RFL
Kigali

CYCLING: Uwihirwe Byiza Renus yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2019 13:27
0


Uwihirwe Byiza Renus uri mu itsinda ry’abakinnyi b’u Rwanda bari muri shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare, yatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo guhiga abandi mu ntera ya kilometero 104,4.



Uwihirwe Byiza Renus ufite Umudali wa shampiyona y’u Rwanda 2018 mu gusiganwa n’ibihe, yakoresheje 2h30’23” mu ntera ya kilometero 104.4 mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda warimo abakinnyi 20 bava mu bihugu bitandukanye.

Uwihirwe Byiza Renus yaje imbere ya Yoel Asmerom wa Erythrea amusiga amasegonda abiri (2”). Aba bose bahatanaga mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Men Junior).

Muhoza Eric undi munyarwanda wari muri iri siganwa yasoje ku mwanya wa 14 akoresheje 2h33’12” mu gihe Gahemba Uhoraningoga Bernabe yaje ku mwanya wa 19 akoresheje 2h40’35”.


Uwihirwe Byiza Renus yatwaye umudali wa Zahabu

Uwihirwe Byiza Renus yatumye u Rwanda rwuzuza imidali irindwi nyuma y'uko Ingabire Diane nawe yari yabanje gutwara undi mudali mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato (Women Junior).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND