RFL
Kigali

Kagaju yavuze uko yahuye na AY wakeje umuziki we awugereranya n’uwa Khadja Nin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2019 12:18
0


Umukobwa witwa Ange Kagaju Rita ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umuraperi AY wo muri Tanzania agereranyije umuziki we n’uwa Khadja Nin, ufite amateka yihariye mu muziki akagira izina rikomeye mu bahanzikazi bo muri Afurika. Kagaju avuga ko yahuriye na AY mu bukwe muri 2017.



Kuya 21 Weruwe 2019 Ambwene Allen Yessayah waryubatse nka AY yanditse kuri instagram agaragaza ko yishimiye impano ya Kagaju Ange Rita uri kuzamuka mu muziki. Yavuze ko uburyo uyu mukowa w’imyaka 19 y’amavuko akirigita gitari biri mu bisigiriza umuziki we yiyeguriye nk’umwuga.

Mu butumwa buri mu giswahili no mu cyongereza, tugenerekeje mu Kinyarwanda, yagize ati “Uyu mukobwa Rita Ange Kagaju twahuriye i Kigali mu Rwanda kandi numvise umwihariko mu muziki we. Ijwi ririhariye rigasenderezwa n’uburyo acuranga gitari. Namwumvise anyibutsa Mama Khadja Nin wo mu Burundi. Abanyamuziki nka ba biragoye kubabona muri iyi myaka. 

Ange Kagaju Rita ni umwe mu banyempano bari bahatanye mu irushanwa “I’m the Future”, ryegukanwe na Marie France wahawe Miliyoni 15 Frw.  Yabwiye INYARWANDA ko yahuriye na AY muri 2017 mu bukwe bwabereye mu Rwanda, ngo nta byinshi baganiriye uretse gusuhuzahanya.

Kagaju yishimiye kuba AY yaramugereranyije n'umunyabigwi mu muziki.

Yibuka ko yaririmbye muri ubu bukwe ari naho acyeka ko AY yamwumviye bikurikirwa n’izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze. Yavuze ko yishimiye kuba umunyabigwi nka AY yaramugereranya na Khadja ufite amateka ahambaye mu muziki, bimutera iteka yo gukomeza gukora adahagaritse.  

Yagize ati “Twahuye muri 2017 twatashye ubukwe. Ntabwo twavuganye ibintu byinshi kuko yari ahuze. Twarasuhuzanyije gusa. Nabyakiriye neza cyane biranshimisha iyo wumvise ko atari wowe gusa wizera kandi ugakunda umuziki ukora. Ni iby’igiciro kinini gushimwa n’umunyabigwi mu muziki nk'uriya."

Yavuze ko AY afite byinshi azi mu ruganda rw’umuziki yatambutsemo gitwari. Ngo kuba yaramugereranyije na Khadja Nin byamwubatsemo icyizere cyo gukomeza gukora, yumva ko ntaho atagera.  Yakomeje ati “Ariko ni nkomeza gukora cyane kandi nkakomeza kugira intego zidatangirwa n'ibyo naba maze kugeraho mu gihe runaka uko byaba bingana kose nzagera kure byibura nkasatira urwego rw'abanyabigwi nka Ay cyangwa Khadja Nin.”  

Khadja Nin wagereranyijwe na Kagaju ni umurundikazi w’imyaka 59 y’amavuko, wakunzwe mu ndirimbo ‘Sambolera’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

AY wavuze kuri Kagaju ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yarushinganye n’umunyarwandakazi Remy. Yanakoranye indirimbo n’abarimo Yvan Buravan wo mu Rwanda n’abandi benshi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Kagaju mu gihe amaze muri muzika yakoze indirimbo eshanu izo amaze gusubiramo z’abahandi avuga ko ari nyinshi kuburyo atibuka umubare. Amaze gushyira hanze indirimbo nka: "A song to him", "if you only knew" na "Jamaa" aherutse gushyira hanze.

AY avuga ko uyu mukobwa afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari.

AY ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania.

Ibyo wamenya kuri Kagaju Ange Rita

Kanda hano wumve indirimbo 'jamaa' ya Kagaju Ange Rita






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND