RFL
Kigali

“Nakunze urudashoboka mfite ubwoba bw’urukundo”-Juda Muzik mu ndirimbo “Rugende”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2019 18:40
0


Itsinda ry’abanyamuziki Juda Muzik rihuriwemo n’abasore babiri rifashwa byihariye na Producer Bob, ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise “Rugende” bumvikanishamo ibyiyumviro byo gukunda urudashoboka no kuzinukwa mu rukundo.



Itsinda Juda Muzik rigizwe n’abasore babiri Mbaraga Junior Alex [Junior] ndetse na Ishimwe Prince [Darest]. Bamaze gukora indirimbo nka “Naratwawe”, “Wa wundi”, “In love” bakoranye na Uncle Austin n’izindi.

Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimo nshya bise ‘Rugende”. Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati « Nsinari nzi ko urukundo rubabaza. Naguhaye umutima wanjye ntiwawukunze. Bisa n’ibirangiye, ibyiyumviro byanjye birahindutse. Nakunze urudashobora, mfite ubwoba bw’urukundo…Uru rukundo rugende. »

Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili. Igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasagonda 02’. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Bob Pro.

Producer Bob ni we uri gufasha byihariye itsinda rya Juda Muzik.

UMVA HANO INDIRIMBO 'RUGENDE' YA JUDA MUZIK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND