Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 itsinda ry’abatoza baturutse mu ikipe ya Arsenal bafashe umwanya bahuriza hamwe abakinnyi b’amakipe atandukanye ari mu cyiciro cya mbere mu Rwanda babaha amahugurwa mu kubatoza kunoza umupira w’amaguru basanzwe bakina.
Ni gahunda ikipe ya Arsenal yateguye ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL rusanzwe rutera inkunga siporo mu Rwanda by’umwihariko aho mu mupira w’amaguru ari abatera nkunga bakuru b’ikipe ya Rayon Sports.
Mugheni Kakule Fabrice asogongera imyitozo y'Abongereza
Mudeyi Suleiman yumva neza uko imwe mu myitozo ya Arsenal iba iteguye
Muri iki gikorwa cyaberaga ku kibuga cyo mu Nzove ahasanzwe hakorera ikipe ya Rayon Sports, hahuriye amakipe arimo; Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, Mukura Victory Sport na Kiyovu Sport.
Ni imyitozo yatanzwe mu buryo bwo kwereka abakinnyi uburyo bahagarara mu kibuga, guhana umupira hatajemo gutinda cyangwa kuba bakamburwa umupira batunguwe.
Simon Mc Manus umwe mu batoza bo muri Arsenal batanze imyitozo
Simon Mc Manus umwe mu batekinisiye ba Arsenal batangaga iyi myitozo yavuze ko ari igikorwa cyagenze neza kandi ko abakinnyi b’abanyarwanda bafite impano ndetse banafite ingufu zo gukina umupira ahubwo icyo babakoreraga ari ukubahugura uko bakina umupira w’amaguru mu buryo bugezweho (Modern Football).
“Igikorwa cyagenze neza, abakinnyi bo mu Rwanda nabonye bazi gukina umupira, bafite imbaraga n’ubushake bwo kuwukina. Ntabwo twaje mu Rwanda kubigisha umupira ahubwo tuba tubahugura uko bakina umupira mu buryo bugezweho kuko ibintu byose bisigaye bigenda biba bishya”. Simon Mc Manus
Simon Mc Manus yigisha uko batera umupira uteretse
Mugisha Francois Master atera umupira uteretse
Abakinnyi babwiwe ko kumenya icyo ukoresha umupira ubonye ari ingenzi mu kibuga
Simon Mc Manus avuga ko icyo bahuguye abakinnyi ahanini ari ukubigisha uko bashobora gufatanya mu gihe bashaka igitego, kwigisha abakinnyi bugarira kumenya guhagarara ndetse no kuba abakinnyi bagomba kugira umuco wo kwihutisha umupira no kutawutakaza mu buryo bworoshye.
“Akenshi usanga umukinnyi ashobora gukina umupira imyaka irenga icumi ari umuntu ikipe igenderaho ariko ugasanga afite inenge yo kutamenya guhagarara mu kibuga. Ibyo rero twabirebyeho tubereka uko bihutisha umupira no kumenya kurema igitego”. Simon Mc Manus
Simon MC Manus atanga amabwiriza
Abatekinisiye bajya inama mu kibuga
Muri iyi myitozo, ikipe ya Rayon Sports niyo bahereyeho irakora nyuma hakurikiraho abakinnyi bari bavuye muri Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport bahita babateranyiriza hamwe bakora imyitozo yarangiye Mitima Isaac myugariro wa Police FC ashimwe n’abatoza bo muri Arsenal bavuga ko bakunze uburyo akina bahita banamuha umwambaro w’ikipe ya Arsenal imbere y’imbaga y’abafana bari bateraniye mu Nzove.
Mitima Isaac yemeje abatoza bavuye muri Arsenal
Mitima Isaac mu myitozo mu Nzove
Ubwo Mitima Isaac yari ageze mu Nzove
Ubwo Mitima Isaac yari asoje imyitozo
Abakinnyi Police FC yari yohereje
Abakinnyi bahawe amasomo atandukanye ku mupira w'amaguru
Mutsinzi Ange Jimmy agezura umupira
Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yahawe umupira wa Arsenal
Abafana ba mu Nzove
Nshimiyimana Marc Govin ku mupira imbere ya Muhozi Fred abakinnyi ba AS Kigali
Ishimwe Saleh umukinnyi wo hagati muri SC Kiyovu
Ishimwe Patrick umunyezamu wa SC Kiyovu
Wilondja Ismael umunyezamu wa Mukura VS
Iyabivuze Osee wa Police FC yari yaje
Ivan Wulffaert umuyobozi w'urugamnda rwa SKOL mu Rwanda
Abayobozi ba Rayon Sports
Imyitozo irangiye ku makipe nka SC Kiyovu, Police FC, AS Kigali na Mukura VS
Abakinnyi ba AS KIgali bari bitabiriye
Mukura VS yari yohereje abakinnyi babiri
Police FC yari yatanze abakinnyi bane
SC Kiyovu nayo yari yatanze abakinnyi bane (4)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO