Mu nkuru Inyarwanda.com tujya tubagezaho z'abasomyi bacu baba batwandikiye aho baba bagisha inama, kuri ubu itahiwe ni iy'umukobwa w'isugi ufite impungenge ko ashobora kuzagumirwa, bityo akaba abagisha inama y'icyo yakora.
Nk'ibisanzwe ntabwo tujya tugaragaza umwirondoro w'umuntu uba watwandikiye ku bw'impamvu z 'umutekano we. Mu ibaruwa uyu mukobwa w'isugi yandikiye Inyarwanda.com, yavuze ko afite imyaka 23 y'amavuko, akaba atarakora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe kuko yiyemeje kuzayikora ubwo azaba yakoze ubukwe. Avuga ko amaze gutandukana n'abasore benshi bamuziza 'kwanga ko baryamana'. Abakobwa bagenzi be nabo bamwita igicucu abandi bakamwita ikigoryi. Aragisha inama y'icyo yakora.
Ubutumwa yatwandikiye buteye gutya: "Mwiriwe bavandimwe nkunda. Maze iminsi nsoma inama mugira abandi nkumva biranyuze niyo mpanvu nanjye mpisemo kubagisha inama. Ndi umukobwa w'imyaka 23, ndacyari isugi ariko pe nabaye igitaramo muri bagenzi banjye ngo ndi igicucu, ngo sinuzuye ngo mu bigaragara ndi umusirimu, ngo ntibumva impanvu ndi ikigoryi bigeze aho.
Nkore iki koko ? Nta n'umuhungu tumarana kabiri ku bw'uko nanga kuryamana nabo. Nkibaza nti umuhungu ugukunda by'ukuri ibyo mwabipfa? Iyo ntekereje ibi byose rero nsanga nzagumirwa pe!. Ubuse koko ko numvaga nazata ubusugi ku munsi wanjye w'ubukwe, mbivemo njye ndyamana n'uwo dukundanye wese kugira ngo ntazagumirwa,cyangwa wenda ntegereze hazaza uwo tuzahuza akanyumva?. Mungire inama pe. Murakoze.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu ari yo: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Twandikire na we tuzakugereze icyifuzo cyawe ku basomyi bacu.
TANGA IGITECYEREZO