Makhtar Sop Diop umuyobozi w’ibikorwa remezo wungirije muri Bank y'isi ku rwego rwa Africa agiye kuza mu Rwanda mu nama ya Transform Africa summit (TSA2019) igiye kuba ku nshuro yayo ya 5. Ese ni muntu ki?.
Nk’uko tubikesha ubuyozi bwa Smart Africa itegura inama ya
Transform Africa, Makhatar Sop Diop azaba ari muri iyi nama iteganyijwe kuba ku
wa 14-17 Gicurasi 2019 i Kigali nk’umwe mu bazaba batanga ibitekerezo muri iyi
nama dore ko ari inzobere mu icungamali nk’ingingo nyamukuru izaba iganirwaho
binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho (Boosting Africa’s Digital Economy) muri
iyi nama ya Transform Africa Summit (TSA2019) izabera mu Rwanda.
Makhtar Sop Diop ni
muntu ki?
Makhtar yavukiye muri Senegal ku wa 01 Nyakanga 1960. Akaba yarigeze kuba Minisitiri w’ubukungu n’icungamali muri Senegal. Yatangiye gukora muri Bank y’isi muri 2001, kuva muri 2012 kugeza ubu ni umuyobozi wungirije w’ibikorwa remezo (Vice-president of infrastructures) ku rwego rwa Afrika. Uyu mugabo uyu mwuga w’ibijyanye n’iby’icungamuntungo yabitangiye cyera kuko yatangiye ari umusesenguzi mu bijyanye imali mu ihuriro rya za Banki muri Senegal (Union of Senegalese Banks (USB)) muri Daka.
Kuva mu 1986 kugeza 1993 yakoraga muri Minisiteri y’ubukungo
n’icungamutungo (Ministry of Economy and Finance). Kuva muri 1997 kugeza muri
2000 yakoze nk’ushinzwe inkunga z’amahanga nk’inzobere mu bijyanye n’icungamutungo.
Muri Mata 2000 yagizwe Minisitiri ushinzwe ubukungu n’icungamali. Nk’uko
tubikesha inkuru ya Venturesafrica.com muri 2012 yagizwe umuyobozi wungirije
ushizwe ibikorwa remezo muri Banik y’isi ku rwego rwa Africa ari naho agikora
magingo aya.
Amashuri yisumbuye yayize muri Ecole Supérieure Libre des
Sciences Commerciales Appliquées - ESLSCA (Grande Ecole) mu Bufaransa. Muri
kaminuza yize icungamutungo (Econimics) muri Kaminuza ya Warwick ndetse
arongera yiga Macroeconomics and econometrics muri University of Nottingham (UK).
Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ya TSA2019 yitwa ‘Boosting
Africa ’s Digital Economics’ ni amahirwe adasanzwe kubona mu Rwanda inzobere
akaba n’intiti mu bijyanye n’icungamutungu (Economics) , bikongeraho ko ari
n’umuyubozi ukomeye muri Banki y’isi ku rwego rwa Africa. Ni amahire kumugira
muri ino nama ngarukamwaka igiye kuba ku nshuro yayo ya 5 mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO