RFL
Kigali

HUYE: Munyakazi Yussuf Lule yahembwe nk’umukinnyi wa Werurwe 2019 muri Mukura VS-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2019 13:17
0


Munyakazi Yussuf Lule umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sport yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza, igihembo gitwangwa na Generation Mukura Victory Sport Fan Club.



Generation Mukura Victory Sport Fan Club (Generation MVS Fan Club) ni itsinda ry’abakunzi b’ikipe ya Mukura Victory Sport bishyize hamwe kuva mu 2018 ariko kuri ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi bifasha iyi kipe yambara umukara n’umuhondo.


Munyakazi Yussuf Lule umukinnyi wa Werurwe 2019 muri Mukura VS

Munyakazi Yussuf Lule ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye muri shampiyona y’u Rwanda bitewe nuko amaze igihe muri iyi shampiyona kandi akaba ari umwe mu bakinnyi bacye badakunze gusubira ku rwego rwo hasi mu mikinire.

Amaze guhabwa iki gihembo, Munyakazi Yussuf Lule yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko yishimiye igihembo yahawe ariko akaba ashimira cyane abafana ba Mukura VS batecyereje iki gikorwa.

“Icya mbere ndashima cyane abafana kuri iki gikorwa bakorera abakinnyi, ni igikorwa cyiza cyane. Ndashimira abakinnyi dukinana, abatoza bacu bose n’abayobozi b’ikipe”. Munyakazi


Munyakazi Yussuf Lule ahabwa igihembo akwiye 

Munyakazi w’imyaka 38, yahawe iki gihembo cyatangwaga ku nshuro ya kane kuva mu Ukuboza 2018 ubwo cyatangwaga ku nshuro ya mbere gihabwa Nshimirimana David wahoze ari myugariro w’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye. Nshimirimana David ubu ni myugariro muri Zesco United mu cyiciro cya mbere muri Zambia.


Munyakazi Yussuf Lule ni umukinnyi ngenderwaho hagati muri Mukura VS

Ku nshuro ya kabiri, iki gihembo cyatanzwe cyari icya Mutarama 2019 cyatwawe na Duhayindavyi Gael, Gashyantare 2019 gihabwa Iradukunda Jean Bertrand mbere yuko Munyakazi Yussuf Lule ahabwa icya Werurwe 2019.


Munyakazi Yussuf Lule (Uwa kabiri imbere uva ibumoso) akunze kuba muri 11 ba MVS


Munyakazi Yussuf Lule umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye buhagije muri shampiyona y'u Rwanda    

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND