Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 ni bwo Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryahagurutse mu Rwanda ryerekeza muri Burkina Faso aho ryari ryitabiriye iserukiramuco ryamamaye nka FESPACO, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 nibwo ryatangijwe ku mugaragaro ahataramiye kandi itorero Urukerereza.
FESPACO iri mu maserukiramuco akomeye abera ku mugabane wa Afurika, riri kubera mu mujyi wa Ouagadougou wo mu gihugu cya Burkina Faso guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 kugeza tariki 2 Werurwe 2019 ubwo iri serukiramuco rizaba rirangiye. Itorero ry’igihugu Urukerereza ryahagurutse mu Rwanda rigizwe n’abantu 40 bayobowe n'abatoza baryo kimwe n’uhagarariye umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) Mutangana Steven.
Usibye iri torero ariko kandi iri serujkiramuco byitezwe ko rizagaragaramo abandi bahanzi barimo Miss Shanel, Mani Martin ndetse na Masamba Intore. Usibye aba ariko hari filime eshatu z’abanyarwanda zihatanira ibihembo muri iri serukiramuco arizo; "Icyasha" ya Dusabejambo Clementine, "Mercy of the jungle" ya Karekezi Joel na “Inanga" (Inanga, guardians of tradition) ya Jean Claude Uwiringiyimana.
Itorero ry'igihugu Urukerereza muri FESPACO
TANGA IGITECYEREZO