Kigali

Amagaju FC yatsinze Police FC, Albert Mphande ateshwa gusagarira abasifuzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2019 19:11
0


Ikipe ya Police FC yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Nyuma y’umukino, Albert Mphande yashatse kurwana n'abasifuzi polisi y’igihugu irahagoboka.



Amagaju FC yari ameze neza muri uyu mukino ni yo yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa 46’ ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Bodo hashize amasegonda macye hatangiye igice cya kabiri. Ngendahimana Eric yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 75’. Amagaju FC yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 83’ kuri penaliti yatewe na Ndikumana Tresor nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Ndikumana Bodo mu rubuga rw’amahina.


Ndikumana Bodo yishimira igitego


Eric Ngendahimana yishimira igitego



Ndikumana Tresor yatsinze penaliti

Yari Amagaju FC yari afite gahunda yo kwitanga mu mukino kugira ngo barebe ko batangira urugendo rwo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe Police FC iri kurwana nuko yazarangiza mu makipe ane ya mbere. Albert Mphande wa Police FC akimara gutsindwa yahise asatira abasifuzi ashaka kurwana nabo hagati mu kibuga ariko Polisi y’igihugu yari hafi imufata vuba ataragira uwo ashyikira.




Nyuma y'umukino byabaye ikibazo hagati ya Albert Mphande n'abasifuzi


Police FC yabonye igitego .......


Umusifuzi wo ku ruhande asifura ko habayeho kurarira


Abakinnyi ba Police FC bagiye kubaza ikibaye...


Usabimana Olivier ahabonera ikarita y'umuhondo


Usabimana Olivier yagize umukino utari mubi mu minota 90'

Mu buryo bw’imikinire, Amagaju FC bakinaga umukino wihuta bacisha imipira mu mpande nyuma umukinnyi wa nyuma agahita areba aho Ndikumana Bodo ahagaze agahita amuha umupira bityo ugasanga Mitima Isaac na Manzi Sinceres barakora amakosa menshi ari naho havuye ibitego byombi by’Amagaju FC yahise agwiza amanota 11 mu mikino 19.


Kabura Mohammed atembereza umupira hagati mu kibuga


Muvandimwe Jean Matrie Vianney hagati mu bakinnyi b'Amagaju FC

Police FC itari ifite abakinnyi barimo; Songa Isiaie, Peter Otema, Iyabivuze Osee na Ndayishimiye Celestin wabazwe, yari yahinduye uburyo bw’imikinire kuko Albert Mphande yari yasubiye ku buryo bwo gukoresha abakinnyi batatu hagati.


Eric Ngendahimana agurukana umupira hagati mu kibuga


Eric Ngendahimana imbere ya Ndikumana Tresor kapiteni mugenzi we


Mitima Issac (23) na Eric Ngendahimana (24) bishimira igitego cya Police FC

Aha Nzabanita David, Ngendahimana Eric na Mushimiyimana Mohammed bari bunze ubumwe hagati n'ubwo bataje koroherwa na Ndikumana Tresor wari kumwe na Kabura Mohammed.

Police FC bamaze kubona ko Uwimbabazi Jean Paul atari mu mukino, baje kumusimbuza Hakizimana Kevin, Nzabanita David asimburwa na Niyibizi Vedaste. Ku ruhande rw’Amagaju FC, Irambona Fabrice yasimbuwe na Biraboneye Aphrodice.


Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC yitanze bikomeye


Nduwayo Danny Barthez ntabwo izamu rye ryagize agahenge

Police FC iraguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 31 mu gihe Amagaju FC aguma ku mwanya wa 16 n’amanota 11.

Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0, AS Muhanga itsinda Kirehe FC igitego 1-0.


Manzi Sinceres (16) akiza izamu

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Nduwayo Danny Barthez (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Mitima Isaac 23, Manzi Huberto Sincer es 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Nzabanita David 8, Eric Ngendahimana (C,24), Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Usabimana Olivier 11 na Uwimbabazi Jean Paul 7.


Amagju FC XI: Twagirimana Pacifique (GK,18), Ndikumana Tresor (C,8), Safari Christophe 17, Dusabe Jean Claude 6, Munyentwari Charles 15, Rutayisire Egide 5, Mugisha Josue 4, Kabura Mohammed 3, Ndikumana Bodo 10, Manishimwe Jean de Dieu 12 na Irambona Fabrice 7.


Isengesho ry'Amagaju FC nyuma y'umukino


Ibyishimo by'Amagaju FC















Umukino wari urimo ingufu cyane hagati mu kibuga


Abasifuzi n'abakapiteni


Amakipe asohoka mu rwambariro

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND