Mu minsi yashize havuzwe inkuru ko Harmonize yashakaga guhirika Diamond umuhanzi wamuzamuye akamufasha kumenyekan akaba ari nawe washinze Wasafi bombi babarizwamo ariko uyu musre yavuze ko ibyo ari ibihuha bidafite aho bihuriye n’ukuri.
Harmonize ni umuhanzi wabyinjiyemo agafashwa
bikomeye na Diamond Platnumz wanamwinjije muri WCB (Wasafi Clasic Baiby),
bikamufasha cyane kubaka izina mu gihe gito akamenyekana cyane. Mu minsi ishize
rero, Harmonize yongeye imishinga muri Wasafi aho yatangije imishinga yo
gutunganya amashusho agasangira imigabane na Diamond k buryo bungana, byavuzwe
ko uyu musore yari afite gahunda yo guhirika Diamond nyiri WCB akayegukana.
Harmonize yabihakanye avuga ko ayo ari amakuru y’ibinyoma
byo ku mbuga nkoranyambaga gusa atari ukuri. Ni mu kiganiro yagiranye na Global
TV nk'ko TUKO dukesha iyi nkuru ibitangaza, Harmonize asaba abantu utajya bizera ibyo babonye byose ku mbuga nkoranyambaga kuko byose
bitaba birimo ukuri nyako. Ibi Konde Boy yabisubije muri ubu buryo ati “Ibi sinshaka kubivugaho , kuko ntibikwiye
na gato. Mumbaze ku bindi, kuko birakwiye komwumva ko ndi gukura umunsi ku
wundi nk’umuhanzi kandi mu gukura abantu bazavuga ibyo bashaka.”
Yakomeje yisabira abanyamakuru kugira inkuru zimwe
na zimwe birengagiza ati “Mwe nk’abanyamakuru,
mukwiye kujya mugira inkuru zimwe na zimwe miwrengagiza, kuko ntabwo ibintu
byose abantu bavuga ku mbuga nkoranyambaga biba ari ukuri. Hari ubwo abantu
bamamaza ibintu bidashobora kubaho. Ndi nk’umwana wavukiye muri WCB, biragoye
rero kurwana na Papa cyangwa ngo nsenye iwacu mu rugo.”
Harmonize avuga ko muri Wasafi ari nk'iwabo atarwana na se, Diamond
Ibi Harmonize abivuze nyuma yo gutangira kwangwa
urunuka n’abakunzi ba Diamond kuko bumvaga atangiye kuba umugambanyi ku
wamugejeje ku rwego rwiza ari kwishimira kugeza ubu.
TANGA IGITECYEREZO