RFL
Kigali

Ndayishimiye Antoine Dominique yafashije Police FC gutsinda Kirehe FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2019 18:56
0


Ndayishimiye Antoine Dominique yafashije Police FC kubona amanota atatu abatsindira igitego kimwe cyatumye umukino urangira ari igitego 1-0 cyatumye Police FC iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 34.



Yari Police FC iheruka gutsindwa na Musanze FC ibitego 2-0 ikanaba Police FC yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1. Kuri ubu ikaba icyuye amanota 3/9 mu mikino itatu.


Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC

Muri uyu mukino watojwe na Nshimiyimana Maurice wari wungirije Albert Mphande wahanwe na FERWAFA ndetse na Police FC ubwayo.

Police FC itari ifite Manzi Huberto Sinceres mu mutima w’ubwugarizi, bari bahaye umwanya Nsabimana Aimable wakinaga umukino we wa mbere muri Police FC nyuma y'uko abonye ibyangombwa bimwemerera gukina amarushanwa y’uyu mwaka.


Songa Isaie (9) ashaka umupira ku ngufu


Mitima Isaac arekura ishoti riva mu bwugarizi


Nsabimana Aimable (13) agenzura umupira 

Ishimwe Issa Zappy yari yabanje mu kibuga akina inyuma ahagana iburyo bitewe nuko Mpozembizi Mohammed atemerewe gukina umunsi wa 21 kubera amakarita y’umuhondo.

Nshimiyimana Maurice yari yafashe umwanzuro wo gukoresha abakinnyi batatu hagati kuko Mushimiyimana Mohammed, Eric Ngendahimana bakinaga inyuma ya Niyibizi Vedaste wakinaga inyuma ya Songa Isaie na Ndayishimiye Antoine Dominique.



Bugingo Samson ubu yageze muri Kirehe FC avuye muri Espoir FC

Bwanakweli Emmanuel yari yagarutse mu izamu nyuma y’igihembwe kuko tariki 11 Ukuboza 2018 nibwo yari yagize ikibazo cy’imvune banganya 0-0 na Etincelles FC kuri sitade Umuganda ubwo bakinaga umunsi wa munani wa shampiyona 2018-2019.

Mu buryo bw’umukino muri rusange , ntabwo Police FC yabyaje umusaruro uburyo bwose yabonaga imbere y’izamu rya Mutabazi Jean Paul wanaje kugira ikibazo agasimburwa na Musoni Aphrodice.


Ndayishimiye Antoine Dominique agenzura umupira

Ikipe ya Kirehe FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 14 yari ifite umupira utari mubi kuko abasore barimo Bugingo Samson na Muhoza Tresor bagiye babona uburyo bwabyara ibitego ariko amahirwe akaba macye.

Mu minota ya nyuma y’umukino ni bwo Police FC bashatse kongera umubare w’ibitego ariko ntibyababera uko babyifuza kuko bari bamaze gushyiramo amaraso mashya ubwo abakinnyi nka Peter Otema na Usabimana Olivier bari bamaze kwinjira mu kibuga.


Ishimwe Issa Zappy agenzura umupira inyuma iburyo

Mu gusimbuza, Sogonya Hamisi Kishi umutoza wa Kirehe FC yakuyemo Muhoza Tresor ashyiramo Mohammed Roo Akuffuro, Mutabazi Isaie asimburwa na Ndagijimana Benjamin.

Ku ruhande rwa Police FC, Iyabivuze Osee yasimbuwe na Hakizimana Kevin Pastole, Niyibizi Vedaste asimburwa na Usabimana Olivier mu gihe Peter Otema yasimbuye Songa Isaie.

Undi mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2019, Amagaju FC yaguye miswi na Musanze FC banganya 0-0.


Wari umukino ubona udafite umuvuduko ukabije

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI:Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Nsabimana Aimable 13, Mitima Isaac 23, Mushimiyimana Mohammed 10, Eric Ngendahimana (C,24), Niyibizi Vedaste 4, Songa Isaie 9, Iyabivuze Osee 22 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Kirehe FC XI: Mutabazi Jean Paul (GK,50), Mutabazi Isaie (C,17), Nkurikiye Jackson 3, Mutuyimana Djuma 4, Habumuremyi Gilbert 2, Cyuzuzo Ally 4, Karim Patient 5, Munyeshaka Gilbert 9, Bugingo Samson 16, Muhoza Tresor 7 na Nzabonimana Prosper 6.



Mutabazi Jean Paul umunyezamu wa Kirehe FC

Dore uko umunsi wa 21 warangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019

-Gicumbi FC 1-1 Bugesera FC

-AS Muhanga 2-1 Etincelles FC

-Espoir FC 0-2 Marines FC

Ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019

-Sunrise FC vs AS Kigali (Warasubitswe)

Amagaju FC 0-0 Musanze FC (Nyagisenyi)

Police FC 1-0 Kirehe FC (Stade de Kigali)

Mukura VS vs APR FC (Warasubitswe)


Nshimiyimana Maurice Maso atanga amabwiriza


Usabimana Olivier (11) yinjiye mu kibuga asimbura


Sogonya Hamis Kishi umutoza wa Kirehe FC


Mitima Isaac (23) mu kirere akuraho umupira


Abakinnyi ba KIrehe FC bajya inama



Bwanakweli Emmanuel yari yagarutse mu nkweto zisa n'uturinda ntoki



Ndayishiiye Antoine Dominique na bagenzi be bishimira igitego 



Mitima Isaac (23) akurikiye umupira 


Songa Isaie akurikiye umupira 


Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC hagati mu bakinnyi ba Kirehe FC



Iyabivuze Osee agurukana umupira 



Usabimana Olivier (11) agurukana umupira 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND