Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona utarabereye igihe bitewe n'uko aya makipe yari afite abakinnyi mu makipe y’ibihugu bitandukanye bya Afurika. Umukino ubanza, Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Igice cya mbere cy'umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sport cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Iminota 45' yasize nta kipe igaragaje ko iri kurusha indi ku rwego rwo hejuru kuko Rayon Sports bahanye umupira bawugumana ku kigero cya 52% ku gihe SC Kiyovu bawutindanye ku rwego rwa 48%.
Iki gice cyasize Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports ahawe ikarita y'umuhondo cyo kimwe na Armel Gyslain wa SC Kiyovu. Mu gice cya 2 Rayon Sports yabonye igitego umukino urangira gutyo.
Ahoyikuye Jean Paul (hagati) ashaka uko yacika Donkor Prosper KUka wa Rayon Sports
Mugheni Kakule Fabrice ukina hagati muri Rayon Sports ahangana n'ikipe yahoze abereye kapiteni
Umukino w'isibaniro ry'ibigugu (Derby)
Gyslain Armel (14) abyigana na Donkor Prosper Kuka (8)
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya agenzura umupiraMutsinzi Ange Jimmy (5) myugariro wa Rayon Sports abangamirana na Gyslain Armel ushaka ibitego muri SC Kiyovu
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports
XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3,
Manzi Thierry (C,4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Habimana Hussein Eto’o 20, Donkor
Prosper Kuka 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Manishimwe Djabel 10, Mugisha
Gilbert 12 na Sarpong Michael 19.
SC Kiyovu
XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Serumogo Ally 2, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4,
Uwineza Rwabuhihi Aime Placide 6, Ngirimana Alex (C,15), Habamahoro Vincent 13,
Kalisa Rachid 8, Nizeyimana Djuma 9, Yamini Salum 10, Gyslain Armel 14 na Heron
Scarla 17
Abasifuzi n'abakapiteni
TANGA IGITECYEREZO