RFL
Kigali

ABAKOBWA GUSA: Bimwe mu byakugaragariza ko umuhungu mukundana akubaha

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/02/2019 18:40
2


Iyo umugore afite umugabo umwubaha yumva afite agaciro ndetse ni n’uburyo bwiza bwamugaragariza ko amukunda kuko ntaba akimufata nk’igikoresho ahubwo bimuha icyizere ko amufata nk’isi ye.



Ese mukobwa, waba utekereza ko umuhungu mukundana akubaha cyangwa ntuzi ukuri kwabyo? Hano hari ibyagufasha kukwereka ukuri kuri byo:

1.Ntajya aguhisha gahunda ze ngo agusige mu mwijima

Umugabo utubaha umugore we akora ibyo yishakiye atitaye ku ko ari bubifate kugeza n’ubwo akora ibintu byinshi atanamumenyesheje akumva ko no kumusiga wenyine ntacyo bitwaye. Ibi umugabo wubaha umugore we, cyangwa umusore wubaha umukobwa bakundana ntibizamurangwaho kuko amufata nk’uw’agaciro, amubwira gahunda ze kandi ntashobora na rimwe gukora ikintu atamugishije inama ngo bafatane icyemezo kandi ntazamusiga mu kangaratete kuko amwubaha cyane.

2.Akubwiza ukuri

Kutavugisha ukuri ni kimwe mu bintu bisenya ingo nyinshi muri iyi minsi kuko usanga habamo amanyanga menshi mu rukundo, ariko umusore ukubaha azakubera umunyakuri ku kanini n’agato kuko aba aha agaciro cyane urukundo rwanyu. Niba akubwiza ukuri, ni ubusobanuro ko akubaha.

3.Asaba imbabazi aho biri ngombwa

Muri kamere y’abagabo, bakunda icyubahiro ndetse abenshi ntibajya baca bugufi ngo basabe imbabazi kuko bumva baba bataye ikuzo. Kuba umugabo ntibikuyeho kugira ikosa kuko nta muntu udakosa, iyo akubaha, akabona ko yakoze ikosa, aca bugufi akagusaba imbabazi iby’icyubahiro agasa n’ucyiyambura muri ako kanya. Mukobwa niba umusore mukundana aciye bugufi akagusaba imbabazi, ntuzabyuririreho umwima icyubahiro agomba, ahubwo uzabimwubahire cyane kuko nawe arakubaha kandi cyane.

4.Agufata neza no mu nshuti n’imiryango

Bamwe mu bagabo usanga bita ku bagore babo iyo bari kumwe ari babiri bonyine, bari mu rugo bagera hanze ugasanga si ko biri. Umugabo ukubaha, azakomeza kukubaha no kukwitaho, azagufata neza muri kumwe mu rugo, muri mu miryango yanyu ndetse muri no mu nshuti zanyu, ntaho icyubahiro aguha kizajya aho mwaba muri hose ahubwo azaharanira ko n’abandi bakubaha.

5.Arakumva cyane

Urukundo si urw’umwe, rwubakwa na babiri aho buri wese aharanira kubera undi uwihariye no kumukorera ibitandukanye n’ibyo akorera abandi kuko hari uko aba amufata bidasanzwe. Rero ugukunda kandi akubaha, azanabikugaragariza mu kukumva. Umugabo utakubaha ntazanata umwanya mu kukumva, ariko ukubaha, n’iyo yaba atemeranya nawe ibyo uvuga azakumva, agutege amatwi akubwire uko we abyumva nawe maze muganira ku kuri nyako. Ibi erega ntibizamura icyubahiro cy’umuryango gusa, ahubwo binakomeza urukundo rwanyu mwembi.

Bakobwa, kubahwa n’abakunzi banyu ntibizaza gutyo gusa, muzaba abahinzi babyo muri bo kuko muzasarura ibyo mwabibye. Birakwiye ko umukobwa yubaha umuhungu bakundana, umugore akubaha umugabo we maze nabo (abasore n’abagabo) bakabubaha mu buryo bwabo. Nyuma yo gusoma iyi nkuru, uri umwe mu bavuga ko abakunzi babo babubaha?

Src: Lamoursecret







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iyakaremye Eric5 years ago
    biba bibi Oyo ukunda umukobwa cg umuhungu we atagukunda birababaza imande zombi
  • Louise2 years ago
    Murakoze kunamamutugira jyendashima imana umukunziwange aranyubaha cyane,ambwiza ukuri ntakibazo kand nange ndamwubaha iyonamukoreye ikosa musaba imbabazi nawenuko ndifuriza buriwere gukundana numuhungu cyangwa umukobwa banjya inama.





Inyarwanda BACKGROUND