Mu ntangiriro za buri mwaka uko umwaka utashye usanga benshi mu banyarwanda bavuga ko amafaranga yabuze, bamwe bati ubukene bwo mu kwa mbere butumereye nabi. Ariko se mu by’ukuri amafaranga aba yagabanutse ?
Turi mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2, Inyarwanda .com
twaganiriye n’abantu batandukanye batubwira impamvu benshi muri bo babona ukwezi kwa mbere nta mafaranga
akubamo.
Umumotari witwa Ngayaberura yagize ati “Mu kwa mbere nta mafaranga aba
aboneka abantu batega moto nta mafaranga baba bafite
bagatega batanga macye, bigatuma mu kazi kacu baguhenda bikarangira
natwe muri uku kwezi tuyabuze”
Umucuruzi Ndayisenga Oreste ukorera Nyabugogo yagize ati “mu
kwa mbere abakiriya baragabanuka cyane ku buryo ushobora kwiriza umunsi nta mukiriya uje ,n’abaje bakikopesha.”
Umubyeyi Mukangemanyi Madalina we yadutangarije ko
impamvu abona amafaranga amubana macye mu
kwa mbere ari uko mu minsi mikuru aba yarishimanye n’umuryango n’inshuti ,amafaranga
akaba macye mu gihe abana basubira ku ishuri basaba mafaranga y’ishuri.
Ese hagati y’aba bose
ninde ufite ukuri ,impuguke mu bukungu zo zibivuga ho iki ?
Teddy Kaberuka impuguke mu bukungu
Teddy kaberuka impuguke
mu bukungu Aganira na Inyarwanda.com yagize ati “impamvu amafaranga abura mu kwezi kwa mbere
irumvikana. Abantu baba barakoresheje amafaranga menshi m'Ukuboza kubera
iminsi mikuru , no mu minsi y’ikiruhuko, n’abana
baba bari gutangira ishuri. Ibi byose bigatwara amafaranga menshi ku buryo mu
kwa mbere abantu baba nta mafaranga bafite. Bigatuma rero abacuruzi bahita
babona ko nta bakiliya”
Muri rusange uko amezi agenda azamuka abantu benshi ntibakomeza
gutaka ubukene ku kigero kimwe.
TANGA IGITECYEREZO