Mu minsi ishize nibwo Paris Jackson, umukobwa w’ikirangirire Michael Jackson yagerageje kwiyahura. Kimwe mu byaketswe byaba byarabimuteye harimo filime ‘Leaving Neverland’ ishinja umubyeyi we gusambanya abana. Nyuma y’ibi, uyu mukobwa yanze guhabwa ubufasha.
Paris
Jackson ni umukobwa w’imyaka 21 akaba umwana wa kabiri wa Michael Jackson. Kuwa
gatandatu tariki 16/03/2019 nibwo yikase imitsi yo ku maboko agerageza
kwiyahura ariko bamufatirana ataratakaza amaraso menshi bamujyana kwa muganga.
Nyuma yaho,
uyu mukobwa yasabye ibitaro kumureka agasohoka akajya kwivuriza mu bindi
bitaro, nyamara yarabeshyaga nta handi yari agiye kwivuriza. Bamwe mu nshuti ze
za hafi zamushishikarije guhabwa ubufasha mu kigo cyamufasha mu by’amarangamutima
ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge (rehab) ariko undi arabyanga. Uretse iyi filime
‘Leaving Neverland’ ishinja Michael Jackson gusambanya abana b’abahungu, Paris
Jackson asanzwe akoresha ibiyobyabwenge bitandukanye ku buryo kuba yatekereza
kwiyahura byaturuka ku mpamvu nyinshi.
Paris Jackson niwe mukobwa wenyine Michael Jackson yabyaye
Paris
Jackson asanzwe ari umunyamideli, umukinnyi wa filime ndetse n’umwe mu bantu
bavugwa cyane mu itangazamakuru (media personality). Niwe mukobwa wenyine
Michael Jackson yabyaye, ndetse iyi si inshuro ya mbere agerageje kwiyahura. Uyu
mukobwa aryamana n’abantu b’ibitsina byombi (bisexual) gusa ubu ari mu rukundo
n’umusore witwa Gabriel Glenn.
TANGA IGITECYEREZO