champion League itsinda Liverpool

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:2/05/2019 7:48
0


Ni mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iburayi, UEFA Champions League. FC Barcelone yo muri Esipanye, yari yakiriye Liverpool yo mu Bwongereza, kuri sitade yayo ya Camp Nou, aho umukino warangiye Barcelona itsinze ibitego 3 ku busa bwa Liverpool.



Umukino watangiye Liverpool isatira FC Barcelone cyane aho yageragezaga kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi, nubwo bitagize icyo bitanga mu gice cya mbere. Ku munota wa makumyabiri na gatandatu (26') Jordi Alba ku mupira muremure yahaye Luis Suarez, ntiyazuyaje kuko yahise atsinda igitego cya mbere. Liverpool ntiyacitse intege, yakomeje gusatira ku munota wa mirongo itatu na gatanu (35') aho Sadio Mane yasigaranye n’izamu ariko ntiyabasha gushyira umupira mu izamu. 


Luis Suarez yishimira igitego cya mbere

Igice cya mbere cyarangiye Barcelona iyoboye n'igitego cyayo. Mu gice cya kabiri, Liverpool yakomeje gusatira cyane izamu rya Barcelona, ariko ab'inyuma bayo bakomeza kwitwara neza. Ku munota wa mirongo irindwi (75') Luis Suarez yateye ishoti mu izamu rya Livepool umupira ugarurwa n’umutambiko w'izamu, uhura na Lionel Messi ahita atsindira Barcelona igitego cya Kabiri (2). 


Liverpool yahise ikora impinduka byihuse ishyiramo rutahizamu Filmino asimbuye Georginio Wijnaldum. Ku munota wa 82 Lionel Messi yazamukanye umupira Fabinho amukorera ikosa, umusifuzi atanga kufura yaje guterwa neza na Messi ivamo igitego cya Gatatu (3) cya Barcelona, ari nako umukino warangiye. Bikaba byahaye amahirwe Barcelona yo kugera ku mukino wa nyuma wa EUFA Champions League. 


Messi akomeje guca uduhigo dore ko muri uyu mukino yatsinzemo ibitego bibiri

Muri uyu mukino, ikipe ya Barcelona yahawe amakarita atatu y'umuhondo harimo n'umwataka Luis Suarez mu gihe ku ruhande rwa Liverpool ikarita y'umuhondo yahawe Fabinho. Lionel Messi akaba akomeje guca uduhigo kuko ibitego bibiri yatsinze yuzuzaga ibitego bye 600 mu ikipe ya FC Barcelona mu mikino 683. Umukino wo kwishyura utegenyijwe tariki ya 6 Gicurasi 2019 ku kibuga cya Liverpool aho isabwa gutsinda ikinyuranyo byibura cy'ibitego bine.



Photo: Reuters na Getty Images

Inkuru ya: Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND